Akamaro 12 ka Sezame ku mubiri wa muntu

Akamaro 12 ka Sezame ku mubiri wa muntu


impeke za sezame ni zimwe mu bintu bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi ,ibyo bikaziha ubushobozi bwo guhangana n'indwara z'umutima ,indwara za diyabete ,indwara yo kwibagirwa n'izindi...

kuva kera sezame yagiye ikoreshwa mu buvuzi ,impeke za sezame zera ku giti cyitwa sezame indicum plant ,izi mbuto zishobora kuribwa zikaranzwe , zidakaranzwe cyangwa zigakorwamo agafu.

imbuto za sezame zishobora gushyirwa ku migati bityo umuntu akaba ashobora kuzirya bitamugoye ,sezame nanone zishobora gutekwamo ibindi bintu bitandukanye nka amandazi kandi zishobora no gukamurwamo amavuta akoreshwa mu guteka.

Intungamubiri dusanga mu mpeke za Sezame 


Intungamubiri dusanga mu mpeke za Sezame


muri sezame dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo amavitamini n'imyungugu itandukanye aho dusangamo 

  • ibitera imbaraga
  • ibyitwa fibre
  • intungamubiri za poroteyine
  • ibinure byiza
  • Vitamini A 
  • vitamini B1
  • Vitamini B2
  • vitamini B3
  • vitamini B6
  • Vitamini  B9
  • Vitamini C
  • Vitamini E
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • umunyungugu wa manyeziyumu
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • umunyungugu wa sodiyumu
  • umunyungugu wa zinc
  • ubutare bwa fer 
izi ntungamubiri zose tuzisanga mu mpeke za sezame ,ninazo zigira uruhare runini mu mikorere myiza y'umubiri nko gukomeza amagufa ,kurinda umutima wawe ,kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara nka diyabete ,hypertension ,indwara z'umutima nizindi....

Dore akamaro ko kurya impeke za sezame 

kurya impeke za sezame bigira ingaruka nziza ku mubiri wa muntu aho ziha intungamubiri z'ingenzi mu mikorere myiza y'umubiri 

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya constipation 

mu mpeke za sezame dusangamo ibyitwa fibre bigira uruhare runini mu migendekere myiza y'igogora rybyo turya ndetse ziknafasha amara mu gukamura intungamubiri mubyo twariye .

muri sezame dusangamo fibre ku kigero cya garama 3,5 ,naone fibre zifasha mu kugabanya ibyago byo  kugira umubyibuho ukabije  .

2.kugabanya ibyago byo kuzibiranywa n'ibinure bibi mu mubiri 

ubushakashatsi bwakorewe ku mpeke za sezame bwagaragaje ko  kurya sezame bigabanya ibinure bibi mu mubiri bishobora gutera kuzibiranya imitsi itwara amaraso , bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

3,Gukomeza no kubaka imikaya 

mu mpeke za sezame dusangamo intungamubiri za poroteyine ku kigero kinini aho izi ntungamubiri zifasha mu kubaka imikaya ,mu gusana ahangiritse nko mu gihe umuntu yakomeretse  ndetse no mu kurema uturemangingo dushya .

4.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije (hypertension) 

muri sezame dusangamo umunyungugu wa potasiyumu ku kigero kinini cyane ,kandi uyu munyungugu ukaba ugira uruhare runini mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije ,

nanone vitamini E n'ibyitwa antioxidant zitwa lignans nazo zifasha mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije ,zikanarinda kuba ibinure bibi byakuzurana mu mitsi itwara amaraso ,bikayizibiranya .

5.Gukomeza amagufa 

muri sezame dusangamo umunyungugu wa karisiyumu ,uyu munyungugu ukaba ugira uruhare runini mu gukomeza amagufa  no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya osteoporosis ,itera kumungwa kw'amagufa.

6.Kugabanya  kubyimbirwa 

mu nyigo yakorewe ku mavuta ya sezame yagaragaje ko yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ikibazo cyo kubyimbirwa ku muntu uyarya .

7.kongera amaraso mu mubiri no gukora uturemangingo tw'amaraso 

muri sezame dusangamo ubutare bwa fer bugira uruhare runini mu kongera amaraso mu mubiri aho umubiri ,ubukoresha mu kurema uturemangingo dushya tw'amaraso ,, bukaba kandi bugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara y'amaraso make.

naone muri sezame dusangamo umunyungugu wa cuivre na Vitamini B6 byose bigira uruhare mu kurema uturemangingo dushya tw'amaraso.

8.Gufasha umubiri mu kugenzura ikigero cy'isukari mu maraso 

muri sezame dusangamo ikinyabutabire cya pinoresinol ,kikaba kinagira uruhare runini mu kugabanya isukari mu maraso no kuyishyira ku murongo. bityo sezame ikaba ari nziza cyane ku bantu bafite uburwayi bwa diyabete.

9.kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara za kanseri nizindi ndwara zidakira 

muri sezame dusangamo ibyitwa antioxidant ku bwinshi ,ibi akaba arinabyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri.

cyane cyane anti oxidant dusanga muri sezame yitwa lignans igira uruhare mu kugabanya ibinyabutabire bishobora kwangiza uturemangingo tw'umubiri nanone muri sezame dusangamo ikinyabutabire cya gamma tocopherol kigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

10.Kongera ubudahangarwa bw'umubiri 

muri sezame dusangamo vitamini B6 na Vitamini E , ndetse n'imunyungugu ya zinc ,seleniyumu ,ubutare bwa fer n'umunyungugu wa cuivre .

izi ntungamubiri zose zigira uruhare runini mu gukomeza no kubaka ubudahangarwa bw'umubiri .cyane cyane umunyungugu wa zinc.

11.Kunoza imikorere myiza  y'imvubura ya Thyroide no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'umwingo 

imvubura ya thyroide igira uruhare runini mu mikorere myiza y'umubiri ,iyo iyi mvubura ifite ikibazo umuntu yibasirwa n'indwara  y'umwingo .

umunyungugu wa seleniyumu ,ubutare bwa fer ,umunyungugu wa zinc na cuivre ndetse na vitamini B6 byose bifasha mu mikorere myiza yiyi mvubura  ari nabyo binatera imikorere myiza y'umubiri muri rusange.

12.Kuringaniza imisemburo cyane cyane mu gihe cya menopause ku  bagore 

muri sezam dusangamo ikinyabutabire cya phytoestrogene ,gifite imiterere umuze nkuw'umusemburo wa esitorojeni ku bantu ,bityo kurya impeke za sezame ni byiza ku bagore kuko umubiri wabo ushobora  gukoresha kiriya kinyabutabire mu kugabanya no guhangana n'ingaruka za menopause.


naone kiriya kinyabutabire cya phytoesrogene kigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'a kanseri y'amabere.


Dusoza 

muri rusange ,impeke za sezame zikungahaye ku ntungamubiri z'ingenzi zirimo amavitamini ,imyungugugu ,ibinure byiza ,fibre nizindi z'ingenzi mu mikorere myiza y'umubiri.

guhora urya imbuto za sezame bituma bigira ingaruka nziza ku mubiri zirimo gufasha umubiri kugenzura isukari ,kugabanya ububabare bwo mu mavi ,kugabanya ibinure bibi ,kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya za kanseri nizindi nyinshi... 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post