Sobanukirwa: Ibinini byongera amaraso bya fer

Ibinini byongera amaraso bya fer

Abantu benshi ntibasobanukiwe n’ibyiza byo gufata ibinini byongera amaraso bizwi ku izina rya fer , ibi binini bikaba bikungahaye ku butare bwa fer bituma bigira uruhare runini mu kubaka intete zitukura ziboneka mu maraso ,ku mugor utwite ibi binini ni ingenzi cyane kubera ko we n’umwana atwite bakeneye fer ku kigero kiri hejuru.

Ubutare bwa fer ni imwe mu myunyungugu umuntu wese akenera ,uyu munyungugu ugira uruhare rukomeye mu kubaka intete zitukura (red blood cells ) ari nazo zitwara umwuka mwiza wa ogisijeni ,iyo izi ntete ari nke bitera ikibazo cyo kuvura amaraso kizwi nka anemia ndetse n.umuntu akagira ibibazo mu mubiri bitewe nuko amaraso aba adashoboye gutwara umwuka uhagije .


Ubutare bwa fer ushobora kuburonka mu buryo butandukaanye harimo kurya ibinini bya fer ndetse no kurya amafunguro abonekamo ubu butare .nko ku mugore utwite kuva agisama bamugira inama yo gufata ibi binini bya fer kugira ngo umubiri we ubashe kubona ihagije yo gukoresha mu kurema amaraso ahagije ndetse no mu kurema ubwonko bw’umwana uri mu nda ,dore ko naho fer ihakenerwa.

cyane cyane abagore bakunze guhabwa ibinini byitwa prenatal ariko burya bigizwe n’ubutare bwa fer bwahurijwe hamwe n’amavitamini atandukanye ,umubiri w;umugore ukenera .

Ni bande bakenera ubutare bwa fer kurusha abandi ?

Hari abantu bakenera kuba bahabwa ibinini byongera amaraso bitewe n’uburwayi cg indi mimerere barimo isaba umubiri wabo ,kuba wakenera ubu butare ku kigero kiri hejuru ,ayo matsinda yabo bantu ni

  • Abagore batwite
  • Abantu bafite uburwayi bw’impyiko
  • Abantu bari ku miti ya kanseri izwi nka Chemotherapy
  • Umuntu ujya mu mihango akava bikabije
  • nundi muntu wese bigaragara ko afite ikibazo cy’amaraso make
  • umuntu wabazwe mu gufi
  • umuntu ufite indwara ya kanseri
  • abantu batarya ibikomoka ku matungo
  • abantu babaswe n’inzoga

Ariko hari abandi bantu baba bafite ibyago byinshi byo kuba bakwibasirwa n’ikibazo cyo kugira amaraso make barimo abana bavutse batagejeje igihe , abana bato ,abakobwa bakiri bato ,abantu bafite indwara z’umutima .

ni ingano ingana iki umuntu akenera ku munsi y’ubutare bwa fer ?

Ingano ya fer umuntu akenera igenda itandukana bitewe n;imyaka umuntu afite ,ni byiza gukurikiza ingano umuganga yakwandikiye kubera ko iyo ufashe Doze nini y’ubutare bwa fer bishobora gutera umwijima kwangirika.

Ibiribwa bikungahaye ku butare bwa Fer

Hari amoko y’ibiribwa akungahaye ku butare bwa fer ,muri ibyo biribwa harimo

  • Inyama z’inka ,amafi n’inyama z’inkoko
  • imboga zirimo epinari na borokoli
  • Imbuto z’umishijwe
  • Ibishyimbo
  • amashaza ya lentils

hari n’ibiribwa n;ibinyobwa biba byarakorewe mu nganda bikongerwa ubu butare .ubutare bwa fer buva mu bikomoka ku nyamaswa nibwo umubiri wa muntu winjiza vuba kurusha ubukomoka ku bimera

ingaruka mbi zo gufata ibinini byongera amaraso bya fer

kimwe n’ubundi bwo bw’imiti bwose ,kunywa ibinini bya fer bishobora kukugiraho ingaruka mbi zirimo

  • Kuribwa mu gifu
  • Kurwara impatwe
  • umusarani ugahinduka umukara
  • Kwiyumva nk’umuntu urwaye
  • Gutakaza ubushake bwo kurya
  • Amenyo akaba yahinduka umukara
  • Rimwe na rimwe kurwara impiswi

wakora iki mu gihe wafashe Doze nyinshi yibi binini?

Mu gihe wibeshye ugafata overdose y’ubutare bwa fer ni ngombwa kugenzurira hafi impinduka zose wagira ku mubiri wawe .ubundi ukazimenyesha muganga ,kubera ko bishobora kugutera ikibazo gikomeye ku mubiri wawe

Dore ibimenyetso bigaragara ku muntu wafashe iumuti mwinshi wa fer

  • kuruka
  • Kurwara impiswi
  • kuribwa mu gifu
  • uruhu rwe ruhinduka ubururu

Ni byiza kwihutira kumujyana kwa muganga mu gihe ubonye ibi bimenyetso

Dore ibimenyetso bizakwreka ko ufite ubutare bwa fer buke mu mubiri

Ushyingiye ku bimenyetso ushobora gukeka ko ufite ikibazo cy’amaraso make ,muri ibyo bimenmyetso harimo

  • guhorana umunaniro
  • Guhorana imbaraga nke
  • guhumeka nabi
  • kunanirwa guturiza ku kintu kimwe
  • uruhu rurererukana
  • gutakaza umutsatsi
  • kurwara uduheri ku rurimi
  • kumva urarikiye kurya ibintu bitaribwa nk’igitaka nibindi..

Duzoza

Ubutare bwa fer ushobora kubukura ahantu hatandukanye harimo kurya amafunguro bubonekamo ndetse no kuba wahabwa ibinini byongera amaraso ,hari ubwoko bw’ibinini bubonekamo burimo ibyitwa folic acid soma foliki asidi ,ibyitwa sulfate de fer nibindi

Ariko byose icyo bihurijeho nuko bitangwa hagamijwe kongerera amaraso ubihabwa .mu gihe wabyandikiwe na muganga ni byiza gukurikaza amabwiriza wahawe kubera ko kubifata mu buryo butaribwo byagukururira ibibazo/

Izindi nkuru

Ingaruka n’ibibazo biterwa no kwinjira mu bihe byo gucura (Menopause) ku mugore.

Ingaruka zo kunywa ibinini birinda ko wasama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

Sobanukirwa: Ibinini bya Prenatal bihabwa kenshi abagore batwite

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post