Sobanukirwa :Indwara y'ibimeme

Sobanukirwa :Indwara y'ibimeme

Indwara y’ibimeme ni indwara ikunze kwibasira abantu bakunda kwambara inkweto zivunze ,ikaba ifata hagati y’amano ,iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Fungi (soma Funji) (imiyege) .

Indwara y’ibimeme ahanini bigaragazwa ikunze kwibasira abantu bambara inkweto zifunze ariko batabanje kumutsa neza hagati y’amano ,urwo ruhurirane rw’amazi ndetse n’ibyuya byo mu nkweto nibyo bikurura utwo dukoko two mu bwoko bwa funji ,tukahatera ibimeme.

Ibimenyetso by’indwara y’ibimeme

Muri rusange ,umuntu wese ufite indwara y’ibimeme ashobora kubimenya ashyingiye ku bimenyetso bimugaragaraho aribyo

  • Uruhu rwo hagati y’amano rurangirika ,uruhu rugasa n’urwomoka
  • Kumva ibirenge bikubabaza cyane cyane nko mu gihe ukuyemo amasogisi
  • Uruhu ruhindura ibara ,bamwe rukajya gusa n’umutuku bigaragara ko rurwaye
  • Kwishwatagura ku birenge wumva uruhu rwaho ruryoherera
  • Uruhu rwo ku birenge rurumagara

Ni iyihe mpamvu itera indwara y’ibimeme

Muri rusange indwara y’ibimeme iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa funji nkuko twabibonye ,indwara y’ibimeme ishobora kwandura mu gihe watizanyije inkweto n’umuntu uburwaye ,hanyuma ukaza kuzambara utazisukuye neza.

Dore ibintu byongera ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’ibimeme

Hari impamvu nyinshi zongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’ibimeme harimo

  • Guhora wambaye inkweto zifunze
  • Kubira ibyuya cyane
  • Gutizanya inkweto ,amashuka ,ibiringiti ,imyenda nibindi
  • Kugendesha ibirenge ahantu hahura n’ambantu benshi nko ku mapiscine ,mu bwogero rusange ,mu bwiherero rusange ,mu masoko n’ahandi …

Ni gute wakwirinda indwara y’ibimeme

Hari uburyo butandukanye wakoresha wirinda indwara y’ibimeme burimo

  • Kumutsa ibirenge neza no hagati y’amano mbere yo kwambara inkweto
  • Gukaraba ibirenge buri munsi ukoresheje amazi y’akazuyazi n’isabune
  • Guhindura amasogisi buri munsi nayo wambaye ukayafura neza
  • Kwambara inkweto zogeje neza kandi zumutse
  • Kwirinda gutizanya ninkweto n’imyenda
  • Kwirinda kugenda wambaye ibirenge gusa ,ahantu hahurira abantu benshi
  • Kwivuza igihe cyose wumva warwaye ibirenge by’umwihariko ibimeme

Ni gute wamenya ko urwaye indwara y’ibimeme?

Kumenya ko urwaye indwara y’ibimeme ni ibintu byoroshye ,kureba byonyine ibimenyetso ugaragaza wahita umenya ko ufite icyo kibazo,,indwara y’ibimeme igira ibimenyetso byihariye aho ucika ibisebe hagati y’amano ndetse n’uruhu rwo ku birenge rukumagara.

Ni gute bavura indwara y’ibimeme ?

Mu kuvura indwara y’ibimeme ,abaganga bakoresha imiti yo mu bwoko bwa antifungal ,ahanini bakunda gukoresha imiti y’amavuta nka Clotrimazole ,econazole,ciclopirox, ,bitewe n’urwego uburwayi bwawe buriho ,umuganga ashobora ku kwandikira imiti yo kunywa nka itraconazole ukaba wayifatana niriya y’amavuta isigwa aharwaye.

Ni iyihe myitwarire usabwa mu gihe urwaye ibimeme?

Mu gihe ufite indwara y’ibimeme , ni byiza gukora ibi bikurikira

  • Guhorana ibirenge bisukuye kandi byumutse
  • Gukoresha imiti neza nkuko wayandikiwe na muganga
  • Guhindura amasogisi buri munsi kandi ukayambara asukuye neza
  • ambara inkweto zifunguye cyangwa inkweto zinjiramo umwuka
  • Irinde gutizanya inkweto n’abandi.


Izindi nkuru wasoma

Impamvu zitera gusadagurika kw’inzara n’uburyo wabyirinda

Indwara y’ise : impamvu iyitera,ibimenyetso byayo ,uko wayirinda nuko ivugwa

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post