Urubuto rwa pome ni urubuto rwiza kandi rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo amavitamini n'imyunyungugu y'ingenzi ku mubiri wa muntu , ariko burya imbuto zo muri pome ni uburozi bukomeye ku buryo bushobora no kwica umuntu waziriye.
Iyo urya pome hari utubuto duto usangamo imbere ,utwo tubuto nitwo tubi kandi dushobora no kugutera ibibazo bikomeye kubera ko tubonekamo ikinyabutabire cyitwa amygdalin ndetse n'uburozi bwa cyanide kandi byose bishobora gutera ibibazo ku muntu harimo n'urupfu bitewe n'ngano yatwo wariye.
kino kinyabutabire cya amygdalin nicyo kibyara uburozi bwa cyanide ,ubu burozi buragenda bugafata ku turemanging tw'umubiri bityo umwuka mwiza wa ogisijeni ntiwinjire mu karemangingo ,bityo kakaza gupfa biturutse ku kubura umwuka mwiza.
Kuva kera uburozi bwa cyanide bwagiye bukoreshwa mu kwica aho bushobora kwica mu kanya nkako guhumbya ariko ububoneka mu mbuto za pome bwo buba ari buke ku buryo byasaba ko urya izi mbuto nyinshi .
ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko ikinyabutabire cya amygdalin dusanga mu mbuto za pome kiba kingana na miligarama 1 kugeza kuri mligarama 4 , naho Doze ishobora kwica ikaba iba ingana na miligarama 50 kugeza kuri miligaraam 300 ,kugira ngo imbuto za pome zikwice byasaba kurya utubuto twayo tugera kuri. 83 na 500.
ibi biterwa nuko buri kabuto kamwe ka pome kaba karimo uburozi bwa cyanide bungana na 0.6 miligarama ,ibi kandi bisobanuye ko uramutse uriye nk'agakombe gato k'imbuto zo muri pome zasewe kuzuye nibwo byagutera ibibazo ariko mu gihe uriye akabuto kamwe cyangwa tubiri ntacyo waba.
Inma zatanzwe n'abashakashatsi zigira ziti mbere yo kurya pome cyangwa mbere yo kuyikamuramo umutobe ,ni byiza kubanza gukuramo imbuto zayo.
Reka tuvuge ku uburozi bwa cyanide
ibimenyetso bigaragara ku muntu wariye uburozi bwa cyanide
- kuribwa umutwe
- kugira isereri
- gucanganyukirwa
- gutakaza ubwenge
- hypertension
- coma