Dore ibyiza byo kurya inyama y'umwijima ku mubiri wa muntu

 

Dore ibyiza byo kurya inyama y'umwijima ku mubiri wa muntu

Inyama y'umwijima ni imwe mu nyama zikungahaye ku butare ku kigero kiri hejeuru ,akaba ariyo mpamvu abantu bayizi bayikunda ndetse ishobora no kuba umuti wakuvura indwara zirimo n'indwara yo kubura amaraso nanone mu mwijima habonekamo Vitamini A ku kigero kiri hejuru bityo ikaba ari nziza ku maso no ku mikorere yayo.

Intungamubiri dusanga mu nyama y'umwijima

mu nyama y'umwijima dusangamo inungamubiri nyinshi zirimo 
  • Ibitera imbaraga
  • poroteyine
  • fibre
  • vitamini B
  • Vitamini C
  • Ubutare bwa fer
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • umunyungugu wa fosifore
  • folate
  • umunyungugu wa cuwivure
  • vitamin B6
  • Vitamini B12
  • Vitamini A
  • vitamini E 
  • vitamini K
  • foliki aside
  • choline
  • umunyungugu wa zinc
  • umunyungugu wa zinc
  • umunyungugu wa zinc
  • umunyungugu wa seleniyumu
  • nizindi....

Akamaro ko kurya inyama y'umwijima ku mubiri wa muntu

Akamaro ko kurya inyama y'umwijima ku mubiri wa muntu

Inyama y'umwijima ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye bityo niyo mpamvu igirira umubiri wa muntu akamaro gatandukanye karimo

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara yo kubura amaraso 

Mu nyama y'umwijima dusangamo ubutare bwa fer ku kigero kiri hejeuru ,aho kurya iyi nyama biha umubiri wawe ,ubutare buhagije ,umuntu ufite indwara yo kubura amaraso ahagije izwi nka anemia arangwa nibi bimenyetso birimo umunaniro ukabije ,gucika intege no kunanirwa guturiza hamwe.

nanone mu nyama y'umwijima dusangamo Vitamini B12 nayo igira uruhare runini mu kurinda no kuvira indwara yo kubura amaraso .

2.Gukomeza amagufa 

Inyama y'umwijima izwiho gukomeza amagufa ,ibi bigaterwa na vitamini K ,aho iyi vitamini ifasha umubiri mu gutunganya umunyungugu wa karisiyumu ari nawo ugira uruhare runini mu gukomeza  amagufa yawe..

Iyo umubiri wawe utabona umunyungugu wa karisiyumu ugira amagufa yoroshye ,akaba ashobora kuvunika ku buryo bworoshye 

3,gutuma umuntu abasha kubona neza no kukurinda indwara z'amaso 

Mu nyama y'umwijima dusangamo Vitamini A ku bwinshi ku buryo iba iri ku kigero cya 100% ku ngano ya vitamini A  ikenerwa ku munsi .

Vitamini A igira uruhare runini mu kurinda amaso no gutuma umuntu abona neza ,nanone kurya inyama y'umwijima birinda amaso yawe indwara z'amaso ziterwa n'ubusaza.

4.Kubaka ubudahangarwa bw'umubiri 

Inyama y'umwijima ikungahaye ku munyungugu wa zinc na amavitamini atandukanye bifasha mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri bityo umuntu urya bene izi nyama ntabwo ntabwo arwaragurika vyangwa ngo azahazwe n'indwara za hato na hato.

5.kunoza imikorere myiza y'ubwonko 

intungamubiri ya choline dusanga mu nyama y'umwijima ,igira uruhare runini mu konoza imikorere y'ubwonko aho yoroshya itumatumanaho ry'uturemangingo tw'ubwonko .

 6.Kurinda uruhu 

Mu nyama y'umwijima dusangamo kandi Vitamini A1 izwi nka Retinol ,iba ikomoka kuri Vitamini A ,ikaba kandi igira uruhare runini mu gutuma uruhu rumera neza .ikarurinda kwangizwa n'imirasire mibi ya Ultraviolet ikomoka ku izuba.

Ibyago bishobora guterwa no kurya inyama y'umwijima

Nubwp bwose inyama y'umwijima ari nziza ku mubiri wa muntu  aho ikungahaye ku ntungamubiri umubiri ukenera ariko hari ingaruka mbi ishobora gutera ku mubiri zirimo 
  • kuba umubiri wawe wakuzuramo ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bikaba byatuma ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima byiyongera.
  • kuba Vitamini A yaba nyinshi mu mubiri igahinduka uburozi (Vitamini A toxicity)
  • Kuba wagira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda ,umugore utwite ntwabwo akwiye kurya inyama y'umwijima.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post