Dore impamvu abagabo/abasore batinya gutereta abakobwa beza kandib'abahanga

Dore impamvu abagabo/abasore batinya gutereta abakobwa beza kandib'abahanga

Muri rusange usanga abagabo/abasore batinya kwisukira / gutereta abakobwa beza Kandi bigaragara ko ari abanyabwenge ,abitinyuka bakaba bambwira uyu mukobwa ko bamwifuzaho ubucuti cg umubano urambye ni bake.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagiye bugaragaza impamvu zitandukanye ariko bwose bwagiye bihurira ku mpamvu tigiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Umukobwa mwiza ni umukobwa bigaragara ko afite ubutanga n’ubwoza bihebuje ,wawundi ubonywa na benshi bakavivura naho ubwenge n’ubuhanga byo bikagaragarira mu bikorwa bye bya buri munsi ndetse no mu mvugo zuje ubuhanga.

Dore Impamvu abagabo /abasore batinya gutereta umukobwa mwiza Kandi w’umuhanga.


Mu nyigo zakozwe zose zihurira kuri izi mpamvu zikurikira

1.Gutinya kwinyuramo no kugaragara nk’abanyabwenge bike imbere yabo

Burya abagabo ngo baba batinya ko bashobora kugaragara nk’abaswa ,cg abantu bafite Ibitekerezo biri munsi yiby’uwo bagiye gutereta bityo bikaba byatuma batinya kubegera ngo babaterete ngo bataza kwinyuramo.

2.Aba bakobwa ni bake ku buryo buri wese atekereza ko bafashwe

umubare w’abakobwa beza Kandi b’abahanga ni bake ku buryo bigoye kubona umukobwa nk’uyu udafite umusore cg umugabo bakundana,bityo ugasanga benshi baritinya kubegera ngo babaterete.

bityo rero hari igihe Bose batekereza ko uwo mukobwa yafashwe yenda nta n’umukunzi.agira bamwe bikaba byanabaviramo kuzashaka umugabo bakuze cyane.

3.Abagabo/abasore batekereza ko abakobwa beza bagorana Kandi batapfa kukwemerera urukundo

mu nyigo yakozwe bigaragara ko bene aba bakobwa beza Kandi b’abanyabwenge ,abantu benshi babatekerereza ko bagoye mu bijyanye no kuba bakwemerera urukundo Ariko si ko biri mu gihe witinyutse ukamwegera birashoboka kuba wamwegukana.

4.Abantu bibwira ko bene aba bakobwa bakunda amafranga


Iri ni ikosa abasore benshi bagira ,batekereza ko abakobwa beza bikundira amafaranga Kandi bakaba bafite ibigabo byubatse biyabaha ,bityo bikaba bigoye kuba bakwemerera urukundo mu gihe ugishakisha ubuzima.

5.Ubwirasi

bamwe muri bene aba bakobwa bagira umuco mubi w’ubwirasi ,ibyo bigatuma abantu babifata muri rusange ,bityo bikaba byatuma Bose bashyirwa mu gatebo kamwe k’ubwirasi.

Izindi nkuru Wasoma

Ese ururenda ruva mu gitsina rushobora ku kwereka ko wasamye?

Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post