OTAN iri mu ntambara n'uburusiya byeruye , amwe mu magambo ya Lavlov , Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya


OTAN iri mu ntambara n'uburusiya byeruye , amwe mu magambo ya Lavlov , Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya

Ubwo yari mu kiganiro na televiziyo y’Abarusiya ku munsi w’ejo kuwa mbere ,Bwana Lavrov Sergei ,(Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya) yavuze ko OTAN yinjiye byeruye ku mugaragaro mu ñtambara ya Ukraine n’Uburusiya ,ibi avuga ko abishyingira ku bufasha bw’intwaro n’imyitozo ,uyu muryango wa OTAN ukomeje guha Ukraine.

Ubwo yari muri iki kiganiro Kandi yatangaje ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi rishoboka muri iyi ntambara ,ariko avuga ko yizera ko ibiganiro bizagira icyo bigeraho bitashyika ku rwego rw’ikoreshwa ryizo ntwaro ,gusa yashinje Perezida wa Ukraine Bwana Volodymyr Zelenskyy kuba nyirabayazana byuko ibiganiro bitagera ku ntego zabyo avuga ko Volodymyr ari umukinnyi wa filime mwiza ,ati urebye mu mvugo ze ukazisesengurana ubwitonzi usanga harimo kwivuguruza kwinshi.

Bwana Dymtri Kulebo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Aya magambo ya Lavrov agaragaza ko Uburusiya bwatakaje icyizere Kandi ko uburyo bwumvaga ko nta bindi bihugu byakwinjira muri iyi ntambara byavuyeho ,Kuri we yizera ko Uburusiya beatsinzwe ahubwo ko bikwiye kuva ku izima bukemera.

gusa ku ruhande rwa OTAN bo bavuga ko nta musirikari wabo numwe bazohereza muri Ukraine ,ngo gusa bazakomeza kuyiha inkunga y’intwaro n’amafranga ,ngo ibi ni ukwirinda ko iyi ntambara yabyara intambara ya gatatu y’isi .cg hagakoreshwamo intwaro kirimbuzi.

Hashize iminsi mike intambara ya Ukraine n’uburusiya itangiye ,Bwana Vladmir Putin , Perezida w’Uburusiya yategetse igisikari cye kuva kiryamiye amajanja ndetse no gutegura intwaro kirimbuzi zigahora ziteguye kuraswa ,nanone Putin yavuze ko igihugu cyose kizahirahira cyinjiye muri iyi ntambara kuzahura n’umuriro utarigeze ubaho mu mateka.

Izindi nkuru wasoma

Phoenix Ghost ,Utudege duto tutagira abapiloti twitezweho kurimbura abarusiya muri iyi ntambara yo muri Ukraine

Uburyo 10 wakwishakamo ibyishimo bihoraho niyo waba uri mu bihe bigukomereye

Icyayi cya Tangawizi ,igisubizo ku bagabo bagira intege nkeya mu gutera akabariro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post