inzoka za Amibe ni imwe mu ndwara ,abantu benshi batinya kubera kuyigiraho Amakuru atandukanye y’ibinyoma ,Aho bivugwa ko idakira.
Indwara ya Amibe iterwa n’agakoko ka Entamoeba Histolytica kagereranywa na benshi nk’inzoka yo mu nda ,Dore ko hari n’abenshi bita iyi ndwara inzoka za Amibe.
Amibe yandura binyuze mu isuku nke y’ibyo turya nibyo tunywa ,iyo rero uriye ibyo byo kurya byanduye ,birimo amagi yutwo dukoko dutera Amibe uhita wandura.
Ibimenyetso by’indwara ya Amibe
muri rusange ,hari ibimenyetso bihurirwaho n’abantu bafite uburwayi bwa Amibe. Aribyo.
1.Kubabara mu nda.
2.Rimwe na rimwe kwituma amaraso.
3.Kwituma umusarani urekuye cyane cg ugafunga Burundu.
4.iseseme
5.Gutakaza ibiro.
6.Kuri bamwe bashobora gufuruta umubiri wose.
7.Umunaniro ukabije no kumererwa nabi muri rusange.
ku bantu Amibe imaze kuzengereza bashobora.
1.Gutakaza ubushake bwo gutera akabariro.
2Guhorana intege nkeya.
3.Kwibasirwa n’ubudi burwayi butandukanye buyishamikiyeho.
ibimenyetso bya kanseri y’igifu
Dore Ibintu bikongerera ibyago byo kurwara amibe
hari impamvu zishobora kukongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Amibe aribyo
- Kuba ukunda kurya mu maresitora
- Abantu benshi barya ibiryo byatekewe hamwe nko mu Mashuri.
- Abantu bafite inkomoko muri ibi bihugu bituriye equateur Kandi bikubze kugaragaramo isuku nke
- Abantu basanzwe bafite uburwayi bushegesha umubiri nka diyabete ,kanseri na Sida.
- Muri rusange umuntu wese ugira isuku nke aba afite ibyago byinshi byo kurwara amibe
Ubuvuzi bwa amibe
kugeza ubu indwara ya Amibe ishobora kuvugwa hakoreshejwe umuti wabigenewe wa flagyl cg Metronidazole ,ukaba ari umuti unywebwa gatatu ku munsi Kandi mu gihe bavura Amibe bawunywa mu gihe kingana n’iminsi 10.
Uburyo wakwirinda amibe
muri rusange kwirinda Amibe bishyingira ku kugira isuku y’ibyo turya nibyo tunywa.
- Ni byiza kuronga neza imbuto n’imboga mbere yo kubirya.
- Guteka ibiryo bigashys neza
- Kwirinda kunywa amata adatetse.
- Gukaraba intoki mbere na nyuma yo kurya
- Gukaraba intoki buri gihe cyose uvuye ku musarani.
- Mu gihe ugiye kunywa amazi cg ibindi binyobwa byo mu macupa ,reba ko iryo cups rifunze neza
- Kunywa buri gihe amazi atetse
uko basuzuma ko urwaye amibe
Inzoka za amibe zisuzumirwa mu kizamini cy’umusarani ,Aho umurwayi atanga ikizamini kigapimwa ari nacyo kigaragaza ko arwaye Amibe.
Izindi nkuru
Indwara yo kudigadiga amaguru ikunze kwibasira abanyeshuri