Phoenix Ghost ,Utudege duto tutagira abapiloti twitezweho kurimbura abarusiya muri iyi ntambara yo muri Ukraine

Mu mizigo mishya y’intwaro,,Igihugu cya Amerika kizoherereza Igihugu cya UKraine mu nkunga ingana na Miliyoni 800 z’amadorali ya Amerik harimo Drones z’intambara zahawe izina rya Phoenix Ghost zikaba ari utudege duto tudakoresha abapiloti ahubwo dukoresha ikoranabuhanga rihambaye aho dutwara ibisasu tukoherezwa kurimbura intego baduhaye .

Umuvugizi wa White House Bwana John Kirby yatangaje ko Amerika igiye guha igihugu cya UKraine Umuzigo mushya urimo utudege twa Drones tugera 121 tuzakoreshwa mu birasirazuba bwa Ukraine mu duduce twa Donbass aho twitezweho kwahagiza Abarusiya ndetse bikaba binemezwa ko tuzatanga icyerekezo gishya ku ntambara.

Perezida w’uburusiya ,Bwana Vladmir Putin yatangaje ko yatangiye ,icyiciro cya kabiri cy.ibitero kuri Ukraine aho bizibasira mu kwigarurira agace ka Donbass kose ,nkuko byatangajwe izi Drones mu mikorere yazo zikaba zikoreshwa neza mu gace k’ibibaya birambuye bihuje neza n’imiterere ya Donbass bityo izi Drones zikaba zizoherezwa muri aka gace hagamijwe kugaba ibitero ku ngabo z’Abarusiya n’Ubutasi mu gukusanya amakuru muri aka gace.

Drones za Phoenix Ghost zatangiye gukorwa mbere yuko Ubursuiya butera Ukraine ,zikaba ari zimwe mu ntwaroz’ingaba zarimo kugeragezwa n’igisirikari cya Amerika kirwanira mu kirere ,zikaba zikoranye ikoranabuhanga rihambaye aho zoherezwa hakoreshejwe mudasobwa kandi zikagenda zinakusanya amakuru kuko ziriho amakamera agenda yohereza amakuru kuwazohereje .bivuze ko ari Dronez z’ubutasi ndetse no kugaba ibitero .

Ubwo Bwana John Kirby yari imbere y’itangazamakuru yavuze ko mu mikorere ya Drones za Phoenix Ghost ihuye cyane n’imiterere yo muri ukraine cyane cyane mu gice cy’iburazirazuba bityo ikazaba ari intwaro nziza muri uru rugamba.

Bwana John Kirby akaba yaratanze amakuru atandukanye nayo umuvugizi wa Pentagon yari yatangaje aho yari yavuze ko izi Drones zakozwe bitewe nuko Uburusiya bwari bwashoje intambara kuri Ukraina ,kuko John Kirby we avuga ko tariki ya 24 Gashyantare 2022 ubwo Uburusiya bwatera Ukraine bari bafite mu bubiko bwabo ,izi drones zigera kuri 120 arko itariki ya nyayo uyu mushinga wo kuzikora watangiriye ntiyigeze itangazwa.

Nkuko John Kirby yabivuze nuko izi Drones ziberanye no gukoreshwa muri Ukraine bitewe n’imikorere yazo ndetse nuko ukraine iteye ku buryo bizorohera gukora umurimo wazo.

Bikaba byaratangawe n’igisrikari ko izi Dronesza Phoeniz Ghost zikoreshwa mu buryo bumeze nk’izindi zizwi nka “kAMIKAZE” zikoreshwa mu kwikorera ibisasu ariko zagera ku ntego zoherejweho zigashwanyukana nibyo bisasu. Drones zo muri ubu bwoko zmu gihe kiri hagati y’iminota 15 na 40 ziba zikoze urugendo ruri hagati ya kirometero 10 na 40.

Kuva intambara ya UKraine n’Uburusiya yatangira ,igihugu cya Amerika kimaze guha Ukraine inkunga ingana na miliyaridi 3.4 z’amadorali ya Amerika ,aho iyi nkunga yagiye yoherezwa mu ntwaro zirimo ibifaru ,ibimodoka by’imitamebwa by’intambara,imbunda ,amasasu ,imyambaro ya gisirikari irinda amasusu nibindi …

Amerika nanone yahaye ibitwaro byagize uruhare runini mu kwahaigiza abarusiya birimo Stinger antiaircraft missiles zgenewe guhanura indege ,Ibibunda bya Javelin bikoreshwa mu gushwanyaguza ibisasu .Indege zo mu bwoko bwa MI-17 ,ibifaru byo mu bwoko bwa Hamvees nibindi ….

Igisiga cya Phoenix cyitiriwe izi Drones

Izindi nkuru wasomaingabo za ukraine zagotewe mu ruganda rwa Azovstal ziratabaza amahamga ngo azitabare

Musore,umukobwa nakwiyumvamo azakubaza ibi bibazo 5

indege ya Rwandair yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda

Umuyobozi wa ONU arifuza kuganira na Putin ndetse na perezida wa Ukraine bwana Zelenskyy ,ni iki kitezweho muri ibi biganiro?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post