Uburyo bworoshye wakwivuramo indwara y'ibicurane udakoresheje imiti yo kwa muganga

Uburyo bworoshye wakwivuramo indwara y'ibicurane udakoresheje imiti yokwa muganga

Burya indwara y’ibicurane itera ibibazo bitandukanye ku mubiri birimo kuribwa umutwe ,umuriro ,kumva wacitse intege,kumva wafunganye mu mazuru ,ibi bikaba bibangama cyane ariko muri iyi nkuru turaguha igisubizo cy’uburyo wakwivura iyi ndwara udakoresheje imiti yo kwa muganga,

Abantu batandukanye bavuga ko hari uburtyo butandukanye umuntu ashobora kwivuramo indwara y’ibicurane nko kwiyuka ariko burya ubu buryo bwo kwiyuka bushobora kugutera ibijndi bibazo ku mubiri .

Ni byiza rero guhitamo uburyo bwo kwivura bwiza kandi budateza ikibazo na kimwe ku mubiri kuko nibyo byiza kurusha ibindi byose .

Ku bantu benshi .burya indwara y’ibicurane iza ari nk’ikimenyetso cyuko umubiri wawe wacitse intege (abasirikari bawo bacitse intege) ibi bikaba bishobora kuba bibi ku muntu wakwivura ibicurane akoresheje uburyo bwamuteza ibindi bibazo kuko umubiri we ,uba usanzwe ufite intege nke.

Impamvu zitera indwara y’ibicurane

Impamvu zitera indwara y’ibicurane
Muri rusange indwara y’ibicurane iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Virusi ,cyane vyane utwo mu bwoko bwa virusi zo mu muryango wa Rhinovirusi ,

Ibicurane byibasira umuntu wese ushobora kuba wagize aho ahurira n’utu dukoko twa virusi ,yaba aduhumeka cyangwa yakoze ku kintu twagiyeho yarangiza akikora ku mazuru cyangwa ,mu kanwa atakarabye intoki

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara y’ibicurane no kuzahazwa nayo

Muri rusange abantu bafite ibyago byo kuzahazwa n’indwara y’ibicurane ni abantu bafite umubiri ufite intege z’abasirikari bawo ,ni ukuvuga abantu ahanini bafite indwara zishegesha umubiri aha twavuga

  • Abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida
  • Abantu bafite indwara ya Diyabete
  • Abantu bafite ibibazo by’imirire mibi
  • Abantu bafite indwara ya kanseri
  • Abana bazahajwe n;itabi
  • Abana bato cyane n’abantu bakuze cyane

Ibimenyetso by’indwara y’ibicurane

Hari ibimenyetso by’indwara y’ibicurane birimo

  • Kuzana utumwira tw’amazi duhora dushonga cg ugafungana
  • Kuribwa umutwe
  • kubabara umubiri wose
  • kumva ufite intege nke
  • kwitsamura
  • Umuriro utari mwinshi
  • kwiyumva nabi

KU bana hashobora kwiyongeraho

  • Kunanirwa konka
  • guhumeka nabi
  • kudasinzira
  • guhondobera
  • gucika intege bikabije
  • nibindi..

Uko wakwivura indwara y’ibicurane udakoresheje imiti yo kwa muganga

Hari uburyo butandukanye ushobora kwivura indwara y’ibicurane udakoresheje imiti yo kwa muganga ,ukivura wibereye iwawe mu rugo ,ukoresheje ibiribwa cyangwa ibindi bintu ushobora kubona ku buryo bukoroheye


.1.gukoresha Tangawizi

Burya tangawizi ni umuti ukomeye w’ibicurane ,ndetse zinaruta imiti myinshi ya kizungu ikoreshwa mu kuvura indwara y’ibicurane .

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata garama imwe ya tangawizi bishobora ku kuvura indwara y’ibicurane ,tangawizi ushobora kuyihekenya cyangwa ukayishyira mu cyayi kandi uko wayikoresha kose irakuvura.

Si byiza guha umwana muto tangawizi kuko si byiza ,umuntu urwara igifu nawe ntiyemerewe gukoresha tangawizi kuko yatuma kimurya cyane ,ubwo we yakoresha ubundi mu buryo tugiye kuvuga bukurikira

byinshi kuri tangawizi kanda hano Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi niyi ngiyi Akamaro ko kunywa icyayi cya tangawizi .

2.Gukoresha ubuki

Burya ubuki nabwo ni umuti ukomeye mu kuvura indwara zitandukanye harimo n’indwara y’ibicurane , ubushakashasti bugaragaza ko kunywa ubuki buvanze n’indimu ari umuti ukomeye mu kuvura indwara y’ibicurane ako kanya.

Ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nutwo mu bwoko bwa virusi ,bityo ibi bibuha ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.

Si byiza kugaburira umwana muto ubuki kuko bushobora ku mutera indwara ya botulinum ,rero si byiza kubumuha ahubwo mu kumuvura indwara y’ibicurane wakoresha ubundi buryo.

Byinshi ku ubuki soma Akamaro ku ubuki ku buzima bwa muntu na Kubera iki abana bari munsi y’umwaka badahabwa ubuki ? ni izihe ngaruka ubuki buteza kumubiri wabo? .

3.Gukoresha Tungurusumu

Burya muri tungurusumu dusangamo ikinyabutabire cyitwa allicin gituma igira ubushobozi buhambaye mu kuvura indwara ndetse no kwica udukoko dushobora gutera indwara .

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha tungurusumu mu gihe urwaye ibicurane bishobora kukuvura indwara y’ibicurane kandi tungurusumu uko wayikoresha kose irakuvura haba kuyihekenya ,luyikatira mu biryo nukundi kose wayikoresha.

Byinshi kuri tungurusumu soma Burya kurya Tungurusumu bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’ubusaza sobanukirwa na byinshi kuri Tungurusumu na Niba ujya wibasirwa n’indwara zoroheje zikakuzahaza ,Dore ibintu byagufasha kuzamura abasirikari b’umubiri no kubongerera imbaraga ,

4.Agasosi k’inkoko

muri rusange isosi y’inkoko ni nziza cyane .haba mu kuryoha no mu kuvura indwara y’ibicurane ,ubushakashatsi bugaragaza ko kurya aka gasosi byongerera umubiri imbaraga n’abasirikari bityo bagahangana n’iyi ndwara

Ariko mu gutegura aka gasosi ni byiza kwibuka gushyiramo tungurusumu kuko birushaho kugaha imbaraga n’ubushobozi mu kuvura iyi ndwara.

5.Kurya imbuto n’ibiribwa bibamo Vitamini C

Imbuto nk’indimu .amaronji ,mandarine nizindi burya zibonekamo Vitamini C ku bwinshi ,iyi vitamini ikaba igira uruhare runini mu kuvura indwara y’ibicurane kubera ko yongerera abasirikari b’umubiri imbarag bityo bagahangana n’ubu burwayi ku buryo bworoshye .

Burya gufata indimu ukayivanga n’ubuki birushaho guha umubiri wawe ,ubushobozi bwo kurwanya indwara y’ibicurane bityo ni umuti gakondo mwiza w’ibicurane .

byinshi kuri iyi ngingo kand hano Akamaro k’indimu

6.Gukoresha amazi arimo umunyu

Gukoresha amazi arimo umunyu bishobora kuvura indwara y’ibicuarane ,aho aya mazi ushobora kuyashoreza mu mazuru agasa naho yoza imyanda iri mu mazuru ariko ugomba kubikora witonze .

abantu benshi natbwo basobanukiwe no gukoresha ubu buryo kuko buragoye kandi kubukjoresha ku mwana muto bishobora kumutera ibnibazo bikomeye.

7.Kwifubika cyane ,kunywa ibintu bishushye no koga amazi ashyushye

Gukora ikintu cyose kikurinda guhura n’ubukonji ,kigabanya ibyago byo kwibasirwa n’ubukonje bishobora guha umwanya umubiri wawe wo kwisana no guhangana n’uburwayi bw’ibicurane.

Umuntu ufite indwara y’ibicurane aba agomba kwifubika cyane ,akirinda uburyo bwose ashobora guhura n’imbeho cyangwa ngo ibe yamwongerera ubukana bw’ibicurane

8.Kuruhuka bihagije

Burya kuruhuka nabyo bituma umubiri ubona umwanya uhagije wo kwisana no kwisubiranya ,bigatuma umubiri wubaka ubushobozi bwo guhangana n’indwara y’ibicurane .

Muri rusange kuruhuka ku muntu urwaye indwara y’ibicurane ni byiza cyane kuko bituma umuntu asubirana imbaraga ,iyo ukomeje kwinaniza kandi urwaye ibicurane bituma iyi ndwara irushaho ku kuzahaza.

9.Kunywa ibinyobwa byinshi

Iyo umuntu afite indwara y’ibicurane ,umubiri we ukomeza kugenda utakaza amazi menshi bityo ibi bikaba byatuma arushaho kuzahazwa niyi ndwara mu gihe adafashe ibinyobwa byo gusimbura amazi arimo gutakaza.

Uko wakwirinda indwara y’ibicurane

Birashoboka kwirinda ko wafatwa n’indwara y’ibicurane cyangwa kwirinda ko wazahazwa nayo ukora ibi bikurikira

  • Gukaraba intoki kenshi
  • Gukoresha umuti wica udukoko
  • Mu gihe ukorora ugapfuka umunwa wirinda ko ukwirakwiza virus zitera ibicurane
  • Kwirinda gusangirira no gutizanya ibikoresho nk’imiheha ,ibikombe ,gusangirira hamwe akabyeri ku icupa rimwe
  • Kugendera kure umuntu ufite indwara y’ibicurane
  • Kwirinda imikungugu n’imiyaga no kwifubika bihagije
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post