Kanseri y'amabya : Ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera ,uko wayirindanuko ivugwa

 

Kanseri y'amabya : Ibimenyetso byayo ,impamvu ziyitera ,uko wayirindanuko ivugwa

Kanseri y’amabya ni imwe muri kanseri zibasira abagabo bari hagati y’imyaka 15 na 35 ku kigero kinini , ikimenyetso cya mbere ni akabyimba katababaza kaza ku gice cy’amabya ,iyo yavuwe hakiri nta kabuza irakira .

Muri rusange kanseri y’amabya ni kanseri ifata kuri iki gice cy’amabya ,ikaba ifata abagabo ,kubw’amahirwe ni kanseri ishobora kuvugwa no gukira ku buryo bworoshye ,ugereranyije nandi moko ya kanseri.

Ubwoko bwa kanseri y’amabya

Hari ubwoko 2 bwa kanseri y’amabya aribwo

  • Seminoma ni ubwoko bwa kanseri y’amabya bukura ku muvuduko muto cyane kuwo yafashe ,bukunze kwibasira abagabo bari mu myaka iri hagati ya 40 na 50
  • Non Seminoma Ubu bwoko bwa kanseri y’amabya bwo bukura ku muvuduko munini cyane kuwo bwafashe ,bukunze gufata abagabo bari hagati y’imyaka 20 na 30

Ni ku mubare ungana iki abantu bibasirwa na kanseri y’amabya ?

Kanseri y’amabya ni imwe muri kansri zidakunze kuboneka ,ikinyamakuru cya clevelland cinic kivuga ko kanseri y’amabya yibasira umuntu umwe ku bantu magana abiri mirongo itanu.

Ariko nubwo idakunze gufata abantu benshi ariko iza ku mwanya wa mbere muri kanseri zibasira abakiri bato bari hagati y’imyaka 15 na 35.

Ibimenyetso bya kanseri y’amabya

Muri rusange ,hari ibimenyetso bya kanseri y’amabya aribyo

  • Kubyimba amabya cyangwa akuzuramo amazi
  • Akabyimba ku ibya rimwe cyangwa amabya yombi
  • Kumva uremerewe ku gice cy’amabya
  • Kubabara bikabije ku gice cy’amabya cyangwa mu nda yo hasi
  • Amabya agenda agabanuka mu bunini

Umuntu ashobora kugaragaza ibi bimenyetso ,kandi nta kanseri afite ahubwo ari ubundi burwayi ,aha twavuga nk’uburwayi bwa hydrocelle na infegisiyo zifata amabya.

Ni iyi mpamvu itera indwara ya kanseri y’amabya ?

Kugeza ubu abahanga ntibarabasha kugaragaza impamvu ya nyayo itera uburwayi bwa kanseri y’amabya ariko muri rusange nuko uuremangingo tw’amabya tuvuka ku muvuduko ukabije ,ibyo bigaterwa n’amakuru y’uturemangingo yatanzwe nabi ,ari nabyo bibyara ubu burwayi bwa kanseri.

Ni ibihe bintu byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’amabya ?

Kugeza ubu hari ibintu byagaragajwe n’abahanga nk’ibyongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’amabya aribyo

  • Kuba uri umugabo kandi uri hagati y’imyaka 15 na 35
  • Kuba waravutse ibya ritaramanutse ngo ijye mu mwanya waryo ,bikunze kugaragara ku bana bamwe b’aba bahungu bakivuka
  • Ikunze kwibasira abagabo b’abazungu cyane cyane bakomoka ku ba latino
  • Kuba mu muryango wawe hari undi muntu wayirwaye
  • Kuba utabyara

Ni gute basuzuma indwara ya kanseri y’amabya ?

Hari ibizamini bitandukanye bishobora kugaragaza ko ufite uburwayi bwa kanseri y’amabya aribyo

  • Gushyingira ku bimenyetso watanze n’ibigaragara
  • Gukorerwa ikizamini cya Echographie y’amabya
  • Gufata agace gato ko ku ibya ubundi kakajyanwa gupimwa muri laboratwari zabigenewe
  • hari ikindi kizamini cyaitwa inguinal scrotal tumor marker test nacyo ushobora gukorerwa
  • Kuba nanone wakorerwa ikizamini cya Sikaneri

Ibyiciro bine bya kanseri y’amabya

Umuntu urwaye kanseri y’amabya anyura mu byiciro bine byubu burwayi ,aribyo

  • Icyiciro 0 : Muri iki cyiciro uturemangingo twa kanseri turavuka .tugatangira gukura no kubyara utundi ariko tukaba tukirimo imbere ,tutaraza inyuma.
  • Icyiciro cya 1: Muri iki gihe uturemangingo twa kasneri tuba twarafashe ibya ryose cyangwa amabya yombi ndetse twaranafashe imitsi itwara amaraso yo mu mabya ariko tutarimukira ahandi .
  • Icyiciro cya 2: aha ho kanseri iba yarimutse yarageze no mu gice cy’umugongo wo hasi ,yaratangiye kuhangiriza nanone iba yarafashe mu duce twitwa lymph nodes.
  • Icyiciro cya 3: Aha ho kanseri iba yarageze no mu bindi bice by’umubiri nko mu nda ,mu bihaha nahandi ,muri iki cyiciro no mu cya 2 .kanseri ntiba ishobora kuvugwa ,iba yararenze ubuvuzi.

Ubuvuzi bwa kanseri y’amabya

Kimwe nizindi kanseri ,hari ubuvuzi butandukanye ushobora guhabwa .ariko bwose bugashyingira ku rwego uburwayi bwawe buriho ,muri ubwo buvuzi harimo

  • Kubagwa amabya arwaye agakurwamo ,ariko bikorwa iyo kanseri itarimukira mu bindi bice by’umubiri
  • Guhabwa imiti ikoresha imirasire izwi nka radiotherapy
  • ndetse no kuba wahabwa imiti ya chemotherapy

Uko wakwirinda kanseri y’amabya

Kugeza ubu nta buryo buzwi bwagufasha kwirinda indwara ya kanseri y’amabya ariko kwisuzuma buri gihe ,ukumva buri mpinsuka yose igaragara ku mabya .ni kimwe mu bintu byagufasha kumanya ko urwaye hakiri kare ,ibyo bikaba byanagufasa gukira vuba.

Bimwe mu bibazo byibazwa kuri kanseri y’amabya

Ese kanseri y’amabya irakira ?

Kugeza ubu inyandiko z’abahanga mu buvuzi zivuga ko kanseri y’amabya ishobora gukira kugeza ku kigero cya 95% ,ikaba ari imwe mu bwoko bwa kanseri bukira ku kigero kinini cyane .

Ese kanseri y’amabya irica ?

Kanseri y’amabya ni imwe muri kanseri zishobora kwica ariko kubera ko iyo yamenyekanye ivugwa igakira kugeza ubu umubare w’abantu ihitana ni muto cyane.

Izindi nkuru wasoma

Mugabo ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate

Imiti n’ubuvuzi byifashishwa mu ubuvuzi bwa kanseri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post