ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by'indwara z'umutima


ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by'indwara z'umutima

Mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Sleep Advance bwagaragaje ko kudasinzira bihagije bikongerera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima zirimo heart attack ,hypertension , coronary heart disease nizindi nyinshi cyane.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 1.000 Aho bakurikiranywe n’abashakashatsi mu gihe cy’imyaka 4 ,harebwa amasaha basinzira ,uburwayi bwo kubura ibitotsi buzwi nka insomnia bigahuzwa n’uburyo nagiye bibasirwa n’indwara z’umutima .

Nyuma yo gusesengura ibyavuye muri ubu bushakashatsi nibwo hagaragaye isano ya hafi iri hagati yo kuryama ugasinzira n’indwara z’umutima Aho byagatagaye ko iyo udasinzira bihagije Uba unafite ibyago byo gaugmfatwa nizi ndwara ku buryo bworoshye.

Muri rusanhmge amasaha yagatagajwe n’abahanga ,umuntu yagajwiye gusinzira ni amasaha ari hagati ya 6 na 8 ,iyo rero utayagezaho nibwo Uba udasinzira bihagije nanone bikaba binashobora guterwa n’uburwayi bwa insomnia.

Gusinzira bituma ibwonko buruhuka ,umubiri wose ukaruhuoa muri rusange ,ukaniyongerera Imbaraga ndetse ukanabona umwanya wo gusana ahangiritse ,

gusubiramo bitinda uburwayibutandukanye burimo indwrlara z’ubusaza ,indwara za parkinson na Alzheimer’s ,ndetse n’indwara zifata umutima.

Abakoze ubu bushakashatsi batanga Inama ko umuntu wese akwiye gusinzira amasaha yagenwe ku munsi kugira ngo abashe kurinda umutima we .

Nanone bagira abantu Inama zo kureka inzoga n’itabi ,kwihatira gukora imyitozo ngororamubiri ibi bikaba bifasha kurinda umutima wawe no kuwutera imikorere myiza.

Izindi nkuru wasoma

Impamvu zitera ikibazo cyo gusinzira cyane bikabije kandi ugasinzira igihe cyane

Ingaruka gusinzira bigira ku bwenge bw’umwana muto

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post