Umugore utwite aba agomba kwigengesera mu mirire ye kubera ko hari ibiribwa bitandukanye bishobora kwangiza umubyeyi n’umwana atwite ,muri iyi kuru tuakubwira ibiribwa umugore uwite agomba kwirinda.
Mu mirire y’umugore utwite aba agomba kugenzura no kumenya impamvu runaka agomba kurya ikiribwa runaka ,akakirya agamije ku gikuramo intungamubiri ,atari kurya ibyoi abonye bose ,harimo amfunguro abamo ibinyabutabire cyane cyane nka mercury (soma merikire) bishobora kwangiza umwana uri mu nda ndetse bidasize n’umubyeyi.
Dore ibiribwa umugore utwite agomba kwirinda
1.Amafi arimo ikinyabutabire cya Mercury
Bene ubu bwoko bw’amafi bukunze kurobwa mu biyaga birimo amazi yanduye ,iyo mercury irimo ari nyinshi itera ibibazo ku mwana birimo kwangiza ubwonko bwe ,kwangiza impyiko no kumutera imikurire mibi harimo no kugwingirira mu nda.
ku mugore utwite aba agomba kwirinda ubu bwoko bw’amafi ndetse n’umugore wonsa nta gomba kuyarya.
Ubwoko bw’amafi bubonekamo ikinyabutabire cya Mercury harimo
- amafi manini ya Shark
- amafi yitwa swordfish
- amafi ya mackerel
- amafi ya tuna
- amafi yitwa mrlin
- amafi akomoka muri mexique yitwa tilefish
2.Kurya amafi adatetse cg adahiye neza
No kurya ubwoko bw’amafi meza ariko ari mabisi cg adahiye neza nabyo ni icago ku mugore utwite , aya mafi ashobora kuba arimo udukoko dutera uburwayi nka salmonella ,norovirus na listeria
Kuyarya rero adatetse neza utu dukoko tukaba twafata umubyeyi utwite tukamwigirizaho nkana ,ikigo cya Amerika gishinzwe indwara z’ibyorezo kivuga ko abagore batwite baba bafite ibyago byo kwandura indwara inshuro 10 kuruha abagore badatwite ,bityo utu dukoko bakaba bashobora kutwandura byoroshye.
Nk’agakoko ka Listeria ,umubyeyi ashobora kukandura ,kagakomeza mu mubiri ndetse kakagera ku mwana kanyuze mu ngobyi y’umwana ,iyo kageze ku mwana kamutera ibibazo byo kuba yavuka igihe kitageze ,gupfira mu nda ,inda ikaba yavuka ako kanya ndetse nibindi .
3.Kurya inyama zidahiye
Kurya inyama mbisi cyangwa zidatetse neza ,nabyo bikongerera ibyago byo gufatwa n’udukoko turimo Toxoplasmosis ,E=Coli na Salmonella. utu dukoko twose tukaba ari icyago ku mugore utwite ndetse no ku mwana uri mu nda.
Utu dukoko dushobora gutera umwana kuba yapfira mu nda ,kuba yavukana ubumuga ,kuba yavukana ubuhumyi no kuba yavuka afite indwara y’igicuri.
4.Kurya amagi mabisi cg adahiye neza
Amagi mabisi akunze kuba arimo agakoko ka Salmonella ,iyo akagakoko kagufashe ugaragaza ibimenyetso birimo
- umuriro
- iseseme
- kuribwa mu nda
- gucibwamo
Ku bantu bamwe na bamwe kano gakoko ka salmonella gashobora kubatera kubyara umwana udashyitse cyangwa umwana agapfira mu nda.
ni byiza kurya amagi ,inyama bitetse neza akdni byahiye neza ku buryo umuriro wabashije kwica mikorobi zishobora kuba ziri muri ayo mafunguro.
5 .Ikawa
Ikigo cya Amerika cyitwa American College of Obstetricians and Gynecologists kivuga ko umugore utwite atagomba kurenza ikawa ingana na miligarama 200 ku munsi
Ikawa iragenda ikagera ku mwana kandi umubiri we ntabwo uba ufite ubushobozi bwo kuyitunganya bityo iguma mu mubiri w’umwana ,ikigero kinini cy’ikawa gituma umwana adakura neza bityo akaba yavukana ibiro bike ,ndetse n’ibyago byo kubyara umwana utagejeje igihe bikiyongera .
6.Amata adatetse
Amata adatetse nayo ni mabi ku mubyeyi utwite kubera ko ashobora kuba arimo udukoko dutera indwara bityo tukaba twagera ku mubyeyi wayanyweye ,
Udukuko dukunze kuboneka mu mata adatetse harimo agakoko ka Salmonella ,E coli na Campylobacter ,kurwara utu dukoko utwite bishyira ubuzima bw’umwana n’ubuzima bw’umubyeyi mu byago.
7.Inzoga
Inzoga ku mubyeyi utwite nimbi cyane ,urubuga rwa healthline.com ruvuga ko nta kigero cy’inzoga cyemewe ku mubyeyi utwite ngo niyo kaba gake kagira ingaruka mbi ku mwana.
Inzoga yongera ibyago byo kuba inda hyavamo ,wabyar igihe kitageze ndetse no kuba umwana yavukana ubumuga burimo n’indwara z’umutima.
8.Inyama y’umwijima
Urubuga rwa babycenter.com ruvuga ko nubwo bwose umwijima ari inyama nziza yuzuyemo intungamubiri nkenerwa n’umubiri ari byiza kutayirya mu gihe utwite kubera ko bikongerera ibyago byo kuba wabyara igihe kitageze ndetse no kuba umwana yavukana ubumuga.
Izindi nkuru
Ibiribwa umugore utwite akwiye kwibandaho mu mirire ye ya buri munsi
Intungamubiri umubyeyi utwite akenera n’ingaruka nziza zigira ku mubiri n’umwana atwite