Ibimenyetso by'umubiri wareberaho ukamenya ko umukobwa muri kumwe agukunda


Ibimenyetso by'umubiri wareberaho ukamenya ko umukobwa muri kumwe agukunda

Burya muri rusange abakobwa ntibatinyuka kugaragaza bwa mbere ko bari mu rukundo ahubwo bategereza ko abasore aribo babigaragaza ,icyo bakora ni ibimenyetso by’umubiri bakwereka kugira ngo bagukurure Kandi bakugaragarize ko bakwiyumvamo.

Abahanga bavuga ko burya ururimi rushobora kubesha Kandi rukagaragaza burya amakuru make ariko ibimenyetso by’umubiri uramutse Uzi kubyitegereza no kubisesengura byo ntibibeshya Kandi bigaragaza amakuru yose ari imbere mu ntekerezo za muntu.

Dore ibimenyetso by’umubiri byakwereka ko umukobwa ya gukunze cyane.

1.Kukwereka inseko nziza Kandi akabikora kenshi

Iyo umukobwa yakwishimiye akwereka inseko nziza ndetse ukabona rwose ni inseko izira imbereka ,ukabona mu biganiro byawe asa n’ukururwa nabyo Kandi yirekuye ,inseko burya ni n’intwaro abakobwa bakoresha mu kureshya abahungu no kubereka ko babishimiye ,iki sicyo kimenyetso cyonyine washyingiraho ugomba no kureba ibi bindi bikurikira.

2.Kukwitegereza cyane kenshi Kandi mugahuza Amaso kenshi

Burya muri rusange ,waba uri umuhungu cg uri umukobwa ,ito wakunze umuntu ,buri wese aba yumva yakubita akajisho kuri wa muntu akunda Kandi ibyo umubiri ukabikora nta ruhare n”ubushake wabishizemo .burya Amaso akunda ntabwo ahaga kurora umukunzi.

3.Muhuza Amaso kenshi

Kubera kwa kundi ku Kwitegereza cyane ,mukunda guhuza Amaso kenshi ,ukabona udusonisoni turamufashe ,akamwara ,ibi nabyo burya birikora nta ruhare ubifitemo ,iyo umuntu abona hari undi muntu wamwitayeho Ako kanya umubiri wawe nawo uhita ugutegeka kunwitaho no kugenzura udukorwa twawe.

4.Akunda kukwitegereza kenshi Kandi akorakora imisatsi ye

Iki nacyo ni ikimenyetso simusiga ,burya imisatsi nayo iri mu bintu biza imbere y’ibyo abakobwa bafata nk’ubwiza , igitsinagore iyo gishaka ko wita ku bwiza bwacyo ,Kandi ko ugiha umwanya,gukorakora imisatsi nayo ni ntwaro bifashisha .

5.Ubona akunda ibiganiro byawe no guhora ashaka impamvu mwahorana cg mwavugana

Kimwe n’abahungu ,ito ukunda umuntu Uba wumva mwahorana ,mwavugana kenshi ariko ku bakobwa bo bikaba akarusho kuko bo nibwo buryo bagaragaza ko bagukunda gusa ,ubona umukobwa ashaka impamvu ,yewe wanakwita impamvu z’amafuti zo kuba mwahorana ,mwavugana kenshi nibindi …

6.iyo mwicaranye ,ubona asa n’ushaka kugutera umugongo ariko agasa n’ukwegamye

Abahanga mu bijyanye n’urukundo n’inkundo ntibagaragaza neza impamvu itera abakobwa kwitwara gutya ,ariko ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ngingo bwagaragaje ko akenshi iyo umukobwa agukunda ,mukaba mwicaranye asa n’uwicaye akwegamiyeho ,nka kuriya umuntu akwegamira mu gituza ariko uwo mukobwa aba atagukozeho.

7.Iyo umwegereye umuvugisha ,ubona ashatse akantu yamwariraho

Cyane cyane iyo umwegereye ubona afashe nka kantu kamwegereye akagakaraga mu ntoki cg akagundira ikindi kintu cyose kimwegereye ,ibi bikikora Atari ku bushake bwe ,Kandi muri rusange abakobwa bakabihuriraho ,bigakorwa ariko gushaka ikintu yamwariraho.

Umusozo

Ibi bimenyetso ni ibyo kwitondera no gusesengura witonze kubera ko ushobora kubyitiranya ,cyane cyane ku mukobwa ukunda gusabana no kugira urugwiro ,.ubushakashatsi bugaragaza ko abasore aribo bakabya cyane ko bakunzwe Kurusha abakobwa ndetse bakaba banakabiriza ko umukobwa yaguyemo Kandi nta n’urukundo agufitiye namba.

izindi nkuru wasoma

Amakosa 8 akwangiriza urukundo nyamara wowe utabizi

Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post