Sobanukirwa: Ifu ya Ongera n'akamaro ifitiye umwana uyihabwa neza

Sobanukirwa: Ifu ya Ongera n'akamaro ifitiye umwana uyihabwa neza

Ifu ya Ongera (Ongera intungamubiri ni agafu gahabwa abana bato bagamije kubongerera intungamubiri bakura mubyo barya ,ibyo bikajyana no kubarinda indwara ziterwa n’imirire mibi no kugwingira

Ifu ya Ongera ihabwa abana bato bafite amezi 6 kugeza ku mezi 23 ,ikaba ari ifu mfashabere ,mu buryo busanzwe umwana uri munsi y’amezi 6 aba agomba guhabwa ibere ryonyine nta kindi avangiwemo ,iyo arengeje ameze 6 nibwo atangira guhabwa imfashabere ari nabwo atangira guhabwa ka gafu ka Ongera.

Ababyeyi benshi bamaze kumenyera iyi fu kandi bavuga ko iyi fu igaragaza impinduka nziza ku mwana uyuhabwa harimo gukura neza no kugira ubuzima bwiza muri rusange ,mu nyandiko ndende yasohozwe n’ikigo gishinzwe ubuzima RBC ivuga ko ifu ya ongera yatanzwe hirya no hino mu turere ku bufatanye n’ikigo gishinzwe imikurire y’abana NCDA

Iyi ifu ikaba ihabwa umwana bagamije kumwongerera intungamubiri akura mu biryo ,aka gafu kakaba kaminjirwa mu mafunguro y’umwana.iyi fu ikaba yuzuyemo intungamubiri zirinda umwana uburwayi bw;amaraso make nanone yuzuyemo amavitamini n’imyunyungugu y’ingenzi mu mikurire y’umwana.

Dore intungamubiri dusanga mu ifu ya Ongera

Muri ongera dusngamo intungamubiri zitandukanye zirimo

Intungamubiriingano
Vitamini A300 mcg
Vitamini C30 mg
Vitamini D35 mcg
Vitamini E6 mg
Vitamini B10.50 mg
Vitamini B20.50 mg
Niacinamide6 mg
Vitamini B60.50 mg
Vitamini B120.90 mcg
Folic Acid160 mcg
Ubutare bwa Fer12.5 mg
Zinc5 mg
Cuivre0.3 mg
Iode90 mcg
Seleniyumu17b mcg

Ayamavitamini niyi myunyungugu yose ikaba ihuriza hamwe mu kunoza no kongerera umubiri intungamubiri nkenerwa kugira ngo umwana akure neza haba mu gihagararo no mu bwenge .

Ifu ya Ongera yuzuyemo intungamubiri zitandukanye

Uko ongera ikoreshwa

Mu gutegura ifu ya Ongera ndetse no kuyiha umwana ,hakurikizwa amabwiriza agaragara mu gapaki gato iba irimo ,muri ayo mabwiriza bavuga ko

  • Koresha agasashi gato kayo inshuro 2 cg 3 mu cyumweru
  • Uvanga ka gafu mu ifunguro ry’umwana wateguye ryoroshye kandi rinombye mbere yo kugaburira umwana
  • Ntugo,ba kuyivangana n’ifunguro rishyushye.
  • Nyuma yo kubitegurira ,Gaburira umwana wawe uko bisanzwe nta kibazo
  • Zirikana kwita ku isuku y’umwana ,harimo gukaraba intoki ,gusukura ibikoresho bye ,kumwoza ,kwita ku isuku y’imyambaro nibindi….

Uko babika Ongera

Agafu ka ongera nipaki yako bibikwa ,ahantu humutse ,hapfutse cg hafungwa nko mu kabati kandi hafite ubushyuhe buri munsi ya dogere 30 ,kandi ugomba kuyirinde urumuri rw’izuba.

Izindi nkuru

Kunenga umwana kenshi byangiza ubushobozi bwo gushimira no kunyurwa nibyo abona

Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y’inka ,urimo uramwangiza bikomeye

Ni gute wakangura ubwonko bw’umwana?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

  1. Make biscuit out of this powder kids will take it better

    ReplyDelete
Previous Post Next Post