Abantu benshi bamenyereye gukoresha ibinini bivura umutwe n’ibicurane bizwi ku izina ry’ibinini bya Relief ,nanone bikaba bizwi ku izina rya Labdic Relief.bikaba ari ibinini byahurijwemo ibinini bya paracetamol ,ibinini bya Chlor[heniramine ,ibinini bya Maleate ,ibinini bya diclofenac ndetse n’umunyungugu wa manyeziyumu. uru ruhurirane rw’imiti itandukanye nirwo rubyara ibinini bya Relief.
kubera imiti itandukanye bituma ibi binini bya Relief bivura indwara zitandukanye ,nk’ibinini bya paracetamol bivura umutwe no kugabanya umuriro ,ibinini bya chlorpheniramine bikavura ibicurane ,umuti wa diclofenac ukavura ububabare .
Izina | Labdic Relief |
Uruganda | Laborate pharmaceuticals India Ltd |
Doze | 500mg/100mg/50mg/4mg |
Ubwoko | Ibinini |
Agapaki | Ibinini 10 |
Indwara ibinini bya Relief bivura
Ibinini bya Relief bivura indwara zitandukanye zirimo
- Kugubwa nabi n’urugendo rwo mu ndege
- Ibicurane
- Ububabare bwa kanseri
- Ububabare bukomoka ku mvune
- kuribwa umutwe
- ububabare bw’imihango
- kuribwa mu mikaya
- kuribwa mu mavi
- kubabara umugongo
- iryinyo rikubabaza
Ingaruka ibinini bya Relief bishobora gutera uwabinyoye
Kimwe nindi miti yose ,ibinini bya Relief bishobora gutera ibibazo ku muntu wabinyoye ,ibyo bibazo ni ibi bikurikira
- Kugira iseseme
- Kuribwa mu gifu
- gutakaza ubushake bwo kurya
- kunyara inkari zirabura
- umusarani uhindura ibara
- kuzana uduheri duto ku ruhu
- kwangirika kw’impyiko
- impiswi
- impatwe
- gufungana amazuru
- umuvuduko w’amaraso wiyongereye
- guhumela nabi
- gucika intege
- nibindi…
Muri rusange abantu benshi banywa ibi binini nta ngaruka bigira ku bantu babinyweye ,nuwo biteye ikibazo usanga agira kimwe cg bibiri muri ibi bimenyetso twavuze haruguru.
Uko banywa ibinini bya Relief
Ku muntu mukuru ,anywa ibi binini biri hagati ya magarama 325 na 650 ,akabinywa ashizemo intera y’amasaha 4 na 6 ,ariko ntagomba kurenza garanma 4 ku munsi
Ku mwana aba agomba guhabwa amagarama 10 kugeza 15 ku kilo ni ukuvuga ufata ibiro bafite ugakuba na 10 cg 15 .ibyo ubonye akaba aribyo umuha .ariko nawe agomba gufata buri doze ashyizemo intera y’amasaha 4 kugeza ku masaha 6.
ni gute ibinini bya Relief bikoreshwa?
Muri rusange ibinini bya Relief biranyobwa gusa ,si umuti uterwa mu mutsi cg ngo ukoreshwe mu bundi buryo buretse ku binywa.
Ibyo ukwiye kwitondera niba uri kunywa iyi miti
Ntugomba kunywa inzoga nibindi bisindisha byose
Zirikana ko ibi binini byangiza umwijima n’impyiko bityo ntukwiye kubinywa mu kavuyo
Abantu badahabwa ibinini bya Relief
Hari abantu batemeree kunywa ibinini bya relief barimo
- Abantu barwaye impyiko n’umwijima
- abantu basaritswe n’inzoga
- Abantu bashaje cyane ndetse n’impinja
- Abagore batwite n’abonsa
Ibyo ugomba kwitwararika
- Kwirinda kunywa uyu muti mu kavuyo
- Gukurikiza Doze yagenwe
- Kwirinda gusya cg guhekenya iki kinini kuko byakongerera ingaruka zikomoka ku gukoresha ibi binini
- Ntugomba kubisangira n’umuntu utabayndikiwe na muganga
Uko babika ibinini bya Relief
Ni byiza kubika ibi binini ahantu humutse ,hasa neza ,kure yaho abana bagera ndetse hari ubushyuhe buri hagati ya dogere 15 na 30
Izindi nkuru wasoma
\Sobanukirwa : umuti wa cytotec ukoreshwa mu gukuramo inda no gukangura ibise
Byinshi ku umuti wa Polygynax ukoreshwa mu kuvura indwara zifata mu gitsina ku bagore
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo kunywa ibinini bikurinda gusama