Urubuto rwa Avoka ni zimwe mu mbuto nziza cyane ku mubiri wa muntu ,byose bigashyingira ku ntungamubiri zitandukanye dusanga muri uru rubuto .mu gihe umaze iminsi 30 ,urya urubuto rwa avoka rumwe buri munsi ,hari impinduka nziza utangira kubona .
Intungamubiri dusanga mu urubuto rwa Avoka
Urubuto rwa avoka rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo
- Ibitera imbaraga
- ibinure byiza
- Intungamubiri za poroteyine
- Ibyitwa fibre (fibers)
- Vitamini C
- Vitamini A
- Vitamini E
- Vitamini K
- Vitamini B2
- Vitamini B3
- Vitamini B5
- Vitamini B6
- Folate
- Umunyungu wa manyeziyumu
- Umunyungugu wa Cuivre
- Umunyungu wa manganeze
- umunyungugu wa potasiyumu
- Umunyungugu wa Karisiyumu
- Umunyungugu wa Zinc
- Umunyungugu wa fosifore
- Ubutare bwa fer ku kigero gito
Nta gushidikanya ko urubuto rwa Avoka ari rumwe mu mbuto zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane kandi zitandukanye.
Dore impinduka zizagaragara ku mubiri wawe ,mu gihe urya avuka buri munsi mu gihe cy’ukwezi
Mu gihe urya buri munsi ,urubuto rwa avoka rumwe ,hari impinduka zitandukanye uzagaragaza ku mubiri wawe zirimo
1.Guhumeka umwuka mwiza no gutandukana n’ikibazo cy’umwuka mubi wo mu kanwa
Urubuto rwa avoka rwifitemo ubushobozi bwo kwirukana impumuro mbi yo mu kanwa ,ku bantu bagira ibyo bibazo,ibi bigaterwa nuko intungamubiri dusanga muri avoka ziyiha ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri (antibacterial properties kandi muri rusange nitwo dutera umwuka mubi mu kanwa.
nanone avoka yifitemo ubushobozi bwo gutuma igogora ry’ibiryo rigenda neza ,bityo umuntu agatandukana n’ibibazo bya indigestion .
2.Impyiko zawe zizatangira gukora neza
Nurya avoka imwe mu gihe cy’ukwezi ,bizatuma impyiko zawe zikora neza kandi ube unagabanyije ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’impyiko ,ibi biterwa nuko avoka tuyisangamo umunyungugu wa poatasiyumu ku bwinshi kandi uyu munyu ukaba utuma zikora neza.
Ariko mu gihe ufite ikibazo cy’uburwayi bwatewe nuko ufite uyu munyungugu mwinshi kizwi nka hyperpotassium ,ugomba kwirinda no kugendera kure urubuto rwa avoka.
3.Ibinure bibi byo bwoko bwa koresiteroli biragabauka mu mubiri wawe
Kurya avoka mu gihe cy’ukwezi bigabanya ibinure bibi byo mu bwko bwa koresteroli ,ibi binure bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ,indwara za hypertension .kuzibiranywa kw’imitsi itwara amaraso ,ikuzuramo ibinure n’ibindi byinshi.
4.Umwijima wawe uzagira imikorere myiza kurushaho
Kurya urubuto rwa avoka birinda umwijima kwangirika ,bikawutera imikorere myiza muri rusange . ibi bikaba ari ingenzi kuko biuma umwijima urusahho kugira imikorere myiza.
muri avoka dusanga Vitamini C ,E na K zose zikaba zigira akamaro mu gutera imikorere myiza y’umubiri ,bityo kurya urubuto rwa avoka ni byiza ku mwijima.
5.Bigufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension)
Burya urubut rwa avoka rukungahaye ku munyungugu wa potasiyumu ,uyu munyungugu ukaba ugira uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no mugutera imikorere myiza y’umutima.
Bityo kurya avoka mu gihe cy’ukwezi kandi uyirya buri munsi ,bitera imikorere myiza y’umubiri .bikanagabanya ku buryo bugaragara umuvuduko ukabije w’amaraso ,bityo urubuto rwa avoka ni urubuto rwiza ku bantu bafite uburwayi bwa hypertension.
6.Gutuma urushaho kubona neza
Urubuto rwa avoka rukungahaye kubyitwa carotenoid ari nabyo bibyara vitamini A ,bityo ibi bigatuma rugira uruhare rukomeye mu kurinda ubuzima bwa muntu no gutuma amaso abona neza.
Ubushakashatsi bwatangajwe n’inzobere z’abashinwa ,bwagaragaje ko urubuto rwa avoka rurinda amaso ,rukagabanya ibyago byo gufatwa n’indwara y’ishaza ndetse n’indwara izwi nka macular degeneration ikunze kwibasira abantu bakuru.
7.Ibyago byo gufatwa na kanseri biragabanuka
Kurya urubuto rwa avoka bigabanya ibyago byo gufatwa na kanseri ,cyane cyane kanseri y’amabere na kanseri kanseri ya prostate.
Kurya uru rubuto rero bigira ingaruka nziza ku mubiri , mu rwego rwo kuwurinda kanseri ,bitewe nuko rukungahaye ku bwitwa antioxidant ,bigira uruhare runini mu kugabanya ibinyabuabire bibi bishobora kuba intandaro ya kanseri ,nanone abahanga bavuga ko binagabanya uturemangingo tubyara kanseri tuzwi nka pre-cancerous cells.
8.Rufasha mu kugabanya umubyibuho ukabije
Urubuto rwa avoka rukungahaye ku byitwa fibers (fibre) zikaba zigira uruhare runini mu kugabanya ibiro by’umurengera no mu kunoza imigendekere myiza y’igogora.
Ku rundi ruhande ,kurya urubuto rwa avoka bitera ko amara yawe akora neza ,ukumva uhaze bityo ingano y;ibiryo urya ku munsi ikagabanuka ari nako n’ibiro byawe bigabanuka.
9. Gukesha uruhu rwawe
Kurya avoka bituma uruhu rwawe rucya ,rugasa neza kandi rugahorana itoto , ibi bigaterwa na Vitamini C na Vitamini E dusanga muri Avoka , ,Vitamini C itera umubiri kuba warema ibyitwa collagen ari nabwo burya bituma uruhu rusa neza kandi rukoroha ,naho Vitamini E ikarinda uruhu kuba rwakwangirika cyane cyane rwangijwe n’imirasire y’izuba.
Nanone intungamubiri dusanga muri avoka zituma uruhi rwawe ,rutoha ,zikanarinda agahu karwo k’inyuma ka epidermis kuba kakwangirika .