Byinshi wibaza : Ibinini bya Norlevo birinda gusama

Byinshi wibaza : Ibinini bya Norlevo birinda gusama

ibinini bya Norlevo ni imwe mu miti ikoreshwa mu buryo bwihuse .ikurinda ko ushobora gusama mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi utifuza gusama .

Umuti wa Norlevo ni imiti y’ibinini ikurinda gusama yo mu bwoko bw’iyitwa Levonorgestrel (emergency contraceptive Pills) iyi miti ikba ikoreshwa na benshi batifuza gusama kandi bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye .

Iyi miti irinda gusama ibarizwa mu bwoko bw’imiti yitwa Progestins ,iba ikozwe mu misemburo ya kigore kandi ubu bwoko bw’imiti ikozwe muri bene iyi misemburo ninayo ikoreshwa mu kuboneza urubyaro muri rusange.

Imiti ya Levonorgestrel harimo na Norlevo ikozwe mu musemburo umwe ,ikaba yaragenewe gukoreshwa mu masaha 72 ukoze imibonano mpuzabitsina ,kuyinywa nyuma yaya masaha ntacyo bayakumarira ushobora gutwita ako kanya . ni byiza kuyinywa mbere y’amasaha 72.

Ni byiza kuwukoresha gusa mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina ukoreye aho ,idakingiye ,ntugomba kuyifata nk’uburyo buhoraho bwo kuboneza urubyaro.

Uko ibinini bya Norlevo bikora

Uyu muti wa Norlevo ukora mu buryo butandukanye ariko bwombi buhuriza ku bintu bibiri birimo gutinza igihe cyo kujya mu burumbuke no kubuza igi rizavamo umwana kuba ryafata muri nyababyeyi aho rikurira.

Mu gihe wanyweye iyi miti ,utubahirije ariya masaha .ni ukuvuga kuyinywa nyuma ya masaha 72 .igi riba ryageze muri nyabyeyi ,icyo gihe uyu muti ntacyo wagufasha .rirakura ukaba utwite kandi nta n’ingaruka mbi ushobora kugira ku mwana.

Ikinayamakuru cya Medbroadcast.com cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko ibi binini bya Norlevo ari byiza kubifata mu masaha 24 ukoze imibonano mpuzabitsina ,byagaragaye ko muri ayo masaha ya mbere ari bwo bikurinda cyane.

Zirikana ko

  • Uyu muti ntushobora kubuza kuba wasama ku kigero cya 100%,birashoboka ko ku bantu bake bawukoresheje bamwe bashobora gusama
  • Uyu muti ntubuza kuba wakwandura agakoko gatera Sida nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,ni byiza ko igihe cyose ukoresha agakingirizo .

Uko bakoresha ibinini bya Norlevo

Ibinini bya Norlevo bikoreshwa mu masaha 72 gusa ukoze imibonano mpuzabitsina ,byaba byiza ubikoresheje mu masaha 24 abanza.

Umukobwa /umgore afata amagarama 1.5 ,hari igihe babiguhana n’ibinini birwanya iseseme kuko ibi binini bizwiho gutera iseseme.

Nyuma yo kunywa ibi binini ,igihe ugira mu mihango gishobora kwiyongeraho iminsi 7 ,ibi biba byitezwe ntukwiye kugira ikibazo.

Ni bande batemerewe kunywa ibinini bya Norlevo?

Hari abantu batemerewe kunywa ibinini bya Norlevo barimo

  • Abantu bagira ikibazo ku miti ikozwe mu misemburo ya kigore
  • Umugore /umukobwa utwite
  • Abantu bafite ibibazo byo kuva kandi hatazwi impamvu

Ingaruka kunywa ibinini bya Norlevo bishobora kugutera

Hari ingaruka zitandukanye kunywa ibinini bya Norlevo bishobora ku kugira ho zirimo

  • Kuribwa mu nda
  • Kubyimba amabere
  • Impiswi
  • Isereri
  • Kumva ufite umunaniro
  • kuribwa umutwe
  • Kuva cyane imihango
  • iseseme
  • Kuruka
  • kwishimagura
  • kubabara cyane mu gihe cy’imihango
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • kuva bikabije

Ibinini bya Microgynon nabyo bishobora gukoreshwa n’abashaka kwirinda gusama

Ibyo ukwiye kwitondera

Niba ufite bumwe muri ubu burwayi ni byiza mbere yo kubinywa kubanza kubaza muganga

  • Indwara ya Diyabete
  • Indwara y’umwijima
  • Umutwe uhoraho
  • Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
  • Kuba utwite
  • Kuba Wonsa

Ku bantu bafite ibiro biri hejuru ya 75 ,uyu muti ushobora kudakora mu gihe bafashe Doze isanzwe ni byiza kuganira na muganga wawe niba yakongerera Doze ufata.

Izindi nkuru wasoma

Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo kunywa ibinini bikurinda gusama

Ibinini bya Microgynon byifashishwa mu kurinda gusama ,bishobora kuba igisubizo kubabuze urubyaro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post