Hari abantu bakora imibonano mpuzabitsina hakoreshejwe uburyo budasanzwe bwo kunyunguta igitsina cy’umugabo cyangwa igakoreshwa ururimi rwinjizwa mu gitsina ,iri rikaba ari ikosa rishobora kugutera ibibazo ku mubiri wawe birimo n’uburwayi bukomeye bwagutera urupfu.
Mu guhe umuntu ashaka ibyishimo abinyujije muri ubu buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina abikora muri ubu buryo budasanzwe bishobora kurangira bibaye ibyishimo by’akanaya gato .
Mu nyandiko twakuye mu binyamakuru bitandukanye byandika ku buzima nka timesofindia.com ,medicalnewstoday.com byose bihurira ku ngaruka bishobora kugutera mu gihe ukoze imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika kita mu kugenzura indwara z;ibyorezo CDC (Center For Disease Control kivuga ko 90% by’abantu bafite imyaka iri hagati ya 25 na 44 baba barakoze imibonano yo mu kanwa byibuze rimwe gusa n’umuntu badahuje igitsina.
Imibonano m[uzabitsiana ikorewe mu kanwa ,si ibyo gushidikanywaho ikorwa na benshi ariko kandi nabwo kuba iryohera benshi si ibyo gushidikanywaho ariko ukwiye kumenya ko igushyira mu byago bikomeye bishobora no guhitana ubuzima bwawe.
Dore ibyago imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa ishobora kugutera
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Webmed.com kivuga ko imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa ishobora kugutera ibyago birimo
1.Ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu muhogo
Ikigo cyangwa Ihuriro rya American Cancer rivuga ko mu myanya ndangagitsina hakunze kwituriramo agakoko ka Human Papiloma vIrusi zikaba ari virusi mbi zitera kanseri cyane cyane nka kanseri y’inkondo y’umura ,iyo rero umuntu akoze imibonano mpuzabitsina akoresheje ururimi rwe cyangwa agakoresha igitsina cye cyinjizwa mu kanwa ,aba asunikira twa dukoko mu kanwa no mu muhogo bya mugenzi we bityo twagera mu muhogo tukaba twamutera iyi kanseri.
Ubushakashatsi bwakozse mu mwaka wa 2007 bukazwa kunyuzwa mu kinyamakuru cy’abongereza cya The New England Journal of Medecine bwagaragaje ko kurwara kanseri yo mu kanwa biturutse kugukora imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa ibyago byayo byiyongereye ku bantu byibuze baryamanye n’abantu 6 ariko bose bakorana imibonano mpuzabitsina ikozwe muri ubwo buryo.
Muri rusange kuba wahura n’akaga gakoko ka Human Papiloma Virusi ntibitera indwara ya kanseri bisaba ko biba biherekejwe nizindi mpamvu zitandukanye.
2.Ushobora nabwo kandura indwara zandurira mu mibonano m[uzabitsina nka Sida ,Imitezi ,Mburugu nizindi
Kuba wakoresha agakingirizo mu gihe ukorera imibonano m[uzabitsina mu kanwa biragoye ,Dore ko nariya mavuta aba mu gakingirizo ashobora gutera ibibazo mu kanwa no kuba yabangamira mugenzi wawe ,ibi rero bituma abayikora bakoresha igitsina gusa ,ibi bikongera ibyago byo kuba bakwanduza uwo bakorana iyo mibonano ,bakamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Sida ,Imitezi ,Mburugu nizindi.
3,Ushobora kwandura indwara zo mu bwoko bwa Hepatite
Ibyago byo kwandura indwara z’umwijima nka hepatite A ,Hepatite B na Hepatite C biriyongera cyane ,bitewe nuko ayo matembabuzi yo mu kanwa nayo matembabuzi yo mu gitsina urimo kwinjiza mu kanwa kawe yose yuzuye udukoko dutera izi ndwara za Hepatite.
4.Ibyago byo gufatwa n’indwara z’Amenyo no mu kanwa biriyongera
Hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu kanwa n’amenyo zirimo nk’izifata ishinya ,kugira umwuka mubi mu kanwa .gukuka kw’amenyo ariko biturutse ku ma infegisiyo yayangije nibindi…
Mu gihe cyose ugiyr gukora bene iyi mibonano mpuzabitsina ni byiza kugenzura no kwita kuri mugenzi wawe ,ukareba ko aho ugiye kwinjiza ururimi rwawe nta ndwara zihari ,ndetse mukanabiganiraho niba nta bimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba afite bityo byagifasha kwirinda .
Nyuma yo gukora bene iyi mibonano mpuzabitsina ni byiza kwisukura no kwitunganya neza ,ukoza mu kanwa ndetse ukanamara igihe runaka ugenzurira hafi ureba ko nta burwayi byaguteye.
Izndi nkuru wasoma
Sobanukirwa:Indwara ya Nymphomania yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije
Ibiribwa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo