Bwana Antonio Guterres ,Umuyobozi mukuru wa ONU yatangaje ko yifuza kuganira na Perezida w’Uburusiya Bwana Vladmir Putin ,nyuma akaza kuganira nanone na Perezida wa Ukraine Bwana Volodymyr Zelenskyy mu rwego reo kureba uburyo bahagarika iyi ntambara barimo.
guhera tariki ya 24 /02/ 2022,Igihugu cy’Uburusiya cyateye igihugu cya Ukaraine ku mugaragaro ,Leta y’Uburusiya yavuze yagabye iki gitero mu rwego two kwambura intwaro leta ya kinazi ,yakoreraga jenoside abaturage bavuga ikirusiya batuye mu duce twa Donbass .
Ariko impamvu nyamukuru nuko leta ya Ukraine yifuza kwinjira mu muryango wa NATO wo gutabarana ushyingiye ku bihugu bikorwa ku nyanja ya Atlantic y’amajyarugu ni Amerika ,Kanda n’Uburayi ,ariko Uburusiya bwo bwabibonye nko gushyira umutekano wabwo mu kaga ,mu gihe Ukraine yaramuka yinjiye muri NATO .
Iyi ntambara y’Uburusiya bna Ukraine imaze guhitana benshi cyane ,ibikorwa remezo byinshi byarangijwe ,abaturage barenga miliyoni 12 bakeneye ubufasha bw’ibanze kugira ngo babeho.
nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Aljazeera kivuga ko intumwa z’umurysngo w’abibumbye ONU zarangije kugeza ubutumwa I Kremlin na Kiev busaba aba bakuru bibi bihugu byombi guhura n’umuyobozi w’umuryango w’abibumbye Bwana Antonio Guterres bakaganira ku buryo bahosha Aya makimbirane.
muri ibi biganiro hitezwemo kureba uburyo Uburusiya bwahagarika intambara yabwo muri Ukraine ,hagashyirwa imbere ibiganiro by’amahoro ndetse no kuganira kureba uburyo impande zombi zakorohereza imiryango ifasha ababaye gutabara no gutanga ibiribwa.
Ibiganiro by’amahoro byagiye bikorwa ariko ntibigere ku mwanzuro ufatika ,impande zombi zigakomeza kwinangira ku ngingo zimwe na zimwe ,bikaba bikekwa ko ibi biganiro byashizwemo akaboko n’ibihugu by’abanyamerika n’abanyaburayi bakomeje guhatira Ukraine kurwana Aho gushyira imbere ibiganiro
Ibi bikaba byaragarajwe n’amagambo yatangawe na bamwe mu bategetsi bakomeye b’i Burayi bavuga ko intsinzi itazigera igerwaho mu magambo no mu biganiro ahubwo izagerwaho ku rugamba Kandi uko byagenda kose Uburusiya bugomba gutsindwa.
Abasesenguzi muri politiki bavuga ko ibi biganiro bya Antonio Guterres ndetse naba bategetsi bari mu ñtambara nta musaruro ufatika bizageraho ,Dore ko impande zombi nta na rumwe rwifuza kugira icyo rwakwigomwa.
Uburusiya bukaba bukomeje gukaza ibitero bwabyo mu gace ka Donbass ndetse bikaba byanatangajwe ko Uburusiya bukomeje kugerageza intwaro zabwo nshya muri Ukraine
Izindi nkuru wasoma
Mugabo ,Dore ibintu ukomeza gukora kandi birimo kugusenyera urugo buhoro buhoro
Intwaro zidasanzwe z’Umwuka Uburusiya bushobora gukoresha muri Ukraine