Kanseri y’impindura ni imwe muri kanseri zihitana umubare munini w’abantu kubera ko idapfa kugaragara mu gihe itaragera ku rwego rukomeye bityo bigatuma imenyekana itinze ,kuvura uyirwaye bitagishobotse.
Urugingo rw’impindura ruherereye inyuma y’igifu ,umurimo warwo ni ugufasha mu igogora ryibyo turya no mu gufasha umubiri mu kuringanyiza ikigero cy’isukari iri mu maraso . impndura niyo ikora imisemburo ibiri igira uruhare mu kuringaniza isukari mu mubiri ariyo insuline na glucagon.
Kimwe n’ibindi bice by’umubiri ,impindura nayo ishobora gufatwa na kanseri ,aho uturemangingo twuru rugingo tuvuka ku muvuduko ukabije ku buryo aribyo bigaragaragaza ko rwafashwe na kanseri.
Ni bande bibasirwa na kanseri y’impindura ?
Nkuko nkuko tubikesha ihuriro nyamerika rya American Cancer Assocaition rivuga ko kanseri y’impindura ihitana abantu bangana na 3% b’imfu zose z’abantu bahitanwa na kanseri ,ikaba ikunze guhitana abagabo cyane kurusha abagore.
Ibimenyetso bya kanseri y’impindura
Umuntu urwaye kanseri y’impindura agaragaza ibimenyetso bikurikira
- Kubabara mu nda mu gice cyo hejuru ariko bishobora no kumvikanira mu mugongo
- Uruhu rwe no mu maso he hahinduka umuhondo
- Guhorana umunaniro
- Gutakaza ubushake bwo kurya
- Kwituma umusarani weruruka
- Kunyara inkari zirabura
- Kunanuka
- Kuvura kw’amaraso mu mubiri
- Uruhu ruryaryata
- Kurwara diyabete cg iy warufite igakomera
- Kuruka no kugira iseseme
Ni iki gitera kanseri y’impindura
Kugeza ubu nta mpamvu ifatika iragaragazwa n’abahanga ,buretse bimwe mu bintu byagaragajwe n’abahanga mu buvuzi nk’ibishobora ku kongerera ibyago byo kurwara kanseri y’impindura .
Ibintu bikongerera ibyago byo gufatwa na kasneri y’impindura
Ikinyamakuru cya Clevalland Clinic kigaragaza ko hari ibintu byatangajwe n’abahanga bishobora ku kongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’impindura aribyo
- Kunywa itabi
- Umubyibuho ukabije
- Kuba usanganywe uburwayi bwa Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri
- Guhura n’ibinyabutabire byangiza cyangwa bihumanya
- Kuba mu muryango wawe hari undi muntu wayirwaye
- Kuba ufite imyaka irenze 45
- Kuba uri umugabo
- kuba uri umwirabura
Ni gute basuzuma kanseri y’impindura ?
Kugeza ubu ,biragoye ko kanseri y’impindura imenyekana ikigufata ,kubera ko ibimenyetso igaragaza bishobora kwitiranywa n’ubundi burwayi ,ibyo bigatuma abaganga bahugira ku kuvura ubundi burwayi.
Ariko iyi muganga yaketse ko ushobora kuba ufite kanseri y’impindura shobora ku kwandikira ikizamini cya endocopy aho bashobora kureba impindura binyuza mu gifu.
No mu bizamini by’amaraso bishobora kugaragara ko ufite ikibyimba cya kasneri mu mubiri .
Uko bavura kanseri y’impindura ?
Kugeza ubu ,hari uburyo butandukanye bashobora gukoresha bavura kanseri y’impindura aribwo
- Kubaga bagakuramo igice kirwaye cyangwa impindura yose igakurwamo
- Gukoresha ubuvuzi bw’imirasire buzwi ka radiotherapy
- Gukoresha imiti y’ibinyabutabire cya chemotherapy
- Gukoresha ubuvuzi buzwi nka immunotherapy aho bongerera imbaraga umubiri wo ubwawo ukabasha kwiyicira uturemangingo twa kanseri ariko kuri iyi kasneri bwagaragaje imbaraga nke aho umuntu ukira ari 1%.
- Gukoresha ubuvuzi buzwi nka targeted therapy
Ubundi buvuzi umurwayi wa kasneri y’impindura ahabwa
Umuntu ufite kanseri y’impindura ashobora guhabwa ubundi buvuzi burimo
- Kumuvura ububabare
- Kumuvura indwara y’umuhondo
- Gukontorola diyabete
- Inama mu mirire
- Kumuba hafi no kumufasha kwiyakira
Ese kanseri y’impindura irakira ?
Nubwo bwose bigoranye ko ikira ariko ku bantu bake ishobora gukira ariko byose bigaterwa nuko yamenyekanye kare ,umuntu agatangira kuvugwa .
Ni gute wakwirinda kanseri y’impindura?
Hari uburyo butandukanye bwagufasha kwirinda kanseri y’umwijima aribwo
- Kwirinda kunywa itabi
- Kubungabunga ibiro byawe ku kigero cyiza
- Kugabanya kunywa inzoga z’umurengera
- Kwmabra ibikoresho bikurinda guhura n’ibinyabutabire bibi