Umuti wa flagyl ni imwe mu miti ikoreshwa cyane mu buvuzi bugezweho ,ibi bigaterwa n’ubushobozi bwawo mu kuvura indwara zitandukanye zo mu bwoko bwa bagiteri n’inzoka zo mu nda.
Uyu muti wa flagyl iyo wahujwe n’indi miti ,ushobora kwifashishwa mu kuvura ibisebe by’igufu byatewe n’agakoko ka H.Pylori.
Ni gute umuti wa flagyl ukoreshwa?
umuti wa flagyl ukoreshwa unywebwa hakoreshejwe amazi cg amata ariko ushobora no kuwuryana n’ibiryo cg umuneke wirinda ko ubusharire bwawo bwakubangamira.
Kubera ko uyu muti uboneka ari ibinini ,umuti wo guterwa ndetse uri no mu bwoko bw’imiti icengezwa mu gutsina kuwukoresha bishyingira ku bwoko bwawo .
Aho iterwa mu mutsi nka serumu ,ukanyobwa nk’ibindi binini cg uga cengezwa muri iyo myanya y’ibanga.
Ingaruka Z’umuti wa flagyl ku muti wa wunyweye
Kunywa umuti wa flagyl bishobora kugutera ibibazo bikurikira.
1.iseseme
2.Impiswi
3.Gutakaza ibiro
4.Kubabara mu nda.
5.Kuruka .
6.Kubabara umutwe
7.Isereri
8.Kumva ushariririwe mu kanwa.
9.inkari zigahinduka umukara.
10.nibindi……
Dore ibyo batangaza kuri uyu muti
mu mwaka wa 2016 ,ikigo cya Amerika gishinzwe uburozi nibindi bintu byahumanya ,cyitwa national toxicology program NTP mu mpine cyashize umuti wa flagyl mu miti yongera ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri.
nyuma yaho Gato na WHO ,Ishami ry’umuryango w’abibumbye naryo ryashize flagy mu bintu bishobora gutera kanseri ariko ibi byose ntibijya bitangazwa.
Dore ibyo ukwiye kwirinda niba uri ku miti ya flagyl
1.Kunywa inzoga mu gihe uri kuri flagyl.
2.Kurya cg kunywa ikintu cyose kirimo ikinyabutabire cya propylene glycol kuko byagutera ibibazo bikomeye.
Niba Kandi uri kunywa imiti ikurikira mbere yo kunywa umuti wa flagyl bimenyeshe muganga wawe.
1.Imiti ivura kwiheba.
2.Imiti ya asima.
3.Imiti ivura kanseri.
4.Imiti ivura indwara z’umutima na hypertension.
5.Umuti wa lithium.
6.Imiti ivura malaria na Sida.