Icyayi cya Tangawizi ,igisubizo ku bagabo bagira intege nkeya mu gutera akabariro


Icyayi cya Tangawizi ,igisubizo ku bagabo bagira intege nkeya mu guteraakabariro

Burya icyayi cya tangawizi gishobora kuba igisubizo ku bagabo bagira ibibazo mu gihe cyo gutera akabariro cyane cyane ibibazo bishyingiye ku kugira intege nkeya,kubura ubushake buhagije (kudafata umurego) no kudashimisha umufasha wawe ku buryo bukwiye harimo no kurangiza vuba .

Ikimera cya Tangawizi gifatwa nk’umuti w’agatangaza mu miti gakonfo yose ibaho kubera ubushobozi cyifitemo bwo kuvura no guhangana n’indwara zitandukanye dukesha intungamubiri n’ibinyabutabire bitandukanye dusanga mjuri tangawizi.

Abahanga bayizi bayikoresha nk’uburyo bwo kongera ubushake kubifuza gutera akabariro ariko n’abantu bikinishije kunywa icyayi cya tangawizi bishobora koroshya no kuvura ingaruka zaturutse ku kwikinisha kandi zigakira burundu.

Abantu bakunda gutebya ko hari n’umwami w’ubufaransa wakoreshaga tangawizi kugira ngo igitsina cye gifate umurego ,uyu mwami ni Louis wa XV wahabwaga icyayi cya tangawizi n’inshoreke ye Madame du Bary ,ubwo babaga bari hafi gutera akabariro.

Ikinyamakuru cya Healthline.com cyakoze ubushakashatsi kuri iyi ngingo ,tugiye ku kubwira kuri bimwe bikubiye mu nyandiko banditse ndetse twifashishe nizindi mbuga za internet.

Dore Ubushobozi bw’icyayi cya Tangawizi ku gutera akabariro




Dore Ubushobozi bw’icyayi cya Tangawizi ku gutera akabariro

1.Tangawizi yongera amaraso atembera mu myanya y’ibanga

Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa icyayi cya tangawizi byongera ubushake bwo gutera akabariro ,ibi bigaterwa nuko ibinyabutabire biyibonekamo bituma amaraso yiyongera akaba menshi mu myanya y’ibanga.

Ibi bikaba ari byiza ,cyane cyane ku bagabo kuko bituma igitsina gifata umurego , ubushake bukazamuka ,imbaraga zo gutera akabariro nazo zikaba nyinshi kandi umuntu ntapfe kurangiza.

Hari ubundi bushakashatsi bwakzowe bugaragaza ko kunywa tangawizi birinda ko amaraso ashobora kwpfundika (kuvura ) bityo ayo maraso agatembera neza akagera no mu gitsina ari menshi ariko ubushakashatsi buracyakorwa kuri iyi ngingo.

2.Kugabanya ibinyabutabire bibi mu mubiri

Kunywa icyayi cya tangawizi cyangwa ibindi binyobwa byose yashizwemo ,bituma umubiri ubasha gusohora ibinyabutabire bibi bya free radicals ,ibikandi biba bishobora gutera kwivumbura ku mubiri bishobora kubyara kubyimbagana ndetse ibi binyabutabire bya free radical nanone byangiza uturemangingo.

Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwagaragaje ko tangawizi ishobora kugabanya ibyo binyabutabire bibi ,uko kugabanuka kwabyo kukagira ingaruka nziza ku kongera ubushake bwo gutera akabariro ariko ku bantu haracyakorwa inyigo zitandukanye ngo harebwe niba no kuribo ariko bimeze.

3.Bivura ubugumba

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa tangawizi bituma umubiri uvubura umusemburo mwinshi wa Testestrone , ndetse inkanatuma kandi umusemburo wa Luteinizing hormone wiyongera.


ibi bikaba bigira ingaruka nziza haba ku bagore cyangwa abagabo , zo gutuma umubiri ugira ubushobozi bwo kongera ibihe by’uburumbuke ,umubiri w’umugabo ugakanguka n;intanga ze zikiyongera .

Hari ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa ,buza kugaragaza ko inyamaswa y’ingore yahawe tangawizi bituma imirerantanga yayo ikuza intangangore vuba mu byitwa Folliculogenesis .

Muri rusange gukoresha ikimera cya tangawizi ,yaba ari mu cyayi .mu binyobwa yashizwemo n’ibindi ,bituma umubiri wongera ubushake bwo gutera akabariro ,ibi bikaba bikorwa n’ibinyabutabire bitandukanye tuyisangamo cyane .

Cyane cyane ku bagabo bagira ibibazo byo kubura ubushake ,gucika intege vuba ,kunywa tangawizi bishobora kubafasha ,yewe n’abagizweho ingaruka zo kwikinisha nabo bashobora gufashwa no kunywa tangawizi ,byinshi kun ngaruka zo kwikinisha kanda hano Ibyago bihambaye bikomoka ku ngeso yo kwikinisha.

Kimwe no ku bagore nabo kunywa icyayi cya tangawizi bishobora kubavura ikibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post