Mu Rwanda: ni ryari gukuramo inda ku bushake byemerwa n'amategeko?

Mu Rwanda: ni ryari gukuramo inda ku bushake byemerwa n'amategeko?


Gukuramo inda ku bushake hashizweho ingingo zigera kuri 5 zemerwa n’amategeko ku buryo uwakuyemo inda atahanwa cyangwa ngo akurikiranye n’amategeko .

Itegeko rishya ryavuguruwe ryagaragaje ingingo zigenderwaho ngo hafatwe icyemezo cyo kuba umuntu yakurirwamo inda ku bushake ariko bigakorwa na muganga ubifitiye uburenganzira Kandi bigakorerwa ku kigo cy’ubuvuzi cyenewe na minisiteri y’ubuzima.

Mbere yo gukurirwa inda ku bushake ,ubisaba arabanza agasobanurirwa na muganga ingaruka ziti mu kuyikurirwamo ndetse akanemezs mu nyandiko ko yemera gukuramo inda ku bushake ariwe wabisabye hagendewe ku mpamvu zigaragazwa n’itegeko.

Dore impamvu zigenderwaho ngo ube wakurirwamo inda ku bushake.

Itegeko riteganya Impamvu zikurikura nk’ozigenderwaho Kandi zemewe n’amategeko kugira ngo ukurirwemo inda ku bushake.

1.Kuba usaba gukurirwamo inda ari umwana.

Itegeko rivuga ko umwana ari umuntu wese utageza ku myaka 18 y’ubukure

2.Kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3.Kuba usaba gukurirwamo inda yarabanishijwe n’umugabo ku gahato.

4.Kuba uwamuteye inda bafitanye isano.

5.Kuba bigaragara ko ubuzima bw’umwana batwite cyangwa ubuzima bwa nyina buri mu kaga.

Usaba gukurirwamo inda ku bushake ,yuzuza urupapuro rwabigenewe ,Yaba ari umwana cyangwa undi muntu ufite ubumuga butamwemerera kwisinyira akabikorerwa n’umuhagarariye

Iyo bigaragaye nyuma ko uwakuriwemo inda yatanze amakuru atariyo ,icyo gihe ahanwa nk’uwakuyemo inda atabyemerewe n’amategeko bityo agakurukiranwa nk’umunyabyaha

Izindi nkuru

Akamaro ku rubuto rwa pome ku mubiri wa muntu

nkubiri yo kwamagana ubutinganyi , Amateka abuvugaho iki? Ni iki amategeko abivugaho?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post