imbasa ni bumwe mu burwayi bushobora gutera ibibazo bikomeye ku mubiri birimo paralizi ndetse n’urupfu, abana bangana na 1% barwaye ibasigira ubumuga bwa paralizi ,abo yica bakaba bari hagati ya 2 na 5% by’abana Bose bayirwaye.
imbasa itera ingaruka mbi ku bwonko muri rusange ,ari nabyo bibyara ibibazo bya paralizi kuri benshi.
Kuva mu myaka 20 ,abarwara indwara y’imbasa baragabanutse cyane ,mu bihugu nka America y’amajyaruguru na kanada ,ibihugu by’Uburayi ,nta ndwara y’imbasa ikiboneka muri ibi bihugu ,buretse mu bihugu bya Afurika na Aziya niho hakiboneka abarwayi bayo.
Ni gute imbasa yandura?
imbasa ishobora kwandura no gukwirakwira binyuze muri ubu buryo.
1.Kurya ibiryo bysteguwe n”umuntu urwaye imbasa.
2.Kunywa amazi arimo udukoko tuyitera Kandi adatetse.
3.Guhura n’amatembabuzi aturuka mu kanwa cg mu mazuru by’urwaye imbasa.
4.Gukora ku kintu cg ahantu hakozwe n’umuntu ufite uburwayi bw’imbasa.
5.Guhumeka udutonyanga duto tw’amacandwe tuva ku muntu urwaye mu gihe akorora cg yitsamuye.
Ni akahe gakoko gatera indwara y’imbasa?
imbasa iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi kazwi ku izina rya Poliovirus.
ni ibihe bimenyetso by’imbasa?
hari ibimenyetso bishobora ku kwereka ko ufite uburwayi bw’imbasa birimo.
Umuriro
Umunaniro ukabije
Guhorana iseseme no kuruka
Kuribwa umutwe
Rimwe na rimwe kugagara ijosi
Nibindi…
muri rusange , ibimenyetso by’imbasa bitangira kugaragara hagati y’iminsi 7 na 14 wanduye.
Ni gute basuzuma ko urwaye imbasa?
Mu gusuzuma ko ufite uburwayi bw’imbasa bagendera ku bimenyetso ,hanyuma bakagufatira ibizamini by’amaraso n’umusarani ,hari n’amatembabuzi aboneka ku ruti rw’umugongo kugeza mu bwonko azwi nka CSF(Cerebrospinal fluid) nayo yifashishwa mu gusuzuma ko urwaye imbasa.
Ni gute bavura imbasa?
kugeza ubu nta muti wihariye uvura imbasa,iyo bavura ubu burwayi bavura ibimenyetso byayo ,harimo Kugabanya umuriro ,kongererwa amazi mu mubiri ,kongererwa umwuka nibindi….
Ni gute wakwirinda indwara y’imbasa?
birashoboka kwirinda indwara y’imbasa ukora ibi bikurikira.
- Gushyira mu kato umwana wese wagaragaweho n’indwara y’imbasa ndetse n’abantu bakuru.
- Kongera isuku Ibyo turya nibyo tunywa
- Gukingiza abana Bose ,bagahabwa urukingo rwayo.
Izindi Nkuru
Rwanda:Inkingo zihabwa abana bato
Sobanukirwa n’uburyo indwara y’amashamba ishobora gutera ubugumba ku bagabo
Ibyiciro 4 umuntu ubana n’ ubwandu bw’agakoko gatera Sida anyuramo n’ibimenyetso byabyo