Kanseri yo mu kibuno:Ibimenyetso byayo nuko wayirinda

Kanseri yo mu kibuno:Ibimenyetso byayo nuko wayirinda

Kanseri yo mu kibuno ni imwe mu bwoko bwa kanseri budakunze kuvugwaho cyane ariko ikaba ni kanseri idakunze kugaragaza ibimenyetso kugeza igihe ishobora no kwimukira mu bindi bice by’umubiri itaragaragaza ibimenyetso.

Ikinyamakuru cya cancer.org cyandika ku nkuru zivuga kuri kanseri kivuga ko kuva amaraso mu kibuno ari ikimenyetso cya kanseri yo mu kibuno ariko ikaba igihuriraho n’indwara ya hemoroid ,byinshi kuri hemorrhoid kanda hano Sobanukirwa:Indwara yo Kumurika na Causes of Hemorrhoid.

Hemorrhoid ni ndwara izwi mu kinyarwanda nko kumurika ,aho igice cy’imbere mu mwoyo gisohoka kikajya hanze ,ibi bikaba bikunze ukaba kubana bakiri bato ndetse no ku bantu bafite indwara z’imirire mibi.

Dore ibimenyetso bya kanseri yo mu kibuno

1.Kuva amaraso mu kibuno

2.Kumva uburyaryate mu kibuno cg ku ruhande rw’ikibuno ahagagana ku mwoyo

3.Kumva hari ikintu kibyimbye mu kibuno

4.Kubabara mu kibuno imbere

5.Kwituma umusarani muke cg ukaza bigoranye

6.Kuzana ibintu bidasanzwe mu kibuno

7.Umusarani wizana nta bushake ubigizemo

8.Kubyimba mu mayasha.

Si ngombwa ko ugaragaza ibi bimenyetso byose ngo umenye ko ushobora kuba ufite kanseri yo mu kibuno ahubwo ni bimwe muribyo ubibonye ni byiza kwisuzumisha no kureba koko ntayo ufite ,aho ukwiye kujya kwa muganga nbakagukorera ibizamini byayo.

Dore bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo gufatwa nayo

1.imyaka y’ubukure

Abantu benshi bagaragaza kanseri yo mu kibuno baba bari mu myaka iri hejuru ya 50 ni byiza kwisuzumisha iyi kanseri niba ufite iyi myaka

2.Kuba ufite abantu benshi muryamana

Abantu bafite abantu besnhi barayamana nabo baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na kanseri yo mu kibuno.

3.Gukorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno

Abantu bakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno baba bafite ibyago byinshi byo kuba bafatwa na kanseri yo mu kibuno.

4.Kunywa itabi

Kunywa itabi nabyo bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu kibuno

5.Kuba warigeze kurwara kanseri

Kuba warakirutse kanseri burya uba ufite ibyago byo kurwara iyi kanseri yo mu kibuno

6.kuba uri ku miti igabanya ubudahangarwa bw’umubiri

Muri rusange imiti igabanya ubushobozi bw’umubiri mu guhangana n’indwara nayo ikongerera ibyago byo gufatwa niyi kanseri

Uburyo twakwirinda kanseri yo mu kibuno

1.Gukorera imibonano mpuzabitsina ahabigenewe

2.Kwikingiza virusi ya HPV (Human Papilloma Virus)

3.Kureka kunywa itabi burndu

izindi nkuru wasoma

inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri

Ibimenyetso biza mbere ku burwayi bwa kanseri ,bya kwereka ko ushobora kuba ufite uburwayi bwa kanseri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post