Mu mafoto yafashwe n’ikigo cy’abanyamerika cy’ingabo zirwanira mu mazi cya US Naval Institute agaragaza amafi ya Dolphin abori ashyirwa mu mazi n’igisirikari cy’uburusiya muri gahunda yo kwirinda no gukusanya amakuru ku mwanzi.
ikinyamakuru cya The guardian kivuga ko aya mafoto yafatiwe ku cyambu cya Sevastopol giherereye hafi y’agace ka Crimea kafashwe na let y’Uburusiya mu mwaka wa 2014.
aya mafi yo Muri ubu bwoko akaba yaratojwe gukora operasiyo za gisirikari zirimo gutahura ibisasu ,kumenya ibitero byo mu mazi ndetse n’ibindi bikorwa byo gutahura umwanzu ariko binyuze mu nyanja .
Ku cyambu cya Sevastopol bivugwa ko ariho hahereye amato manini y’intambara y’Uburusiya ,ngo nubwo ari kure yaho missile zishobora gupimwa ariko ngo Aya mafi yashizwe muri iyi nyanja ya Black sea iherereyemo iki cyambu hagamijwe kwirinda ibitero byo mu mazi ,Dore ko ngo byo bushoboka kuri iki cyambu.
si ubwa mbere. Bivugwa ko Uburusiya bukoresha inyamaswa mu kazi ku butasi no muri o poo erasiyo za gisirikari ,kuko utu ni umushinga watangiye kera mu gihe cy’intambara y’ubutita ,ubwo Amerika yari ihanganye n’abasoviyete.
Ubundi uyu mushinga watangiriye muri Ukraine mu mwaka 1990 ariko nyuma yo guseyuka kw’abasoviyete ,uyu mushinga warahagaritswe ,igice cyawo kimurirwa mu Burusiya ,.
Nyuma yaho Gato mu myaka ya za 2000 igisirikari cya Ukraine kikaba cyarawusubukuye ariko ukorerwa mu gace ka Crimea ,ariko mu mwaka wa 2014 ,ubwo Uburusiya bwahafataga ,bahise bawutakaza ,ibikorwa byawo byegukanwa n’abarusiya.
No mu leta zunze ubumwe za Amerika kugeza ubu zimaze gutakaza akayabo ka 28 hatozwa amafiyo mu bwoko bwa Dolphin ,ndetse rikaba rifatwa nk’itsinda ry’ingabo.
Uburusiya bwakoreje Amafi ya Dolphin mu bikorwa bitandukanye birimo no mu ñtambara yo Muri Syrian ,hari n’ifi yo bwoko bwa beluga whale yigeze gufatwa n’abarobyi ,ubwo yari yababujije amahwemo Aho basanze yuzuyeho ama Kamera ,bikaba byaraje kwemezwa ko yari yaratojwe n’igisirikari cy’abarusiya.
Inzego z’ubutasi zitandukanye cyane cyane nka Mossad. Byavuzwe ko zikoresha inyamaswa nk’inyoni ,inuma ,injangwe cg imbeba ,Aho zambikwa utumwa dukurura amajwi ,hanyuma bakazohereza kuneka Aho bifuza amakuru.
Igisirikari cya Amerika kirwanira mu mazi kivuga ko Uburusiya,igihe bwatangizaga ibitero kuri Ukraine aribwo Aya mafi yatangiye Gukoresha.
izindi nkuru wasoma
ubushakashatsi: Gusaza byongera kuryoherwa n’ubuzima bwawe ndetse no kugira ubuntu ku bandi