Abakobwa burya bagorwa no gufata its mbere ngo babwire umuhungu /umusore ko bamukunda ,Atari uko batabona umuhungu ngo bamukunde ahubwo niyo kamere ya benshi ,icyo bakora ni ukwereka umuhungu ko bamukunze bakora udukorwa tubigaragaza.
Muri utwo dukorwa tugaragaza ko umukobwa/inkumi yagukunze harimo no byo bibazo 5 azakubaza kugira ngo akumenyeho byinshi ndetse anashaka kbonaumva uburyo wowe umufata cg uburyo umubona.
Dore ibibazo 5 umukobwa wagukunze azakubaza
Umukobwa wagukunze cg wakwiyumvishemo azakubaza ibi bibazo bikurikira kugira ngo abashe ku kumenya wese ndetse anabashe kumenya ishusho ye muri wowe muri make uburyo umubona .
1.Azakibaza niba ufite umukunzi
niba uri umusore iki kibazo wakibajijwe kenshi cyane,umukobwa wagukunze ni kimwe mu bibazo aheraho ,kuko gituma amenya niba amarembo afunguye Kandi ko byashoboka kuba yakwigarurira.
Kumenya ko nta mukunzi ufite ubundi nibyo aba ashaka kumva ,iyo uwo mukobwa atakuzi neza ,hari n’igihe akubaza niba nta mugore ufite ,iki kibazo rero uzahura nacyo kenshi.
2.Azakubaza ibintu idakunda kuri we
Iki kibazo akikubaza agamije kumenya ,icyo yahindura kuri we kugira ngo urusheho gukururwa nawe,ndetse no kumenya ibyo ukunda ngo azajye abyitwararikamo.
Burya umukobwa utagukunda iki ntiyskikubaza kuko uko mwabana kose nta kintu biba bimubwiye ariko wawundi ugukunda aba ashishikajwe na buri munota wose mubanye.bityo akaba agira ngo utazigera umubonaho akantu na kamwe utishimiye.
3.Azakubaza ubwoko bw’abakobwa ukunda,uko bitwara ,uko bambara nibindi
Yego ,iki kibazo nta kabuza uzakibazwa ,umukobwa wese ukikubaza aba ashaka kumenya niba abarizwa mu mibare w’abantu bafite imiterere ukunda.
Igitsinagore kizi neza ko abagabo bakunda abagore/ abakobwa bafite imiterere itandukanye ,bamwe bagakunda abafite amabuno manini ,abandi bagakunda abarebare ,inzobe ,ibikara n’abandi bityo umukobwa wese uzakubaza iki kibazo aba ashaka kumenya niba imiterere y’umubiri we iri mu cyiciro cyabo umukunda.
4.Azagusaba ifoto yawe cg ayibe ku mbuga nkoranyambaga ukoresha
Burya nawe niba warigeze kugira uwo ukunda ,wabonye ko Uba ushaka kumureba igihe cyose ,ni muri urwo rwego rero umukobwa wagukunze agusaba agafoto kawe ariko mu kinyabupfura no mu mayeri menshi ku buryo utabasha kumenya ko yagukunze.
5.Azakubaza kenshi Aho usohokera ,abo mukunda gusohokana ,ibyo ukunda kurya ,ibara ukunda nibindi byinshi cyane
Ibi bibazo bijyanye nibyo ukunda ndetse nibyo wanga mu buzima bwawe bwa buri munsi ,bibazwa hagamijwe kukumenya no gusohanukirwa wowe.
bikaba bituma ,uwo mukobwa yitwararika no kumenya uburyo yigengeseramo bwatuma uramwinubira na Gato .
Izindi nkuru wasoma
Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye
Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo