burya urugendo rwo gutera imbere rusaba kutarangazwa n’ibintu by’amafuti n’ibitagufitiye akamaro gafatika ahubwo ugakurikira buri kintu cyose cyagufasha kugera ku nzozi zawe.
Dore Ibintu ukwiye kureka gutakazaho umwanya.
1.Kwihorera
uko biri kose nta muntu udahemukirwa ,Wenda bitari kuru rugero rungana ,kubika inzika no kuyimarana igihe mu bitekerezo byawe bituma utimakaza muri wowe bya bitekerezo by’ingenzi byakagufashije kubaho neza no gutumbira ibikugeza ku nzozi zawe.
burya umuntu ubasha kubabarira aba ari intwaro Kandi akomeye mu mutwe afite n’ibitekerezo buzima ,umuntu urwara inzika ,bikageza ku kwihorera aba ari umunyantege nkeya.
2.Kwigereranya n’abandi
Iri ni ikosa abantu benshi bakunda gukora ,ryo gufata ubuzima bwabo bakabugereranya n’ubw ‘abandi ,ukumva ko kuriya bariya babayeho ariko nawe ukwiye kubaho.
Ibi nta kindi bikumarira keretse kubaho mu gahunda ,mu nzozi ,mu kwifuza bitarangira cg ukabihirwa n’ubuzima ukumnva ko Imana yagutereranye.
3.Ubwoba bwo gutsindwa
Buryo kubatwa n’ubwoba bwo gutsindwa bituma nta kintu gishya ugaragaza ,unagerageza. Gutsina ubu bwons bituma ubasha kugera ku ntsinzi.
burya ubuzima ni ugutsinda no gutsindwa , byose bigasimburana mu mibereho yacu,Gutinya rero ko nugerageza Biriya runaka ko ushobora gutsindwa ,bituma wigumira muri comfort zone yawe ,ibyo rwose nta kintu byakugezaho.
4.Ahashize hawe
Ntibivuze ko ukwiye kuba imbata y’ejo hashize ahubwo ukwiye kwigira ku mateka n’ibihe byawe byejo hashize ,bikagufasha kubaka ejo hazaza. Hatarimo ikosa.
burya uko byagenda kose , Hari amakosa umuntu aba yarakoze ahashije ,Aya makosa nta kwiye kubera urukuta ahubwo akwiye kubera isomo rikugeza ku ntsinzi.
5.Kuyoborwa n’ibitekerezo by’abandi
ntibikwiye ko wayoborwa n’intekerezo z’abandi kuko burya ni wowe Uzi icyo wifuza kugeraho mu buzima bwawe ,niwowe wiyizi neza kurusha abo Nandi.
burya mu mibereho ya muntu akwiye gushaka Inama ku bandi ariko umwanzuro ukaba uwe ,ntakwiye kubaho ayoborwa n’ibyifuzo by’abandi gusa
Izindi nkuru wasoma
Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo