Hari amavuta yabigenewe ashyirwa mu gitsina mu rwego rwo kuhongerera ububobere no kurushaho kuhanyereza kugira ngo igikorwa cyo gutera akabariro kigende neza .aya mavuta akunze gukoresha n'abantu batandukanye mu rwego rwo kurushaho gushimisha abo baryamana .
aya amvuta shobora kugurirwa hirya no hino mu mafarumasi ,akaba ari amoko menshi ariko yose akaba akoera kimwe kandi mu kuyakora bagendera ku miterere karemano yo mu gitsina hakanitabwa kuri aside y'ururenda rwo mu gitsina cy'umugore.
Akamaro k'amavuta anyereza mu gitsina
mu buryo bwumvikana aya mavuta sigwa mu gitsina hagamije kuhongerera ububobere ariko afite akandi kamaro karimo
- kugabanya ububabare nogukometsanya mu gihe mutera akabariro
- kongera ubushake bwo gutera akabariro ku bagore
- Gutuma umugore aryoherwa cyane ndetse nuwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina akarushaho kuryoherwa.
- Koroshya rugingo
- gutuma mu gitsina horoha kandi hakanakweduka
Dore ibyo ukwiye kwitaho mbere yo kugura aya mavuta
mu gihe ugiye gukoresha aya mavuta ukwiye gutekereza kucyo wifuza ,aya mavuta aza ari amoko abiri ,amwe ari amazi . andi akaza ari amvuta nyamavuta , bitewe nuko wiyumva ,ushobora guhitamo gukoresha aya mazi ,cyangwa ugahitamo gukoresha amavuta .
nanone aya mavuta y'amazi ,iyo wayakoresheje ,ntushobora gukoresha agakingirizo kuko gashobora kwangirika ,bityo mu gihe wumva uri bukoreshe agakingirizo ni byiza guhitamo aya mavuta ari creamy.
nanone ,mbere yo kuyagura ,reba ikigero cya acidite afite babyita PH ,ugomba kugura ajya kwgereza iboneka mu gitsina ya 3.5 kugeza 4.5 , iyo irenzeho cyangwa iri munsi yaho ,aba ashobora kugutera uburwayi mu gitsina.
Ni ryari ukwiye gukoresha aya mavuta ashyirwa mu gitsina ?
ubundi si ibisanzwe ko wakoresha amavuta anyereza mu gitsina .kubera ko igitsina ubwacyo cyfitiye uburyo bwo kwiyongerera ububobere ,bityo hari impamvu zikwiye gutuma ukoresha aya mavuta zirimo
- Kuba ujya wumagara mu gitsina mu gihe utera akabarire
- Kuba waragize impinduka mu misemburo nka nyuma yo kubyara
- kuba uri mu bihe bya menopause
- mu gihe igitsina cyawe kitavubura amavangingo ahagije
- ku bagire n'abakobwa bigurisha ,baryamana n'abantu benshi ku munsi.
ni gute aya mavuta akoreshwa ?
aya mavuta akoreshwa mbere yo kwinjira mu gikorwa , ni byiza kubanza gusiga mu gitsina cyawe ,ingano nkeya yayo kugira ngo urebe ko arakugwa neza ,kuko aba ashobora no kugutera ibibazo bya allergies wabwirwa nuko mu gitsina haryaryata ,hakaba hanabyimba.
nyuma yo kubona ko aya mavuta nta kibazo agutera ,nibwo ushobora kongera ingano yayo wasigagamo,abagore bagirwa inama yo gukoresha amavuta yakozwe bagendye ku musemburo wa esitorojeni.
Ingaruka zishobora guterwa n'ikoreshwa ryaya mavuta asigwa mu gitsina
Ikoreshwa ryaya mavuta rishobora kugutera ibibazo birimo
- kuyagiraho aleriji
- kumagara cyane ku buryo uyakenera igihe cyose
- indwara zifata mu gitsina
- uruhu rwo mu gitsina rukuryaryata
- nibindi...