Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri ya Nyababyeyi


Sobanukirwa na byinshi kuri kanseri ya Nyababyeyi

kanseri ya nyababyeyi ni imwe muri kanseri zibasira abagore ku kigero kiri hejuru ,ikaba ifata icyo guce gicumbikira umwana akaba ari nacy umwana akuriramo.

Kanseri ya nyababyeyi irimo amoko abiri ,ariyo endometrial cancer ifata inyama y’imbere muri nyababyeyi na Uterine sarcoma yibasira imikaya ya nyababyeyi ako zose zigahurira ku bimenyetso bijya gusa aribyo nko kuva bikabije kandi utari no mu mihango ,kuva kandi waraciye imbyaro ,kubabara muri nyababyeyi nibindi.

Nyababyeyi ni kimwe mu bice by’ingenzi ku mubiri w’umugore ndetse no kuba yagira ubushobozi bwo gutwita ,muri nyababyeyi niho umwana akurira ,nyababyeyi igabanyijemo ibice bitandukanye aribyo igice cyohejurunicyo hasi bita inkondo y’umura bityo na nyababyeyi nayo ishobora kwitwa umura.

Ni ibihe bintu byongera ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi

Muri rusange ibibazo mu misemburo ya kigore ,ahanini nibyo ntandaro yo kwibasirwa na kanseri cyane cyane ibi bikajyana n’imisemburo ibiri ya Esitorojeni na projesiteroni ariko hari ibindi bintu bitera iki kibazo aribyo

1.Imyaka

uko umugore yiyongera mu myaka bigenda bimwongerera ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi

2.Kwibanda amafunguro akomoka ku nyamaswa

Amafunguro akungahaye ku binure byinshi bibi ndetse nandi mafunguro yatunganyirijwe mu nganda akongerera ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi.

3.Kuba mu muryango hari undi wayirwaye

Ikinyamakuru cya Cleveland clinic kivuga ko kuba mu muryango hari undi muntu warwaye iyi kanseri byongera ibyago byo kuba warwara iyi kanseri nawe.

4.Kuba usanzwe ufite uburwayi bwa Diyabete

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite uburwayi bwa diyabete baba bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri ya nyababyeyi kurusha abatayifite.

5.Umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu byongera ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi ndetse umubyibuho nanone ukaba ari intandaro y’uburwayi butandukanye burimo n’indwara z’umutima.

6.Kuba utarigeze utwita

Abagore batigeze batwite baba bafite ibyago byinshi byo kurwara ibibyimba byo muri nyababyeyi kurusha abantu bigeze kubyara.

7.Kujya mu mihango ukiri muto cyane cg ugatinda kuyijyamo

Abahanga mu buvuzi bavuga ko mu buryo busanzwe umukobwa agomba kujya mu mihango ku myaka 12 ,iyo rero umukobwa ayigiyemo mbere yaho bimwongerera ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi kubera ko nyababyei ye iba yaratangiye guhura n’umusemburo wa esitorojeni akiri muto cyane.

Impamvu itera kanseri ya nyababyeyi

Abashakashatsi bavuga ko nta mpamvu izwi itera kanseri ya nyababyeyi ariko bavuga ko iyi kanseri iterwa no kuvuka ku turemangingo two muri nyababyey mu buryo butagenzuwe n’umubiri ,ibyo ari nabyo bitera impinduka mu miterere karemano y’uturemangingo ,bikabyara ikibyimba cya kibyimba nacyo kikavamo kanseri

Ibimenyetso bya kanseri ya nyababyeyi

1.Kuva no mu gihe utari mu mihango

2.Gukomeza kuva kandi warageze mu gihe cya Menopause

3.Kubabara mu nda yo hasi

4.Ibintu by’uruzi biva mu gitsina bisa umweru rimwe na rimwe binuka

5.Kuva bikabije mu gihe uri mu mihango

Kugira ngo bamenyeko ufite kanseri ya nyababyeyi ,abaganga bahereye ku bimenyetso bafata umwanzuro wo kugukorera ibizamini ,cyane cyane bigakorwa bifashishije imahini zabigenewe nka Sikaneli ariko hari n’ibindi bikorwa bagamije kureba muri nyababyeyi nka Hysteroscopy bityo bakareba ko ufitemo ibi bibazo.

Mu buvuzi bwa kanseri ya nyababyeyi bifashisha imiti isamzwe ikoreshwa mu kuvura kanseri nka Vhemotherapy na radiotherapy ariko by’umwihariko mu kuvura kanseri ya nyabayeyi bashobora no kwifashisha ubuvuzi bukoresheje imisemburo buzwi nka Hormone therapy ,abaganga bashobora gufata umwanzuro wo gukuramo nyababyeyi yose ndetse hari n’ubundi buryo bwo kuyivura bwinshi.

Izindi nkuru wasoma

Ibimenyetso mpuruza bya kanseri y’inkondo y’umura

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko ufite kanseri y’amabere nuko wakwisuzuma

Akamaro k’umusemburo wa Esitorojeni (Estrogen)mu mubiri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post