ibimenyetso bya kanseri y'igifu

ibimenyetso bya kanseri y'igifu

Abantu benshi bagenda uburwayi bwa kanseri y’igifu batabizi ,ibi bigaterwa nuko iyi kanseri idapfa kugaragaza ibimenyetso mu gihe ikigufata .akenshi ibimenyetso byayo bigaragara yaramaze ku kurenga .

Kanseri y’igifu Kandi ni imwe muri kanseri zigorana kuzivura ,Ishami ry,umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko umuntu umwe mu bantu batandatu ahitanywa na kanseri bityo kanseri iza imbere mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi.

Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite kanseri y’igifu

Iyo ufite uburwayi bwa kanseri yo mu gifu ugaragaza ibi bimenyetso bikurikira.

1.Gutakaza ubushake bwo kurya

Abantu bafite uburwayi bwa kanseri y’igifu batakaza ubushake bwo kumva bashaka kurya ,ibi bigaterwa nuko kanseri iba yatangije igifu no mu nzira z’igogora muri rusange.

Ariko iki kimenyetso gishobora guhurirwaho n’ubundi burwayi bityo ntiwakigenderaho cyonyine.

2.Gutakaza ibiro

gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse Kandi Atari ku bushake ,ibyo Kandi bikaba nta kintu wahinduye mu mibereho yawe no mu mafunguro yawe.

3.Kubabara mu nda

kubera kanseri iba yaragiye yangiza igifu ,ikagiteramo ibisebe bituma wumva hakubabaza Kandi bukaba ari uburibwe bukaze .

4.Kurya ugahita uhaga Kandi wariye uturyo duke

mu miterere n’imikorere y’uburwayi bwa kanseri itera agace yafashe kubyimba ,ibyo twagereranya nk’ikibyimba cya kanseri ,ibyo rero bituma mu gifu hazamo ikimeze nk’ikibyimba ,kikabyiga Kandi kikanuzurana mu mwanya ibiryo turya bijyamo bityo warya uturyo duke ugahita wumva mu nda huzuye.

5.Guhorana ikirungurira

Abenshi mu barwayi ba kanseri y’igifu bahorana ikirungurira ,ibi bigaterwa na za ngaruka mbi kanseri iba yarateje mu gifu.

6.Igogorwa ry’ibiryo rigenda nabi

Burya igigorwa rya mbere ry’ibiryo rihera mu kanwa ,rigakomereza mu gifu ,iyo rero mu gifu hafite uburwayi bwa kanseri ,hano ntibigenda neza kuko igifu kiba cyaratakaje ubushobozi bwacyo bityo umuntu ufite kanseri y’igifu usanga ahorana ibyitwa indigestion.

7.Iseseme

Guhorana iseseme nabyo ni kimwe mu bimenyetso bihurirwaho n’abarwayi ba kanseri yo mu gifu

8.Kuruka amaraso no kwituma amaraso.

Nkuko twabibonye , kanseri iteza ibisebe mu gifu ,ibyo bisebe rero niyo soko yayo maraso ,ushobora kuruka cg akaboneka mu musarani wawe ,ariko si buri gihe .

9.Kubyimba inda

ku barwayi benshi ba kanseri yo mu gifu ,amazi aragenda akuzurana mu mikaya y’inda bityo inda ikabyimba ,buretse ko iki gishobora no kuba ikimenyetso ko kanseri yimukiye no mu bindi bice by’umubiri.

10.Guhorana umunaniro

Kumva ufite umunaniro igihe cyose ,Kandi nta bintu byakunanjije ,wabihuza na bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru ,iki kiba ari ikimenyetso cya kanseri yo mu gifu.

11.Uruhu rwahindutse umuhondo

Akenshi ibi biba bigaragaza ko kanseri yamaze no kugera mu mwijima nawo ukaba waratangiye kwangirika,.

Dusoza.

Muri rusange ,kanseri zose iyo zamaze no kwimukira mu bindi bice ntibyoroha kuzivura Kandi ikibabaje nuko abantu benshi bamenya ko barwaye mu gihe zamaze kubarenga ni ukuvuga zarimukiye mu bindi bice.

Mu gihe ,ufite ibimenyetso budasanzwe ni byiza kwihutira kubiganiriza muganga wawe, buri muntu wese yakabaye yisuzumisha bene izi ndwara zitandura byibuze rimwe mu mwaka ,mu ndwara zitandura harimo kanseri ,umuvuduko w’amaraso , Diyabete ,indwara z’umutima n’izindi.

Izindi Nkuru

Mugabo ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate

Uritondere ibi bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa

Kanseri y’amabere iza ku isonga mu guhitana abantu benshi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post