Uburusiya burashinjwa kwiba Ibimashini bihinga muri Ukraine bifite agaciro ka Miliyoni 5 z'amadorali

Ibinyamakuru bitandukanye by’abanyaburayi n’abanyamerika byatngajw inkuru zivuga ko mu ñtambara ya Ukraine n’uburusiya ,ingabo z’uburusiya zibye Ibimashini bihinga bya Kompanyi ya John Deere Dealership bifite agaciro ka Miliyoni 5 z’amadorali.

ibi bimashini bihinga bikaba byaribwe ubwo ingabo z’uburusiya zigaruriraga umugi wa Melitopol uherereye mu majyepfo ashyira uburengera bwa Ukraine, uyu Mugi wigaruriwe n’ingabo z’uburusiya mu mpera z’ukwezi Kwa gatatu.

Ikinyamakuru cya CNN kivuga ko ingabo z’uburusiya ,nyuma yo kwiba Ibi bimashini ,ibifite agaciro ka ibihumbi 300 by’amadoraki byerekejwe mu face ka Chechnya ,bigizwe n’imashini zisarura 2 n’imashini 27 zo mu bwoko bwa tractors.kubw’amahirwe make iki kinyamakuru kivuga ko ingabo z’uburusiya zasanze ibi bimashini bifungishijwe ikoranabuhanga rya GPS ku buryo bidashobora kwatswa ,bityo bikaba bikekwa ko bizoherezwa mu nganda mu kubikoramo ibindi byuma.

Nyuma yuko babonye ko izi mashini z’ihinga zibwe zidashobora gukora no kwatswa byashizwe mu bubiko bw’igikingi giherereye mu gave ka Crozny.

Ikinyamakuru cya Business insider cyo kivuga ko ingabo z’uburusiya nanone zibye ,zinigabiza ububiko bw’imyaka yari ihunitswe ubwo zafataga uyu mugi wa Melitopol .

Intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangijqe mu mpera z’ukwezi Kwa kabiri ,kugeza ubu ibikorwa remezo muri Ukraine byarangijwe ,ibyo bikorwa remezo birimo imihanga ,amavutiro ,ibigo bya leta n’ibya gisirikari ,inganda nibindi byinshi .

Leta y’Uburusiya ntiyahwemye kwiyama no kwihanangiriza ibihugu byabo mu burengerazuba kohereza intwaro mu gihugu cya Ukraine ,Aho leta ya Kremlin ivuga ko uku ari ukwenyegeza umuriro ndetse gushobora no kizatuma intambara ya gatatu y’isi ivuka cg intwaro z’ubumara zikaba zakoreshwa .

Ubwongereza na Amerika biri ku isonga mu bihugu birimo gutera inkunga igihugu cya Ukraine mu bijyanye n’ubufasha bwa gisirikari ndetse n’inkunga y’amafaranga ,Amerika ikaba ivuga ko yifuza gushegesha Uburusiya ku buryo nta handi hantu buzigera gutekereza kuba bwahashiza Intambara.

Izindi nkuru Wasoma

Uburusiya bwatamgiye gukoresha amafi ya Dolphin mu ñtambara yabwo na Ukraine.

Isi ishobora kwibasirwa na Virusi ifite ubukana bukabije ,intabaza ya Bill gates

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post