Ikimera cya kapusine (capusine) ni kimwe mu bimera bikoreshwa nk’umuti gakondo mu kuvura indwara nyinshi kandi zitandukanye ,harimo kuzamura no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri ,mu kuvura ibicurane n’inkorora ,mu kuvura indwara nyinshi zifata mu buhumekero ndetse n’ubundi burwayi butandukanye birimo no gucikagurika ku mutsatsi.
Ikimera cya kapusine kiboneka hirya no hino ,ariko abantu benshi bakaba badasobanukiwe n’akamaro kayo ku mubiri wa muntu ,nkuko tubikesha urubuga rwa Doctissimo ruvuga ko iki kimera cya kapusine kigira uruhare runini mu buvuzi bugezweho aho cyifashishwa mu buvuzi bw’indwara zitandukanye.
Akamaro k’ikimera cya Kapusine
Ikimera cya kapusine ni ingenzi ku buzima bwa muntu kubera uburyo gufasha mu buvuzi butandukanye birimo
kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri
mu kimera cya kapusine habonekamo ikinyabutabire cya glucosinate na myronase bituma kigira uruhare runini mu kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri dutera uburwayi ,nanone ibi binyabutabire bigira uruhare runini mu gutuma umubiri ubasha kubaka ubudahangarwa bwawo butajegajega.
Kugabanya inflammation mu mubiri
Ibibazo byose bya inflammation ku mubiri bishobora kuvurwa n’ikimera cya kapusine byaba ibifata ku mubiri no mu mubiri imbere muri rusange.
Kuvura inkorora n’ibicurane
Ikimera cya kapusine cyifashishwa mu kuvura uburwayi bw’inkorora ,aho uyirwaye ashobora guhekenya utubabi twa kapusine cg akaba yakora agatobe kayo aka kanywa bityo inkorora n’ibicurane bigakira.
Kuvura ibisebe
Igisebe gito gishobora gusukurwa n’umushongi ukomoka ku kimera cya kapusine ,uyu mushongi ugafasha mu gusukura no kwica udukoko tuzahaza igisebe bityo bikoroshya kuba cyakira vuba.
Kuvura gucikagurika ku mutsatsi
Umushongi ukomoka ku kimera cya kapusine ,ugira uruhare runini mu kuvura ubu burwayi bw’icikagurika ku mutsatsi ,aho uyu mushongi usigwa aho umutsatsi wagiye ucikira bityo bikaba byatuma wongera kumera.
Kwirukana umunuko mu bwiherero
Iyo umutobe w’ikimera cya kapusine usutswe mu bwiherero byirukana umunuko mu bwiherero ndetse bikaba byanafasha mu kwica udukoko n’amasazi aturuka muri ubu bwiherero.
Muri rusange ikimera cya kapusine gishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye ,aho ikoreshwa mu yakozwemo umutobe /umushongi ,ikaba yakoreshwa ari amababi ,imizi yayo cg uruti.
Amateka y’ikimera cya Kapusine
Ikimera cya kapusine gifite inkomoko mu gihugu cya Peru ,kikaba cyaratangiye gukoreshwa nk’umuti mun kinyejana cya 17 mu bihugu by’i Burayi ,nyuma yo kugezwayo n’abakoloni .
kuva kera cyagiye gikoreshwa mu buvuzi bw’indwara zitandukanye ,kikanakoreshwa kandi nk’indabo z’umutako kubera uburabyo bwacyo buhumura nerza kandi bugasa neza.
iki kimera gishobora kurandaranda kugera kuri metero imwe ,ni ikimera kibereye ijisho ku kireba kubera ubwiza bwacyo bugaragara aho kiri.
Ibinyabutabire by’ingenzi biboneka mu kimera cya kapusine
Mu kimera cya kapusine dusangamo ibinyabutabire bitandukanye birimo
- flavonoid
- glucosinofate
- oxalic acid
- myrosinase
- vitamin C
Uko bategura umutobe wa kapusine
Mu gutegura umutobe ukomoka ku kimera cya kapusine ushobora gukoresha amababi mabisi ,cg amababi yumye ,aho aya amababai avungurwa agashyirwa mu mazi y’akazuyazi .
nanone amababi mabisi ashobora gukamurwamo umutobe .uwo mutobe akaba ariwp ukoreshwa mu buvuzi. aho umntu anywaho gatatu ku munsi
mu gutegura umushongi wa kapusine wo kuvura gucikagurika ku mutsatsi ,ufata amababi yayo ukayateka mu mazi .byamara gutungana ukayungurura ayo mazi hanyuma ugasiga uru ruvange aho umutsatsi wacitse ariko ukabikora bimaze guhora.
Dusoza
Muri rusange ikimera cya kapusine ni ingenzi cyane mu buvuzi bw’indwara zitandukanye cyane cyane iziterwa n’udukoko twa bagiteri .ndetse n’indwara ziterwa nuko abasirikari b’umubiri bacitse intege ,ariko iki kimera si cyiza ku gikore4sha ku bana bato cyangwa abantu bafite uburwayi bw’igifu,
Nnaone ni byiza kubanza ku gisukura neza mbere yo ku gikoresha .ugikuye mu murima kubera ko gishobofra kuba kiriho imyanda yanagutera ubundi burwayi.
Izindi nkuru wasoma
Umuti wo kwikinisha hakoreshejwe imirire
indwara yo guhekenya amenyo mu gihe usinziye
Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y’inka ,urimo uramwangiza bikomeye