Akamaro k'amashereka ku mubiri w'umwana wonka neza

Akamaro k'amashereka ku mubiri w'umwana wonka neza

Konsa umwana akabona amashereka ahagije ,byihishemo ibanga ry’ubuzima bwiza ,akamaro k’amashereka ku mwana wonka ni ndasimburwa kubera intungamubiri ziyaboneka zituma agira ubushobozi bwo kurinda indwara zitandukanye uyu mwana uyahabwa.

Amashereka agira uruhare rukomeye mu buzima bwizabw’umwana .iyo yonse neza ,atuma akura neza mu gihagararo no mu bwenge ,agatuma agira ubuzima buzira umuze ,akamurinda uburwayi taba kuri we no kuri nyina ,amashereka azwiho mu kuvura umwana indwara nk’indwara z’ibicurane ,gufungana ndetse no kugabanya ibyago byo kuzahazwa n’indwara zishobora kwibasira abana bato .

Ikigo gishinzwe ubuzima n’indwara muri Leta zunze ubumwe z’Amerika CDC kivuga ko hari akamaro gatandukanye k’amashereka ku mubiri w’umwana ,aka kakaba akamaro udashobora gukura mu kindi kintu cyose kubera ko amashereka yihariye mu ntungamubiri no mu byiza ku mwana.

Dore akamaro k’amashereka ku mwana

1.Amashereka ni isoko ikomeye y’intungamubiri zose umwana akenera mu gihe atararenza amezi 6

Amashereka aba yuzuyemo intungamubiri nkenerwa kandi zihagije ku mwana w’uruhinja utarageza ku mezi 6,iyo arengeje aya mezi aba agomba guhabwa imfashabere yunganira amashereka

Mu buryo busanzwe intungamubiri ziva mu mashereka ziba zihagije kandi zose ari ingenzi ku mwana bityo umubyeyi agirwa inama zo kurya neza kugira ngo n’amashereka arusheho gukungahara ku ntungamubiri

2.Amashereka aba akungahaye ku basirikari (antibody) barinda umwana indwara zitandukanye

Amashereka aba akungahaye ku ntungamubiri zitandutandukanye harimo n’abasirikari barinda umubiri bakomoka kuri nyina ,ibi bikaba bifasha umwana kumurinda indwara zitandukanye zirimo asima ,diyabete yo mu bwoko bwa 1 ,ndetse no kurinda umwana urupfu rutunguranye ruzwi nka Sudden infant death syndrome (SIDs)

Umwana wonse ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu matwi biragabanuka bitewe n’aba basirikari yakuye kuri nyina.

3.Gukomeza no kubaka abasirikari b’umubiri

Kubera intungamubiri dusanga mu mashereka bituma ,agira uruhare rukomeye mu kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana ,bityo umwana wonka ntarwaragurike nk;umwana utarigeze wonka .

Amashereka aza ku mwanya wa mbere mu kurinda umwana no kubakira umwana ubudahangarwa bw;umubiri we kurusha amata ahabwa abana ,abana bahabwa amata yabagenewe bo bakunda kurwaragurika n’ibyago byo kuba bapfa bakiri bato bikiyongera .

4.Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri y’amabere ku mwana

Umubyeyi wonsa .nawe bimugirira akamaro aho ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’amabere bigabanuka ,ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwasanze konsa birinda umubyeyi uburwayi butandukanye burimo umuvuduko w’amaraso ukabije ,indwara za diyabete yo mu bwoko bwa 2 hiyongereyeho no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

5.Gutuma umwana akurana ubwenge n’ubuhanga

Mu nyigo yakozwe yagaragaje ko umwana wonse neza ,akura ari umuhanga bikanamworohera gufata mu mutwe ugereranyije n’umwana wakuze ahabwa amata y’abana

ikinyamakuru cya healthline.com cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko ibi bituruka ku kuba mu gihe wonsa umwana arushaho kwegerana na nyina.ndetse no guhuza amaso n’umubyeyi we birushaho kumwongerera icyizere no kwiyumvanamo ibyo bikagira ingaruka nziza ku bwonko bwe.

6.Konsa byagufasha kugabanya ibiro

cyane cyane mu mezi ya mbere umubyeyi yonsa .umubiri we ukoresha ibivumbikisho byinshi (calories ) bityo bikaba bishobora gufasha bamwe kugabanya ibiro ,ariko akenshi na kenshi kubera umubyeyi afata amafunguro menshi n’ibikoma bituma yiyongera ibiro ariko aramutse abigabanije yatakaza ibiro nko ku mubyeyi ufite byinshi.

7.Amashereka no konsa bifasha nyababyeyi kwyegeranya mu gihe ukimara kubyara na nyuma yo kubayra

Burya iyo umwana ari mu nda ,uko akura niko na nyababyeyi ye igenda yiyongera mu bunini ,iyo umubyeyi abyaye abaganga bakubwira guhita wonsa umwana kubera ko ari byiza ku mubyeyi no ku mwana ,iyo nyababyeyi itiyegeranyije ukimara kubyara bishobora gutuma uva cyane ,nanone gukomeaa konsa bituma inda isubirayo .

8.Ababyeyi bonsa ,ibyagoo byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda biragabanuka

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko umbyeyi wonsa ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda (depression) bigabanuka uko umubyeyi yonsa .

ababyeyi bonsa ntibakunda kwibasirwa nanone n’indwara izwi nka postpartum psychosis ,kutonsa bitewe n’imoamu runaka nabyo bikongerera ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara.

9.Ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere

Mu kubonez aurubayro hakoreshejwe buryo bwa kamere ,konsa bifasha umubyeyi gutinza igihe cyo gusubira mu kwezi .bityo konsa umwana neza bifasha ku kurinda ko wasma inda zimpekerane.


Dore indwara amashereka ashobora kurindwa umwana wawe

Umwana wonka abona amahirwe yo kurindwa indwara zikurikira ,harimo indwara

  • indwara zifata mu matwi
  • indwara zifata mu buhumekero
  • indwara z’ibicurane n’inkorora
  • indwara zo mu mara
  • kwangirika kw’imikaya y’amara
  • imfu zitunguranye z’abana zizwi nka sudden infant death syndrome (SIDs)
  • indwara z;amallergies
  • indwara zo mu kibuno cyane cyane izwi nka Crohn disease
  • indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 1
  • Kanseri yo mu maraso

Dusoza

Amashereka agira uruhare rukomeye mu mikurire y’umwana ,haba mu gihagararo no mu bwenge ,umwana utarageza ku mezi 6 aba agomba guhabwa ibere gusa nta kindi avangiwe ,ibi bikaba bimufasha gukura neza.

Konsa umwana bikwiye kuba amahitamo ya mbere y’umubyeyi ,uko byagenda kose nicyo wagaburira umwana nta kintu gisimbura amashereka

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post