Kanseri yo mu mara ni imwe muri kanseri zikunze gutahurwa yaramaze gukwirakwira umubiri wose bityo bikagorana kuyivura ,iyi kanseri Kandi ituma uyifite ahorana ibibazo by’amaraso make,umubiri we waracitse intege nibindi.
Ikinyamkuru cya mayoclinic.com cyandika ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko kanseri yo mu mara itangirira ku urura ruto(small intestine) mu gace karwo kitwa duodenum ,hanyuma igakomereza ku rura runini( large intestine).
Impamvu zitera iyi kanseri yo mu mara
urubuga rwa cancer org ruvuga ko kugeza ubu nta mpamvu izwi iremezwa n’abaganga ku buryo budasubirwaho ariko kimwe n’izindi kanseri byose biterwa n’impinduka ku turemangingo sano tuzwi nka DNA .
izi mpinduka nizo zituma uturemangingo tw’umubiri tuvuka ku buryo butagenzuwe neza n’umubiri aribyo bibyara kanseri.
Ibintu byongera ibyago bya kanseri yo mu mara.
Muri rusange Hari ibintu bikongerera ibyago byo kuba waglfatwa n’iyi kanseri birimo:
1.Kuba urengeje imyaka 50
Abantu barengeje imyaka 50 baba bafite ibyago byo kwibasirwa na kanseri zitandukanye nka kanseri yo mu kibuno niyi yo mu mara ,umubare munini w’abarwayi bayo baba bari muri iyi myaka ariko bitavuze ko muri munsi yiyi myaka atayirwara.
2.Kuba uri umunyamerika bafite inkomoko muri afurika
bivugwa abirabura bakomoka muri afurika muri leta zunze ubumwe z’Amerika aribo bibasirwa n’ubu burwayi kurusha abo mu yandi Moko.
3.Kuba warigeze kurwara kanseri yo mu kibuno ikaza gukira
kuba warigeze kurwara kanseri yo mu kibuno niyo Yaba yarakize neza ,ubu ugifite ibyago byinshi byo gufatwa n kanseri yo mu mara.
4.Kuba mu muryango wawe hari undi wayirwaye
muri rusange izi ndwara za kanseri zose zigira uruhererekane mu muryango ,kuba ufite Umuntu wayirwaye Nawe Uba ufite ibyago byinshi byo kuyirwara.
5.Kurya ibiryo birimo fibers nkeya ahubwo ukaba wibanda ku binyamavuta cyane.
Fibers no intungamubiri iboneka mu biribwa nk’imboga cg imbuto ,iyo rero amafunguro yawe ayikennyeho ahubwo ukaba wibanda ku mafunguro yuzuyemo ibinyamavuta ,ibi bikongerera ibyago byo kuba wafatwa niyi kanseri yo mu mara.
6.Kudakora imyitozo ngororamubiri
muri rusange ,abantu badakora imyitozo ngororamubiri baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na kanseri zitandukanye harimo na kanseri yo mu mara ndetse n’izindi ndwara zitandura.
7.Indwara ya Diyabete
ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite uburwayi bwa Diyabete baby bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na kanseri yo mu mara kurusha abatabufite.
8.Kuba ufite umubyibuho ukabije
Muri rusange abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara zitandura zirimo na kanseri yo mu mara.
9.Kunywa inzoga n’itabi
burya itaba rikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibihaha ,kimwe no kunywa izoga nabyo bigushyira mu byago byo kwibasirwa n’uburwayi butandukanye,inyigo yakozwe yagaragaje ko kunywa inzoga n’itabi binakongerera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu mara.
Ibimenyetso bya kanseri yo mu mara
Kanseri yo mu mara igaragaza ibimenyetso bikurikira.
1.Kubabara mu nda
muri rusange abantu bafite kanseri yo mu mara bahurira ku bubabare Bukabije bwo mu nda.
2.Gutakaza ibiro nta bushake
Gutakaza ibiro ku buryo bugaragara nta bushake ubigizemo nta nicyo wahinduye mu mibereho yawe ,nabyo ni ikimenyetso cya kanseri yo mu mara.
3.Guhorana umunaniro
abantu benshi bafite kanseri yo mu mara bahorana umunaniro ukabije Kandi nta mpamvu yawuteye izwi.
4.Kwituma amaraso
kubera ko iyi kanseri iba yarateje ibisebe mu gifu ,umuntu ufite kanseri yo mu mara yituma amaraso Kandi agahorana ibibazo by’amaraso make.
5.Kumva mu nda harimo ikibyimba
Miri rusange abantu bafite kanseri yo Mua mara baba bumva mu nda imbere harimo ikibyimba .
6.Guhindagurika mu buryo wituma
Usanga umuntu ufite kanseri yo mu mara ,uyu munsi aba yituma impatwe ,ejo ugasanga byabaye uruzi ,bigahora bisimburana gutyo gutyo.
Uburyo kanseri yo mu mara ivugwa
Mu buvuzi bwa kanseri yo mu mara bitewe n’urwego igezeho bashobora ku kubaga bagakuramo ako gace karwaye nanone bashobora Gukoresha ubuvuzi bwa kanseri bukoresheje imiti buzwi nka chemotherapy cg bagakoresha ibyitwa Radiotherapy ,bukaba ari ubuvuzi bukoresha imirasire.
uburyo wakwirinda kanseri yo mu mara
Birashoboka Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu mara ukora ibi bikurikira
1.Gukoresha screening bihoraho
cyane cyane ku bantu bafite hejuru y’imyaka 45 baba bagomba Gukoresha isuzuma ryayo byibuze rimwe mu mwaka n.
2.Kwibanda ku mbuto n’imbuga mu mafunguro yawe
muri rusange ,amafunguro akungahaye kuri fibers Kandi akabonekamo ibinyamavuta bike ,burya atugabanyiriza ibyago byiyi kanseri.
3.Kugabanya ingano y’ibisembuye unywa
kunywa inzoga z’umurengera bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu mara bityo ni byiza kubigabanya.
4.Gukora siporo
imyitozo ngorora mubiri ni urukingo Kandi ishobora ku kugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara zitandura harimo na kanseri yo mu mara.
5.Kubungabunga ibiro byawe
Ibiro by’umurengera ni kimwe mu bintu bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri yo mu mara,bityo ni byiza kubungabunga ibiro byawe bikaguma ku kigero cyiza.
izindi Nkuru
Ibiribwa byongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri
inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri
Ibintu 5 dusuzugura kandi bitera kanseri ku kigero kiri hejuru