Dore impinduka uzabona ku mubiri wawe nukoresha amavuta ya Elayo

Dore impinduka uzabona ku mubiri wawe nukoresha amavuta ya Elayo

Amavuta ya Elayo ni amwe mu mavuta meza cyane ku mubiri wa muntu ,kubera umwimerere zawo ndetse n’intungamubiri ziyabonekamo,Amavuta ya Elayo yifitemo ubushobozi bwo kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika nubwo gusana utwangiritse.

Amavuta ya Elayo nyuma yo gukamurwa ashobora gukoreshwa mu kuyateka ,mu kuyisiga hagamijwe kongera ubwiza mu buvuzi butandukanye ndetse no kurinda umubiri wawe.nanone abantu ba kera bayakoreshaga mu kuyacana mu matara ya kera .

Aya amavuta akungahaye ku byitwa antioxidant bifasha mu gusukura umubiri ,gushora uburozi bukomoka ku binyabutabire bya antioxidant ,bityo umuntu uyisiga n’uyarya bahorana ubuzima bwiza .

Intungamubiri Dusanga mu mavuta ya Elayo

Mu mavuta ya Elayo dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo


  • Ibitera imbaraga
  • Ibinure byiza byo mu bwoko bwa saturated fats
  • Aside oleyike
  • Vitamini E
  • Vitamini K
  • Vitamini C
  • Vitamini B6
  • Ubutare bwa fer
  • Fibre
  • Umunyungu wa sodiyumu
  • Umunyungu wa manyeziyumu na potasiyumu

Dore akamaro k’amavuta ya Elayo

Hari akamaro gatandukanye k’amavuta ya Elay karimo ku mubiri wa muntu


1.Kuturinda indwara z’Umutima

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bukorwa bareba isano iri hagati y’indwara z’umutima no gukoresha amavuta yo guteka ,bareba amatsinda y’abantu bakoresha amavuta ya elayo gusa n’abakoresha amavuta yandi asanzwe ,byagaragaye ko abantu bakoresha amvuta ya Elayo batibasirwa cyane n’indwara zifata umutima ugereranyije n’abakoresha amavuta yandi.

Muri rusange amavuta ya Elayo yifitemo ubushobozi bwo kurinda umutima wacu no gutera imikorere myiza yawo ,ibi kandi bikaba byaragaragajwe n’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa cya FDA ,aho kivuga ko gukoresha garama 20 ku munsi z’amavuta ya elayo (ugereranyije nonk’utuyiko tubiri tw’icyayi) bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

hari ubundi bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 buza kugaragaza ko gukoresha amvuta ya Elayo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ,indwara ya hypertension n’indwara ya Stroke.

2.Kugabanya umubyibuho ukabije

Ubwonko bw’ibinure dusanga mu mavuta ya Elayo ni bwiza cyane ,ntibutera ibibazo byo kugira umubyibuho urengeje kandi burya umubyibuho ukabije utera ibibazo birimo indwara z’umutima ,hypertension nibindi bibazo byinshi ,ukeneye kumenya byinshi ku ngaruka z’umubyibuho ukabije kanda hano Dore ibyago biterwa no kugira umubyibuho ukabije.

Amavuta ya Elayo ahubwo yo afasha umubiri kuringaniza ibiro ku rugero rwiza ,umuntu agatandukana n’ibinure bigenda bigapfuka umutima ,bikanazibiranya imitsi itwara amaraso.

3.Ni meza cyane ku barwayi ba Diyabete

Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 ,byagaragaje ko gukoresha amvuta ya Elayo bifite akamro gakomeye ku mubiri wa muntu ,cyane cyane ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete ,aho afasha umubiri mu guhangana n’izamuka ry’isukari mu maraso.

Ugereranyije nandi mavuta to guteka ,amavuta ya elayo ni meza kuyakoresha mu mafunguro y’umurwayi wa diyabete kurusha andi yose.

4.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013 bukorerwa ku mbeba bwagaragaje ko gukoresha amvuta ya elayo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije ,akanafasha mu mikorere myiza y’ubwonko,

Nonane ibi ntibivuze ko ashobora gukoreshwa mu buvuzi bw’indwara y’agahinda ariko kuyarya byagaragaye ko byagufasha guhangana niyi ndwara.

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 ,ikinyamakuru cya medicalnewstoday.com kivuga ko bwagargaje ko kurya amvuta ya elayo bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu kibuno n’ifata mu rura runini ,nanone hari ubundi bwagaragaje ko amavuta ya elayo agabanya ibyago bya kanseri y’amabere bwo bukaba bwarakozwe mu mwaka wa 2017.

7.Gutinza no kuturinda indwara ya Alzheimer

Iyi ni indwara ifata ubwonko ,ikibasira abageze mu za bukuru ,igatera ibibazo byo kwibagirwa no gusubira bwana ,kurya amvuta ya elayo bigabanya ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara ,ibi bigaterwa nuko arinda iyangirika ry’imitsi ijyana amaraso mu bwonko.

Ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko kurya amavuta ya elayo ihagarika cyangwa bikabanya umuvuduko w’indwara ya Alzheimer ndetse bikaba bishobora no kuyikurinda burundu.

8.Kurinda umwijima

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2018 yagaragje ko kurya amvuta ya elayo bigabanya iyangirika ry’umwijima ndetse bikanafasha kuwusana mu gihe wangiritse.

ibi bigaterwa n’ibinyabutabire bya aside oleyike nibya phenol dusanga muri aya mavuta ya elayo ,bikaba bifasha umubiro gushora uburozi nibindi binyabutabire bibi ,ibi rero bikanorohereza umwijima mu mikorere yawo.

Amavuta ya Elayo mu guteka


Gukoresha amavuta ya Elayo mu guteka ni amahitamo meza cyane ,amavuta ya elayo yakoreshwa mu guteka ibiryo bisanzwe .mu guteka amafiriti ,mu guteka imikati nibindi.

ni amavuta wakoresha wizeye umutekano wayo ko nta bibazo ari buteze ku mubiri wawe,abantu bafite indwara za hypertension na diyabete nabo bashobora kuyakoresha ku kigero gito.

Mu gukora salade nabwo arakoreshwa ,hari n’abayaminjira mu biryo kandi uko wayakoresha kose ntibikubuza kuronka intungamubiri zayo.

Ibyiza by’amavuta ya Elayo ku ruhu rwa muntu

Amavuta ya Elayo ni meza cyane kubashaka ubwiza no kurinda uruhu afasha uruhu


  • Mu kurwongerera itoto
  • Mu kurukesha no gukuraho uturemangingo twapfuye
  • Mu gutuma rubija amazi kandi rukaba rworoshe
  • kururinda kumagara no gusadagurika
  • Mu kuruvura mu gihe rwakometse
  • Kururinda iminkanyari no kugumana ubukwduke bwiza
  • Kandi arurinda kwangizwa n’izuba

Muri rusange amavuta ya elayo ni meza cyane kuyisiga ,arinda uruhu rwawe kandi ni nameza kurirwo ,Ashobora kuruvura no kurwongerera ubwiza,

Ibyiza by’amavuta ya Elayo ku mutsatsi


Amavuta ya elayo ni meza ku mutsatsi wa muntu ,atuma umutsatsi ukomera kandi ugahorana ubwiza ,hari abavuga ko ashobora no kuvura imvuvu ndetse n’inda zifata mu mutsatsi.

Aya mavuta ashobora gukorwamo amashampoo cyangwa agakorwamo andi mavuta asigwa mu mutwe ,uko wayakoresha ameze kose arinda umutsatsi wawe kandi agatuma uba mwiza .

Izindi nkuru

Ibiribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu mirire ye ya buri munsi

Uko wakora amavuta yo muri Avoka n’akamaro kayo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post