Indwara ya Cacosmia : Indwara itera gutakaza guhumurirwa no gusobanukirwa n'impumuro runaka

Indwara ya Cacosmia : Indwara itera gutakaza guhumurirwa nogusobanukirwa n'impumuro runaka

Indwara ya Cacosmia(gutakaza kumva impumuro ) ni zimwe mu ndwara abantu benshi babana nazo ariko batabizi cyangwa badasobanukiwe nubwo burwayi ,iyi ndwara ikaba ifata umuntu ukamutera gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa no kuba ibyiyumviro bye byashobora gusesengura impumuro runaka bikayitandukanya niyindi.

Ikinyamakuru cya healthline.com cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko mu Abanyamerika bangana na miliyoni 14 ,babana n’ubu burwayi bwa Cacosmia .ugendeye kuri iyi mibare nta gushidikanya ko na hano iwacu ubu burwayi buhari ku bwinshi ,buretse ko inzego z’ubuzima butabaushyira mu mboni yazo kugira ngo habashe gukusanywa imibare ijyanye n’ubu burwayi ndetse n’ababufite.

Akenshi abantu bafite uburwayi bwa Cacosmia usanga bumva im[umuro y’ikintu runaka .wenda bakumva impumuro y’ikintu kinuka .mu byukuri cya kintu nta gihari ,ibi bigaterwa nuko ubu burwayi buba bwarangije ibyumviro bihumurirwa bityo ntibibashe gusesengura neza impumuro bwumva.

Hari igihe umuntu ufite uburwayi bwa Cacosmia yumva impumuro y’ikintu kinuka nk’icyaboze cg nk’umusarani ariko mwareba ugasnga mu byukuri nta mpumuro imeze gutyo ihari. ibi ahanini bikaba bibangamira umuntu ufite ubu burwayi aho ahora yumva ibintu bimunukira kandi nta bihari.

Ibimenyetso by’Indwara ya Cacosmia

Muri rusange ibimenyetso by’iyi ndwara usanga bihurira ku kumva impumuro runaka aha twavuga

  • Guhora wumva impumuro y’ikintu kinuka kandi ukabyumva kenshi
  • Akenshi abantu bafite ubu burwayi n’ibyiyumviro byo kuryoherwa nabyo birangirika ,ugatakaza ubushobozi bwo kuryoherwa ku bintu runaka
  • Gutakaza ubushake bwo kurya kuko akenshi bumva ibiryo bitaryoshye cyangwa bakumva bibahumurira nabi
  • Kwiyumva nk’umuntu urwaye cyangwa umerewe nabi

Ibimenyetso by’indwara ya Cacosmia bigenda bitandukana bitewe n’umubiri w’umuntu ariko byose bigahurira mu gutakaza ubushobozi bwo gusesengura neza impumuro y’ikintu urimo kumva.

Impamvu zitera indwara ya Cocasmia

Impamvu zitera uburwayi bwa Cocasmia zishyingira ku bintu bitatu aribyo

  • Kwangirika kw’igice gihumurirwa cyo mu izuru
  • Amakuru y’impumuro adatambuka neza
  • Agace ko mu bwonko gasesengura kadakora neza cyangwa karangiritse

Iyo amakuru yerekeranye n’impumuro runaka adatambuka neza nibyo bibayara ikibazo cy’uburwayi bwa Cacosmia

Dore zimwe mu mpamvu z’ingenzi zangiza ubushobozi bwo guhumurirwa no gusesengura impumuro runaka

Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro yo kuba amakuru y’impumuro adashobora kugera ku bwonko cyangwa yanahagera ntanbashe gusesengurwa neza aribyo bibyara ibibazo byo kutumvwa impumuro ya nyayo bikabyara iyi ndwara ya Cocasmia. muri zo mpamvu harimo

Indwara zifata mu buhumekero

Indwara zifata mu buhumekero muri rusange zituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kumva impumuro bityo bikaba bishobora no gutuma amakuru y’impumuro runaka adatembera ngo agera ku bwonko .ku bwonko niho asesengurirwa ukamenya impumuro y’ikintu runaka.

Gukomereka mu bwonko

Nyuma yo gukomereka mu bwonko ,cyane cyane nko ku bantu bakoze impanuka ihambaye bagakomereka mu mutwe bikomeye bashobora gukira bagasanga baratakaje ubushobozi bwo kumva impumuro ,ibi bikaba byaratewe nuko agace ko mu bwonko kumva impumuro kakomeretse bityo bagafatwa naya ndwara ya Cocasmia .bikomotse kuri ya mpanuka bakoze.

Kunywa itabi

Kunywa itabi ryinshi ,ukamara igihe kirekire urinywa bishobora kuba intandaro itera ibi bibazo ,ibi bigaterwa nuko uburozi buturuka mu itabi bwagiye bukangiza inzira zumva impumuro bityo umuntu agatakaza ubushobozi bwo guhumurirwa.

Guhumeka ibinyabutabire bibi

Guhumeka bimwe mu binyabutabire bibi ,nabyo bishobora kuba intandaro yo gutera ibibazo bitandukan ye birimo gutakaza ubushobozi bwo kumva impumuro .ibi bigaterwa nuko bya binyabutabire byagiye bikangiza ubushobozi bwo guhumurirwa.

Kuba uri ku miti ivura indwara ya kanseri

Imwe mu miti ikoreshwa mu buvuzi bwa kanseri ,kuyikoresha igihe kirekire bishobora kwangiza ubushobozi bwa muntu bwo guhumurirwa ,cyane cyane nk’imiti ya chemotherapy ,no gukoresha igihe kirekire imiti yo mu bwoko bwa antibiotic nabyo bishobora gutera iki kibazo.

Ikibyimba cyo mu mazuru

Ku bantu bafite ikibyimba mu mazuru nabyo bishobora gutera ikibazo cyo gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa bityo bakibasirwa niyi ndwara ya Cocasmia.

Indwara zimwe na zimwe

Indwara nka Alzheimers ,Parkinson ,indwara y’igicuri ndetse nizindi nazo zishobora gutuma utakaza ubushobozi bwo guhumurirwa cyangwa wanahumurirwa ntubashe gutandukanya impumuro wumva.

Ubuvuzi bw’indwara ya Cocsmia

Kugeza ubu abahanga bemeza ko nta buvuzi bukiza indwara ya Cocasmia burundu buriho ,ubuvuzi bwose ukorerwa nubwo kukuvura ibindi bibazo bishamikiyeho bishobora kuba aribyo nyirabayazana nk’indwara zo mu buhumekero ,indwara z;igicuri nizi ndi …

Umwanditsi w’urubuga rwa healthline ari nawe dukesha aya makuru avuga ko kuvura iyi ndwara bishoboka mu gihe ikibazo cyabaye nyirabayazana wubu burwayi cyamenyekanye kikavugwa .

Izindi nkuru wasoma

indwara y’imitezi : ibimenyetso byayo ,imiti iyivura nuko wayirinda

Byinshi ku umuti wa Polygynax ukoreshwa mu kuvura indwara zifata mu gitsina ku bagore

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post