Sobanukirwa : umuti wa cytotec ukoreshwa mu gukuramo inda no gukangura ibise

 

Sobanukirwa : umuti wa cytotec ukoreshwa mu gukuramo inda no gukanguraibise
Umuti wa Cytotec (soma sitoteki) uzwi nanone nka mosoprostol ni imwe mu miti ikoreshwa cyane hirya no hino ku bifuza gukuramo inda cg abagize ibyago ikavamo ariko ibice byayo bikaba bitashyizemo mu nda ,nanone ukoreshwa mu gukangura ibise ku bantu bageze igihe cyo kubyara ariko ibise ntibyizane.

Umuti wa cytotec si umuti wisukirwa kubera ubushobozi bwawo ,ibyo bigatuma utapfa no kuwugura mu mafarumasi udakoresheje ordinance wahawe na muganga.

Abakobwa/abagore bifuza gukuramo inda bashobora gukoresha undi muti witwa mifepristone ariko nawo ufitanye isano ya hafi nuyu wa cytotec.

Aho umuti wa cytotec ukoreshwa

Buretse gukuramo inda no kongera ibise ,hari ubundi buryo umuti wa cytotec ukoreshwamo harimo

  • Kuvura uburwayi bw;igifu cyangiritse cyane cyane bitewe n’imiti nka aspirine na iibuprofene ndetse nindi ishobora kwangiza igifu
  • Gukuramo inda
  • Kurinda ko umuntu yava cyane nka nyuma yo kubyara
  • Gukangura ibise ku bantu bageze igihe cyo kubyara ariko bakabura ibise
  • Umuntu wakuyemo inda riko bigaragara ko mu nda hari ibice by’umwana byasiagyemo

Ingaruka umuti wa cytotec ushobora kugutera

kimwe nindi miti yose ,umuti wa cytotec ushobora kugutera ibibazo bikurikira

  • Kuribwa mu gifu no gucibwamo
  • Kumva ukonje
  • kumva ufite inyota
  • Kuribwa mu nda
  • kuva amaraso mu gitsina

Hari nibin di bibazo ushobora kugutera nko kuribwa umutwe ,gucanganyukirwa nizindi ,mu gihe ugize ikibazo ni byiza ku kiganirizaho muganga wawe ukuri hafi.

Icyo ukwiye kwitondera

Umuti wa cytotec ushobora gutuma ukuramo inda .ubyara igihe kitageze ,ubumuga ku mwana ,kwangirika kwa nyababyeyi ,ntugomba gukoresha uyu muti mu gihe utwite .

Ni bande batemerewe guhabwa umuti wa cytotec?

Hari amatsinda y’abantu batemerewe kunywa umuti wa cytotec barimo

  • abantu bafite indwara z’umutima
  • abantu batwite
  • mu gihe wazahajwe n’umwuma
  • Umuntu ufite uburwayi bwo mu mara buzwi nka inflammatory bowel syndrome

Ni gute banywa umuti wa cytotec?

Mu kunywa umuti wa cytotec ni byiza gukurikiza amabwiriza uhabwa na muganga

ku bantu bongererwa ibise .bahabwa igice cy’akanini ka cytotec kangana na micorogarama 50 ,akagahabwa buri masaha 4 ,akatunywa kugeza kuri doze 6.

naho umuntu ushaka gukuramo inda ashobora guhabwa micorogarama ziri hagati ya 600 na 800 akaba ashobora kuzihabwa inshuro imwe ,inda itavamo akaba yahabwa indi doze.

mu kwandikirwa iyi miti muganga areba icyo ashaka kukuvura ndetse n’ibyago uyu muti ushobora kugutera bityo nyuma yo gushyira ku munzani akakwandikira uko ugomba kuwunywa,

Icyitonderwa : Umuti wa cytotec uba ari utunini dushobora kunyobwa ,gushyirwa munsi y’ururimi tukayongeramo cyangwa tugahenengezwa mu kibuno kandi uko wadufata kose tukaba dushobora kukuvura.

Nabigenza nte mu gihe nibagiwe kunywa umuti wa cytotec?

Mu gihe wibagiwe kunywa uyu muti ni byiza guhita uwunywa ako kanya ukibyibuka ariko mu gihe ubona ikindi gihe cyo gufata indi doze kigeze ,byihorere ahubwo utegereze isaha za nyazo iyo doze wibagiwe uyihorere.

Mui gihe wanyweye Doze nyinshi wakora iki?

Mu gihe kubw’ibyago wibeshye ukanywa doze nyinshi ni byiza kwihutira kubimenyesha abaganga ,maze nabo bagakurikirana ingaruka bishobora kugutera ,bityo ukaba wafashwa vuba?

Ni bihe bintu ukwiye kwirinda mu gihe uri kunywa ibini bya cytotec?

Kimwe nindi miti si byiza kunywa inzoga mu gihe uri kunywa ibi binini ,nanone si byiza kunywa imiti ivura igifu izwi nka antacid kubera ko iyo yahuye na cyotec bikongerera ibyago byo kuba warwara indwara y’impiswi.

Dusoza

Umuti wa cytotec ni imwe mu miti ikunze gukoreshwa cyane hirya no hino mu bigo by’ubuvuzi ,ni umuti ukora kandi utanga umusaruro witezweho ,ni byiza kubwira muganga wawe uburwayi bwose ufite mbere yo guhabwa umuti wa cytotec bwaba burimo asima ,umutima,impyiko n’ubundi bwose.

Kurikiza amabwiriza yose wahawe ,akdni uwunywe uko wabitegetswe na muganga wawe ,mu gihe uhuye n’ikibazo ihutire ku bimenyesha muganga wawe .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post