Hari amoko atandukanye y’ibiribwa byongera amaraso ,umubiri wa muntu ukenera amaraso kugira ngo ubeho ,iyo amaraso yabaye make ,umuntu ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kugira ibimenyetso nko kugira isereri ,guhumeka nabi ,guhorana umunaniro ,kunanirwa guturiza hamwe nibindi bimenyetso bigaragaza uburwayi bwa Anemia.
Mu maraso habonekamo ibyitwa Hemoglobine ,iyi hemoglobine niyo igira uruhare runini mu gutwara umwuka mwiza wa Ogisojemi ,iyo amaraso yagabanutse ni hemoglobin iba yagabanutse kandi iyi hemoglobin dushbora kuyikura mu biribwa bibobekamo ubutare bwa fer.
Ibyo biribwa bikungahaye ku butare bwa fer nibyo byongera amaraso ku muntu ubirya ,akenshi usanga abantu badakunda bene ubu bwoko bw’ibiribwa tugiye kuvuga bakunda gyhorana ibibazo by’amaraso make buretse ko hari n’ababihorana bitewe n’uburwayi bafite nk’indwara ya kanseri ,uburwayi bw’impyiko n’ubundi bwinshi…
Dore ibiribwa byongera amaraso
1.Imboga za Epinari
Imboga za epinari ziza ku mwanya wa mbere mu biribwa bikungahaye ku butare bwa fer .kuzirya bituma ubona ingano ihagije y’ubu butare bityo bigatuma utandukana n’ikibazo cy’amaraso make .muri garama 1oo z’imboga za epinari mbisi dusangamo garama 2.7 z’ubutare bwa fer.
byinshi ku kamaro k’imboga za epinari soma: Akamaro 13 k’imboga za Epinari
2.Tofu
Tofu ibonekamo ubu butare ku kigero cya 19% cy’ingano yabwo umubiri ukenera ku munsi ,kubera ko tofu ikorwa muri soya nyinshi bituma iba ikungahaye ku ntungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine bituma iba nziza ku mubiri wa muntu.
3.Lantiye
Lantiye nazo zibonekamo ubutare bwa fer nkenerwa ku mubiri wa muntu ,lantiye kandi zikungahaye ku ntungamubiri zitanduaknye bituma ziba ikiribwa cyiza ku munyu ukirya/
4.Amagi
Amagi nayo akungahaye ku butare bwa fer ,umuntu ukunda kurya amagi atandukana n’uburwayi bwa anemia bwo kugira amaraso make
5.Inyama y’ingurube
Inyama y’ingurube .ikundwana na benshi burya nayo ibonekamo ubutare bwa fer ku kigero kiri hejuru ,si ibyo gusa ,inakungahaye ku zindi ntungamubiri zirimo na poroteyine.
6.Imboga zo mu bwoko bwa Borokoli
Imboga za borokoli (broccoli ) nazo zikungahaye ku butare bwa fer zikaba ari na nziza cyane kuzigaburira abana bato kubera intungamubiri tuzisangamo ,nkubu imboga za borokoli zibonekamo Vitamini C ku kigero cya 112 % by’umubiri ukenera ku munsi.
ukeneye gusobanukirwa n’akamaro k’imboga za brokoli : Akamaro gatangaje k’imboga za Broccoli(borokoli)
7.Inyama y’umwijima
Inyama y’umwijima burya nayo ikungahaye ku butare bwa fer ,ninayo mpamvu burya abantu bakunze kuyirya kubera ko bavumbuye iryo banga ryo kongera amaraso.
8.Ibishyimbo
Cyane cyane ibishyimbo by’irabura. burya bikungahaye ku butare bwa fer no ku zindi ntungamubiri nkenerwa ku buzima bwawe.
9.Imbuto z’ibihaza
Imbuto z’ibihaza nazo ni ingenzi cyane mu mirire ya muntu .izi mbuto zikungahaye ku butare bwa fer no ku zindi ntungamubiri zitandukanye.
Byinshi ku mbuto z’ibihaza soma: Akamaro k’inzuzi z’ibihaza
10.Shokola y’irabura
Shokola y’irabura ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye harimo n’ubutare bwa fer ,mkubu garama 28 zayo ziboneka fer ingana na garama 3.3
byinshi kuri shokola soma Akamaro 8 ka shokora ku mubiri wa muntu
11.Beterave
Beterave nayp ikungahaye ku butare bwa fer ,beterave ishobora gushyirwa mu birtyo cyangwa igakorwamo agatobe ushobora kunywa ,ukanafasoza ku biryo ukaronka intungamubiri ziyibonekamo.
Dusoza
Muri rusange ,umuntu wese akenera kurya ibiryo bikungahaye ku butare bwa fer ,ni byiza ko mu mafunguro yawe habonekamo ikiribwa kirimo ubu butare ,iki kibazo cyo kugira amaraso make gikunze kwibasira benshi kandi byagakwiye kwirindwa bita ku mirire yabo .