akamaro ka Soya ku mubiri wa muntu ,ibyiza n'ibibi by kurya soya

akamaro ka Soya ku mubiri wa muntu


burya soya zikungahaye ku ntungamubiri zaporoteyine ku kigero kinini ndetse zinabonekamo izindi ntungamubiri nyinshi z'ingenzi ku mubiri wa muntu zirimo amvitamini ,imyunyungugu ndetse n'ibyitwa fibre

kubera intungamubiri za poroteyine nyinshi dusanga muri soya bituma zigira uruhare runini mu gukomeza imikaya ,mu gusana imikaya yangiritse nko mu gihe wakomeretse ,ndetse soya ishobora kuba isoko y'imbaraga mu mubiri.

Intungamubiri dusanga muri soya 

muri soya dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo 
  • ibitera imbaraga
  • ibinure byiza 
  • umunyungugu wa sodiyumu
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • ibyitwa fibre
  • vitamini C
  • ubutare bwa fer
  • Vitamini B6
  • umunyungugu wa manyeziyumu
  • umunyngugu wa karisiyumu
  • Vitamini D 
  • poroteyine ku bwinshi
  • umunyungugu wa manganeze
  • umunyungugu wa cuivre
  • umunyungugu wa zinc
  • vitamini K
  • nizindi..

Akamaro ka soya ku mubiri wa muntu 


burya soya ifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo

1.kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

mu nyingo zitandukanye zakozwe kuri soya ,zagaragaje ko kurya soya bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere  ku bagore ndetse bikanagabanya ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate ku bagabo.

ibi bigaterwa n'ibinyabutabire isoflavones na lunasin dusanga muri soya  ,kandi bikaba byifitemo ubushobozi bwo kurinda umubiri  izi kanseri.

2.gufasha umubiri guhangana n'ingaruka za Menopause 

menopause ni igie gikomeye ku bagore aho kizana n'impinduka ku mubiri wabo ,ibi bigaterwa nuko imisemburo iba igenda mike bitewe n'ubusaza ndetse bagatakaza n'ubushobzoi bwo kuba basama .

mu gihe cya menopause ,umugore yumva ashyuhiranye cyane ,akabira ibyuya ibi bigaterwa n'igabanuka mu musemburo wa esitorojeni.
 
mu nyig yakozwe  yagaragaje ko ikinyabutabire cya isoflavones dusanga muri soya gifasha umubiri guhangana n'ingaruka ziterwa no kwinjira muri ibi bihe bya menopause.

3.Gukomeza amagufa 

muri soya dusangamo imyunyungugu ya karisiyumu na fosifore kandi iyi myunyungugu ifasha umubiri gukomeza amagufa no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya osteoporosis itera kumungwa kw'amagufa bityo akaba yavunika ku buryo bworoshye.

4.Kugabanya ibiro 

muri soya dusangamo ibyitwa fibre ari nabyo bigira uruhare runini kugabanya ibiro by'umurengera ku bantu bafite umubyibuho ukabije.

5.Gutera imikorere myiza y'umutima 

muri soya dusangamo ibinure byiza ndetse na binure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli mbi tuyisangamo ,ibi bigatuma rero iba nziza mu mikorere y'umutima ndetse ikanarinda ko imitsi itwara amaraso yazibiranywa n'ibinure.

akandi kamro ka soya karimo 

  • kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije
  • kurinda imitsi itwara amaraso ko yazibiranywa n'ibinure
  • gutera imikorere myiza y'ubwonko

zimwe mu ngaruka mbi zo kurya soya 

burya si byiza kurya soya n'ibiyikomokaho ku kigero gikabije kuko ishobora kugutera ibibazo nka 

  1. Kugabanya imikorere y'imvubura ya thyroid : ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy'ubuyapani bwagaragaje ko kurya soya buri munsi mu gihe cy'amezi 3 bishobora gutera imikorere mibi y'imvubura ya thyroid.
  2. Kubyimba mu nda no kuba yagutera imisuzi ; burya  kurya soya bishobora gutuma umwuka wuzurana mu nda bityo bikagutera gusuragura kenshi cyangwa ukabyimba mu nda.
  3. alleriji  hari abantu bashobora kugira allergies kuri soya n'ibiyikomokaho  cyane cyane ku bana

Ibimenyetso bigaragara ku muntu wagize aleriji (allergies) kuri soya 

umuntu wagize ikibazo kuri soya agaragaza bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira 

  • Kwishimagura 
  • kumva hari utukujomba mu kanwa no ku minwa
  • kumagara ku ruhu ,rugakushuka
  • kugira iseseme
  • guhitwa
  • guhumeka nabi
  • kugira isereri
  • ushobora no gutakaza ubwenge

Dusoza 

muri rusange soya ni nziza cyane ,ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa ku mubiri wa muntu aho zinafite akamro gakomeye ku mubiri wa muntu ,ku bana ni byiza kuyibaha wigengesera kuko nibo bakunze kugira ibibazo bya aleriji ku kigero kinini ugereranyije n'abandi.



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post