Kanseri ya Prostate ni imwe muri kanseri zihitana umubare munini w’abagabo ku isi yose ,ikaba ari kanseri ifata agasabo k’intangangabo ikakangiza ndetse uko igenda ikura ninako yimukira mu bindi bice kugeza umuntu imuhitanye.
Muri rusange ,indwara za kanseri ni indwara ziteje inkeke ku isi ,kabone ko iyo zimaze kurenga umuntu biba bitagishoboka ko zavugwa ngo zikire ,hari imiti izwi nka chemotherapy ndetse na radiotherapy ,ubu bwose bikaba ari ubuvuzi bwa kanseri ariko iyo yakurenze ntacyo bukumarira buretse gutinza urupfu.
Kanseri ya Prostate yibasira abagabo bari mu myka y’ubusaza cyane cyane guhera ku myaka 50 gusubiza hejuru ,akaba ariyo mpamvu umugabo wese ufite iyi myaka aba agomba kwisuzumisha iyi kanseri bihoraho byibuze rimwe mu mwaka.
Dore ibintu bitandukanye bikongerera ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate.
1.Umubyibuho ukabije.
Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu biza ku isonga mu gutera ibibazo bitandukanye by’ubuzima harimo na kanseri . ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Hopkins bwagaraje ko abagabo bafite umubyibuho ukabije baba bafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa na kanseri ya prostate.
2.Guhura n’ibinyabutabire bibi.
Ibinyabutabire bitandukanye nka za arsenic ,cuivre ndetse nibindi byinshi nabyo bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya Prostate ,bityo ni byiza kwirinda ibyuka bibi ,imyotsi yo mu nganda ndetse nibindi bintu bihumanya ikirere kuko buretse kuba intandaro ya kanseri ya prostate bishobora no kugutera kanseri y’ibihaha.
3.Kunywa itabi
itabi naryo riza ku isonga mu bintu byangiza umubiri muri rusange ,itabi ritera kanseri y’ibihaha ndetse hakaniyongeraho niyi kanseri ya prostate ,nta ngano y’itabi wanywa ikaba ari nziza ,ni byiza kuryirinda.
4.Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo badakora imyitozo ngorora mubiri ihagije baba bafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa na kanseri ya prostate kurusha abayikora.
5.Imirire itanoze.
Ikinyamakuru cya mayoclinic kimwe na sciencedirect bivuga ko amafunguro akungahayr ku bikomoka ku matungo ,ahanini hatungwa agatoki inyana zitukura ,yongera ibyago byo gufatwa na kanseri ya prostate.
6.Uruhererekane mu muryango.
Mu gihe mu muryango wawe harimo umuntu warwaye iyi kanseri ya prostate ,nawe Uba ufite ibyago byo kuyirwara .
7.Imyaka
kanseri ya prostate yibasira abagabo bageze mu za Bukuru ,cyane cyane guhera ku myaka 50 gusubiza hejuru ,bityo niba uri muri iyi myaka ukwiye kuyusuzumisha.
8.Kuba uri muremure ndetse no kuba uri umwirabura.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu barebare bibasirwa na kanseri ya prostate kurusha abantu bagufi kimwe nuko ngo kuba uri umwirabura nabyo bikongerera ibyago byo gufatwa niyi kanseri.
Dore icyo wakora ngo wirinde kanseri ya prostate.
1.Kugabanya kurya inyama zitukura mu mafunguro yawe.
2.Kwibanda ku mboga n’imbuto ku mafunguro yawe ya buri munsi.
3.Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho.
4.Kwibanda ku mafunguro arimo vitamini E narimo umunyungugu wa seleniyumu.
5.Kwisuzumisha kanseri ya prostate byibuze rimwe mu mwaka.
Izindi nkuru wasoma