Ubushakashatsi bushya bwashizwe ahagaragara buvuga ko uko umuntu asaza ariko agenda arushaho kuryoherwa n’ubuzima ndetse akanarusha gufasha abandi, ibi byose bigaterwa n’umusemburo wa Oxyctocin ugenda wiyongera uko umuntu agenda asaza.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Frontiers in behaviour Neuroscience bukaba bwaracukumbuye ,bureba impamvu abantu bakuze aribo bafasha ababaye ari benshi kurusha abakiri bato .
Nkuko bitangazwa na Dr Paul ,impuguke muri kaminuza ya Claremont Graduate university ndetse akaba yari ayoboye itsinda ryakoze ubushakashatsi avuga ko nyuma yo kubona abakuze aribo bitabira ku bwinshi gufasha no gutanga umusanzu mu BIGO by’ababaye byatumye bafata umwanzuro wo kureba impamvu ibi batera.
Bafashe itsinda ry’abantu 100 bari hagati y’imyaka 19 na 99 ,babafatira amaraso ,hanyuma babereka videwo y’umwana w’umuhungu ubabaye Kandi afite uburwayi bwa kanseri ,nyuma yo kuyibereka bongeye gufata amaraso yabo.
nyuma yo gupima ayo maraso no gusesengura ibyavuye mu bizamini byabo ,byagatagaye ko abantu bakuze mu maraso yawo umusburo wa Oxyctocin wiyongereye cyane nyuma yo kureba videwo yuwo mwana ubabaye naho abakiri bato no nta mpinduka mini yabayeho.
ibi bikaba bisobanura impamvu abakuze bafata umwanzuro wo gufasha umuntu ubabaye bwangu kurusha abakiri bato ndetse akaba ari nayo impamvu uzasanga abakuze bishimira gufasha abakiri bato ngo bagere ku ntego zabo.
Dr Paul avuga ko umusemburo wa Oxyctocin utazamura ubushake bwo gutanga no gufasha gusa ku bakuze ahubwo unagira uruhare mu gutuma ubuzima bukuryohera ndetse no kwishimira ubuzima muri rusange.
Umusemburo wa Oxyctocin ,uvuburwa ku bwinshi ku gitsina gore ,ukaba ari umusemburo w’urukundo ndetse ukaba ugira uruhare runini mu migendekere myiza yo kubyara ku bagore.
Dr Paul asoza ubushakashatsi bwe avuga ko ,atahita agera ku musozo wabwo ko ahubwo bakwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ngingo ndetse bigakorerwa mu dice dutandukanye no mu Moko atandukanye.
Izindi nkuru Wasoma
Sobanukirwa na byinshi ku umusemburo wa Melatonin,umusemburo utera ibitotsi
Sobanukirwa: Umusemburo wa Endorphins ,Umusemburo w’ibyishimo
byinshi ku musemburo wa oxytocin ,ufatwa nk’umusemburo w’urukundo