Akamaro 10 ko kurya Mayonnaise (Mayoneze) ku mubiri wa muntu

 

Akamaro ko kurya Mayonnaise (Mayoneze)  ku mubiri wa muntu

Burya kurya Mayonnaise (mayoneze)  bifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu ,abanu benshi ntibasobanukiwe n'akamaro ka mayonnaise ku mubiri wa muntu ,benshi bakeka  ko ari indoshyandyo gusa ariko bury ayifitemo intungamubiri z'ingenzi zifasha umubiri.

burya mayonnase ibonekamo amavitamini .intungamubiri zaporoteyine ,imyunyungugu ,ibinue n 'isukari ,ikungahaye kuri vitamini E na K ndetse no kubinure bya Omega - byiza cyane mu mikorere y'ubwonko no mu mikorere y'umubiri muri rusange.

muri iyi nkuru twaguteguriye akamro 10 ko kurya amyonnaise ku mubiri wawe nkuko bigaragazwa n'abahanga .

Akamaro ka Mayonnaise  ku mubiri wa muntu 

Akamaro ko kurya Mayonnaise (Mayoneze)  ku mubiri wa muntu


Hari akamro gatandukanye ka mayonnaise karimo

1.Gutuma umutsastsi umera neza 

burya mayonnaise yifitemo ubushobozi bwo gutuma umutsatsi umera neza ,ugakomera kandi ugasa neza cyane ,abantu benshi bashobora gusga mayonnaise ,umutsatsi wabo ukarushaho gusa neza no gukomera ,muri make mayonnaise ishobora gukora nk'ibiryo mu by'umutsatsi.

2.Kuvura uruhu 

mu gihe uruhu rwumagaye cyangwa rwangijwe n'izuba ,inyigo yakzowe yagaragaje ko mayonnaise ishobora gusigwa kuri urwo ruhu rugasubirana ubuzima ,aho mayonnaise ikuraho uturemangingo twapfuye .uruhu rugasubirana ubwiza n'umwimerere warwo.

3.Gutera imikorere myiza y'umutima 

kubera ingano nini ya vitamini E bituma mayonnaise iza ku mwanya wa mbere mu biribwa byiza ku mikorere y'umutima ,kurya mayonnaise bituma umutima ukora neza ,bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke.

4.Gutera imikorere myiza y'ibihaha 

burya kurya mayonnaise bigira n'ingaruka nziza ku mikorere y'ibihaha ,bityo ikanoza imikorere yabyo muri rusange .

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara y'umutima 

mu nyigo yakozwe n'ikigo cya heart health ivuga ko mayonnaise ikungahaye ku binure byiza bya Omega-3 ,ibi binure bikaba bigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara y'umutima.

6.kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Stroke 

ibi bikaba biterwa na Vitamini E dusanga muri mayonnaise ,ikaba aribyo bituma kurya mayonnaise bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke.

7.Gutuma amaraso atembera neza 

intungamubiri karisiyumu ,potasiyumu na vitamini ndetse wongereyeho na vitamini E bifasha mu mikorere  myiza y'imitsi itwara amaraso ibyo bigatuma amaraso atembera neza.

8.Gukomeza inzara 

ku bantu bafite inzara zisadagurika burya kurya mayonnaise byatuma inzara zabo zisubirana umwimerere wazo ndetse zikongera zikaba nziza.

9.Gukomeza amagufa 

mayonnaise ikungahaye ku myungugu ya phosphore na karisiyumu , iyi myungugu ni nziza cyane mu gukomeza amagufa no gutuma arushaho kugira ubwiza no kutavunika ku buryo bworohsye ,ndetse yanagufasha kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya osteoporosis itera kumungwa kw'amagufa.

10.Gufasha umubiri kwakira no kwinjiza intungamubiri nyinshi 

cyane cyane nka vitamini A.D,E, na K umubiri ubasha kuzinjiza iyo waziriye mu biryo birimo amvuta cyangwa washizmeo mayonnaise .


Icyitonderwa 

Mayonnaise zimwe na zimwe zishobora kugutera ibibazo bitewe nuko hari igihe zongerwamo ibinure bibi kugira ngo zirusheho kuryoha ,ibi bikaba byagutera ibibazo .

ni byiza kubanza wasoma ibintu bigize iyo mayonnaise n'ingano yabyo kuko iramutse irimo ibinure yakongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ,diyabete ,hypertension na stroke 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post