Akamaro 6 k'igikoma cy'amasaka ku mubiri wa muntu



Akamaro 6  k'igikoma cy'amasaka ku mubiri wa muntu

igikoma cy'amaska gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi ziboneka mu masaka ,bituma kigirira akamaro gakomeye umuntu ukinywa ,aho abona izi ntungamubiri zose ,abantu benshi bacyita akabyeyi bitewe nuko gituma umubyeyi abona amashereka ahagije mu gihe yakinyoye.

mu msaka dusanga intungamubiri zitandukanye zirimo ibitera imbaraga  byo mu bwoko bw'amasukari ,intungamubiri za poroteyine zubaka umubiri ,zikanafasha umubiri gusana ibyangiritse ,ndetse kandi mu maska habonekamo ibyitwa fibre biuma igogora ryibyo turya rigenda neza .

mu maska kandi dusangamom ubutare bwa fer ,amavitamini atandukanye arimo vitamini zo mu bwoko bwa B ,n'imynyuungugu nka potasiyumu ,fosifore ,manganeze na manyeziyumu.nanone mu masaka habonekamo ibinyabutabire byitwa phenols bishyirwa mu cyiciro kibirinda umubiri indwara ,bikanawusukura.

Dore akamaro ko kunywa igikoma cy'amasaka ku mubiri wa muntu

Kubera intungamubiri zitandukanye dusanga mu gikoma cy'amasaka ,bituma kigira uruhare runini mu gutera ubuzima bwiza ku mubiri wa muntu ,akamaro kacyo ku mubiri karimo

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

kubera bya binyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant dusanga mu masaka ,,bituma agira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ,cyane cyane kanseri y;amabere ,

ikinyabutabire kivugwa cyane ni icyitwa tannins ninacyo gituma amasaka agira ririya bara ryayo ariko ubushakashatsi bugaragaza ko kigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kuba twafatwa na kasneri.

hari nikindi kinyabutabire dusanga mu masaka cya deoxyanthocyanidins ,nacyo kigira uruhare mu kwica uturemangingo dushobora kubyara kanseri.

2.Kugabanya ibiro 

burya abantu bafite umubyibuho ukabije ,igikoma cy'amaska gishobora kubafasha kubishyira ku murongo ,aho gikungahaye kuri fibre zituma umuntu ahaga vuba ,bityo ingano yibyo akonsoma ikagabanuka .

mu masaka kandi burya ibinyamasukari bizwi nka starch bibonekamo ,ntibyorohera umubiri kubisya no kubitunganya ngo bibe byaba isoko y'imbaraga bityo bigatuma umuntu ahaga vuba kandi atariye ibiryo  byinshi.

3.nta gluten ibonekamo

ikinyabutabire cya gluten ,hari abantu gitera ibibazo cyane cyane nk;abantu bafite uburwayi bwa celiac disease ,bityo amaska akuribo n;igikoma cyayo ni amahitamo meza kurusha andi mafu.

gluten niyo ituma ifu runaka igira ubushbozi bwo gukweduka nkiyo yavanzwe n'amazi ,urugero nk;ingano cyangwa ubugari ,burya rero amaska nta gluten agira .

4.Gukomeza amagufa 

kubera ibinyabutabire n'imyunyungugu  dusanga mu maska ,bituma kunywa igikoma cyayo bikomeza amagufa yawe ,biturutse ku munyungu wa karisiyumu.

umuntu unywa kono gikoma agira amagufa akomeye adapfa kuvunika byoroshye akndi binagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya osteoporosis ukiri muto.

nanone manyeziyumu dusanga mu maska ifasha umubiri kwakira no kwinjiza ku bwinshi umunyungugu wa karisiyumu  ari nawo dukesha gukomera kw'amagufa.

5.Kongera amashereka 

ku babyeyi bakimara kubyara ,kunywa igikoma cy'amaska bifasha umubiri wabo kubona amashereka vuba yo kugaburira umwana wabo ,nubwo bwose ubushakashatsi butaremeza neza niba igikoma cy'amaska gituma amashereka aba menshi ariko ubuhamya bw'babyeyi bwo ni bwinshi bubyemeza.

6.Kunoza igogora ryibyo turya 

nkuko twabibonye ,mu maska dusangamo ibyitwa fibre ,bituma agira uruhare runini mu kunoza igogora ryibyo turya .

muri rusange fibre zituma amara akora neza kandi zikanatuvura indwara y'impatwe izwi nka constipatuon 

 Igikoma cy'amasaka ni kimwe mu binu bihendutse umuntu ashobora kubona kandi kikaba cyamuha intungamubiri nyinshi bityo akagira ubuzima bwiza ,waba uri umwana cyangwa umuntu mukuru ,iki gikoma uragikeneye m,ariko bibaye byiza wavangamo nandi mafu kuko bituma kirushaho kugira intungamubiri nyinshi.

ifu y'amaska ishobora gutegurwa kwinshi ,ukaba wayikoramo umutsima ,ukayitekamo igikoma caynwga ukayikoramo imikati.kndi amaska ahobora no gutunganywa neza agakorwamo ibinyobwa bitandukanye ,ibisindisha n'ibidasindisha.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post