Uburyo 10 wakwishakamo ibyishimo bihoraho niyo waba uri mu bihe bigukomereye


Uburyo 10 wakwishakamo ibyishimo bihoraho niyo waba uri mu bihebigukomereye

Burya ibyishimo ni kimwe mu bintu bigoranye kugumana iteka ,bitewe nuko urugendo rw’ubuzima bwa muntu buhora buhindagurika ,imitego ibizazane n’imiruho y’ubu buzima nibyo bituma uko umuntu yiyumva bihindagurika ,n’abahanga bavuga ko hari igihe umuntu ashobora kumva ababaye ,nta mpamvu yumva yabiteye,icyo gihe bikaba byatewe n’ihindagurika mu misemburo n’ibinyabutabire mu mubiri we kandi nta ruhare yanabaigizemo namba.

Inama nyinshi kuri iyi ngingo burya ntizitubwira ukuri cg ngo zive umuzi iyi ngingo yo kugira ibyishimo ndetse no kubihorana ,dore ko ibyo ari n’ibintu bibiri bitandukanye.ibanga ry’ibyishino nyaryo rituye muri twe ,byose bigashyingira kubyo duha agaciro nibyo duha umwanya wa mbere muritwe.

Mu mwaka wa 2020 ,Abanyeshuri barimo bakora ubushakashatsi bwabo bubemerera gusoza amashuri yabo bandika igitabo ,bagerageje gusesengura iyi ngingo y’ibyishimo ,aho babonye ko hari inama zigera kuri 68 ,abantu bahabwa zivuga ku buryo bakongera ibyishimo n’akanyamuneza mu buzima bwabo.

Nyuma yo gukorera izi nama ubusesenguzi n’ubugororangingo babajije rubanda nyamwinshi uburyo babona izo nama zigira uruhare runini mu kwimakaza no gutera ibyishimo kubazihawe ,bityo izahawe umwanya wa mbere ni izi 10 zikurikira.

Dore Inama 10 zagufasha kugera ku byishimo bihoraho

1.Gushyira imbere umuryango

Abahanga n’abasesenguzi mu mitekerereze ya muntu bavuga ko umuryango ari ikintu cya mbere gikora ku mutima ,kikazamura amarangamutima ya nyayo ,ndetse kikaguha n’ibyishimo by’ukuri ,umuryango nirwo rufatiro rw’ubuzima ndetse kikaba n’igicumbi cy’urukundo.

Iyo ugize umuryango mwiza ,yaba umufasha ,umugabo ,ababyeyi ,abavandimwe ,abana ,aba nibo ba mbere bakuba hafi yaba mu byiza ,yewe no mu bihe bikugoye ,umuryango burya niwo utuma umntu agira ibyishimo b’ukuri.

2.Kwihuza n’abantu mufite ibyo muhuriye cyane cyane abo mu rungano rwawe

Kuba muri mu itsinda rimwe kandi rihuje umugambi ,nabyo biri mu bintu byagaragajwe n’ubushakashatsi ko bitera ibyishimo bihoraho ,iyo umuntu ari muri iri tsinda bifasha kuzamura amarangamutima meza ndetse akumva ibyishimo bimwuzuyemo.

3.Kugira ku ntego wagizemo uruhare runini ukoresheje ibitekerezo byawe n’imbaraga zawe

Nta kintu gishimisha nko kubona ikintu wagizemo uruhare gitera imbere ,abahanga mu mitekerereze bavuga ko iki nacyo kiza mu bintu bitera ibyishimo n’umunezero kubera ko mu miterere ya muntu ashimishwa no gutsinda ,kubona rero icyo kintu gisagamba bituma wumva ko uri intwari.

4.Gusenga no kubarizwa mu idini

Kubarizwa mu idini bikubakamo umuco wo kwihangana no kumva ko ibyishimo ari kimwe mu mpano uwiteka atanga ,imyerere iyo ariy yose iba ifite amahame runaka yose kand ahuriye kugushakira ibyishimo n’umutuzo uyemera ,bityo kubarizwa mu idini ni bimwe mu byongera ibyishimo ku muntu.

5.Gukora siporo

Imyitozo ngororamubiri nazo ni kimwe mu bintu bitera ibyishimo n’akanyamuneza ,ibi aba sportif barabizi cyane ,iyo umuntu akoze imyitozo ngroramubiri ,umubiri we uvubura umusemburo wa endorphin ,uyu musemburo ukaba ugira uruhare runini mu gutera ibyishimo bityo ukaba unitwa umusemburo w’ibyishimo.

6.Kwitwara neza mu bandi

Baravuga ngo imyitwarire abandi batugaragariza burya ni indorerwamo yuko natwe twitwara ,bivuze ko uko umuntu yitwara ku bandi niko n’abandi bamwitwaraho ,niwitwara neza ,ukaba isoko y’ibyishimo ku bandi nta kabuza nabo bazaguhundagazaho ibyishimo.

7.Kugira ubuntu

Burya gutanga no kugira ubuntu bitera ibyishimo ,abantu bavumbuye iri banga rwose babaho mu byishimo n’umunezero ,

8.Ubuzima bwiza

Burya abantu batari barwara na rimwe iyi ngingo ntibayiha agaciro cyane ,iyo umuntu abyutse akumva ameze neza ,wajya kwa muaganga bakakubwira nta kanseri urwaye cg nta sida ufte ibi ni bimwe mu bigutera ibyishimo bya nyabyo

9.Kwigira ku mateka

Iyo wanyuze mu kintu kikagushegesha ,ariko ukagikuramo amsomo atuma iryo kosa ryari ryabaye ritazasubira ,hanyuma ukongera ugahura na rya kosa ariko kubera amasomo wize bikagufasha guhangabana no gutsinda ,ibi nabyo bigaragazwa n’abahanga ko bitera ibyishimo.

10.Gusabana n’abandi hanze y’akazi

Niba warigeze kujya mu muhuro yenda w’abantu biganye ,abantu bakoranye ,nibindi bintu mwaba mwarahuriyemo ,wiyumvise uburyo uba unezerewe ndetse n’uburyo wabonaga akamwenyu ku bandi .

Ntagushidikanya guhura no gusabana n’abandi bitera ibyishimo ariko ugahura nabo bantu ari abantu wisanzuraho kandi mufite byinshi muhuriyeh.

Izindi nkuru Wasoma

Psychological factse 1 :Ibintu 5 byagufasha kwiyongeramo kwigirira icyizere

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwaPsychological factse 1 :Ibintu 5 byagufasha kwiyongeramo kwigirira icyizere

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post