Hari akamaro ka Beterave ku mubiri wa muntu kubera intungamubiri n’imyunyunyungugu ziyuzuyemo bituma igira uruhare runini mu kunoza gutembera kw’amaraso mu mitsi ,mu kugabanya umuvuduko w;amaraso ukabije ,mu kongerera imbaraga umubiri no mu kongera amaraso .
Muri rusange ni ibintu bizwi na benshi ko Beterave yongera amaraso ,bityo akaba ari ikiribwa cyiza ku bantu bafite iki kibazo ariko si ibyo gusa kuko ifite n’akandi kamaro kanini ku mubiri w’umuntu uyirya.
Beterave ishobora kuribwa mu buryo butandukanye burimo kuba ishobora gukorwamo Umutobe ,gukatwamo uduce duto ikavangwa mu biryo no kuba ishobora gutunganywa neza igashyirwa mu mboga nanone hariho n’abantu basigaye bayikoramo umuvinyo uryoshye.kandi ubu buryo bwose bugufasha kuronka intungamubiri ziyirimo.
Intungamubiri dusanga muri Beterave
Hari amoko y’intungamubiri dusanga muri beterave harimo
- Ibitera imbaraga
- Amazi
- Poroteyine
- Ibyitwa carbs
- Isukari
- Fibre
- Ibinure ku rugero ruto
- vitamini B9 arinayo yongera amaraso
- Umunyungugu wa Manganeze
- Umunyungu wa potasiyumu
- Ubutare bwa fer
- Vitamini C
- Ikinyabutabire cya betanin
- nibind…
Iiz ntungamubiri zitandukanye dusanga muri Beterave nizo ziyiha ubushobozi butandukanye ku mubiri wa muntu harimo no kuwurinda uburwayi butandukanye.
Akamaro ka Beterave ku mubiri wa muntu
Kurya Beterave bifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo
1.kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora kugutera ibyago bikomeye birimo kwangirika ku dutsi dutwara amaraso ,indwara z;umutima ,indwara ya stroke nibindi.
kurya Beterave biguha amahirwe yo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na ziriya ndwara kuko ubushakashatsi bugaragaza ko beterave igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.
Inyigo yskozwe yagaragaje ko ibitwa beeroots dusanga muri Beterave aribyo bituma umubiri urekura ikinyabutabire cya nitric oxide ari nacyo kigabanya umuvuduko.
2.Kongerera imbaraga umubiri
ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya Beterave ashobora gukora siporo igihe kirekire atari yananirwa ,abantu barya beterave bahorana imbaraga nyinshi .
Abahanga bagaragaza ko nanone biterwa n’ikinyabutabire cya Nitrate kiboneka muri beterave kigira uruhare runini mu mikorere y’agace ka karemangingo fatizo kitwa mitochondria ariko nako kagira uruhare runini mu gutanga ingufu zikenewe n’umubiri.
3.Ku bantu bafite uburwayi bw;umutima ibafasha ko umutima ugarura imbaraga
Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko ku bantu bafite indwara z’umutima ,mu nyigo yakozwe mu mwaka wa 2015 yagaragaje ko ikinyabutabire cya Nitrate dusanga muri Beterave gitera imikaya y’umutima kugarura imbaraga no kubayakongera gukora ku kigero cya 13%.
4.Kugabanya ibyago byp kwibasirwa n’indwara z’ubusaza zifata ubwonko
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 20111 bwagaragaje ko kurya beterave bituma amaraso atembera neza mu bwonko ,ibi bikagabanya ibyago byo kwibagirwa cyane cyane ku bantu bakuru bakunze kwibasirwa nubu burwayi.
5.Ifasha mu kubungabunga ibiro ku rugero rwiza
Beterave ibonekamo isukari y’umwimerere kandi ikaba itabonekamo ibinure ,ibi bituma igira uruhare rinini mu kubungabunga ibiro ku bantu babyifuza ,nanone fibre dusanga muri beterave nazo zigira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibiro.
6.Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri
Mu nyigo yakozwe mu mwaka wa 2016 yagaragaje ko ikinyabutabire cya Betalains dusanga muri beterave kigira uruhare runini mu gusohora ibinyabutabire bibi mu mubiri bizwi nka free radicals ,ibi rero bikaba binagabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara ya kanseri.
7.Kongera amaraso
Muri Beterave dusangamo Vitamini B9 (Folate) iyi vitamini ikaba igira uruhare runini mu kongera amaraso ,ibiribwa bikungahaye kuri iyi vitamini muri rusange biba byongera amaraso.
8.Gusukura umwijima
Kurya beterave bigabanya ibinure bibi ,bigenda bikazibiranya umwijima ,bikawutera gukora nabi ,muri rusange beterave ifasha mu guskura umwijima wawe..
Uko Beterave ishobora gukoreshwa no gutegurwa
Beterave ishobora gukoreshwa mu buryo bwinshi butandukanye ,burimo kuyikoramo umutobe ,kuyitunganya igashyirwa mu biryo .
uko beterave kose wayitegura igumana intungamubiri zayo kandi uyirwa akazibona uko ziri ,Beterave ni ikiribwa gishobora kuboneka hirya no hino ariko abantu bakaba batazi ibyiza byo ku kirya.
Mu guhe utegura beterave usabwe kuyitegurana isuku kuko nyuma yo kuyihata iba ishobora kwandura byoroshye ,bityo udukoko twayigiyeho tukaba twagutera ibindi bibazo.
Izindi nkuru