Kugerageza Satani 2 ku barusiya na YJ-21 ku bashinwa byaba bisobanuye iki ku banyamerika n'abambari babo?

Ibihugu by’ubushinwa na Ubushinwa byagerageje ibisasu bya missile mu bihe bimwe Aho abarusiya bageragje missile yahawe izina rya Sarmat ku banyamerika bo bayise Satani 2 naho abashinwa bagerageza Yj-21 Kandi byose bikorwa mu minsi ikurikiranye.

Ku munsi wo kuwa gatatu nibwo Uburusiya bwagerageje iyi Satani 2 yabo Aho yagetagjlrejwe mu gace ka Plesetsk gaherereye mu burengerazuba bw’Uburusiya .Itamgazamakuru ry’abarusiya rivuga ko iyi satani 2 yakoze urugendo rugera ku birimetero 6.000 mbere yo gusekura Aho yariyoherejwe mu gace ka Kamchatka gaherereye mu Kandi gace k’igihugu cy’uburusiya.

Iyi missile ya Sarmat ariyo Satani 2 itinmuzo mu bwoko bwa ICBM (Intercontinental Ballistic Missiles) zikaba ari missile zifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane ,iyi missile ikaba yarakozwe hagamijwe ko yasimbura indi yakozwe mu gihe cy’abasoviyete yitwa S-18 ,izi missile zombi zifite ubushobozi bwo gupakirwa ibisasu kirimbuzi bikoherezwa Aho bashaka.

Leta zunze ubumwe z’amerika n’abasoviyete ,ubwo bari mu ñtambara y’ubutita bari mu irushanwa ryo kugera ku ntwaro isumba izindi yashobora kurimbura umwanzi mu gihe bibaye ngombwa ari nabwo izi missile zagiye zikorwa.

Muri ibi bihe turimo ibihugu byombi bikaba byaragiye bivugurura ibitwaro byabo bikajyaniranwa n’ikuranabuhanga rigezweho ari no muri urwo rwego Satani 2 yakozwe.

Satani 2 ishobora kuraswa mu birometero 35.000 bigatuma ishobora kuraswa intego ya kure Aho ishobora no kuraswa ku yindi ntera y’isi.

Satani 2 ishobora. Gupakirwa ibisasu kirimbuzi birenga 10 ,ndetse ikanahyirwaho nibindi nkabyo byo kujijisha umwanzi byiswe Decoy , sisitemu z’ubwirinzi ziriho nka Radar ntizishibora gutahura no guhagarika iki gisasu.

Kugeza ubu abasesenguzi bavuga ko iyi sarmat abanyamerika n’abanyaburayi badashobora guhagarara imbere yiyi missile ndetse na sisitemu zabo zihagarika ibisasu ntacyo zivuze imbere yayo.

Ubushinwa na YJ-21

Mbere y’umunsi umwe ngo Uburusiya bugerageze Satani 2, Abashinwa nabo bagerageje iyi missile yabo yahawe izina rya YJ-21,ikaba ari missile hypersonic yo mu bwoko bwa 055 Cruiser , ikaba ifite ubushobozi buhambaye mu gusenya no gushwanyaguza intego yateweho.

YJ-21 ikaba ari ubwoko bwa missile z’abshinwa ifite ubushobozi bwo kuraswa ku ntego iri no mu nyanja ndetse no ku butaka ,abahanga b’abashinwa bayikoze ku buryo ishobora kwangiza ibimodoka binini ndetse n’ibyato rutura by’umwanzi.

YJ-21 ishobora guterwa mu birometero 1.500 Kandi nayo ishobora gupakirwa ibisasu kirimbuzi Kandi ikagurutswa ku muvuduko uhambaye.

Uburusiya n’Ubushinwa mu gukorera hamwe

Mu buryo busanzwe Ubushinwa n’Uburusiya busangiye umupaka uri ku murambararo w’ibirometero 4.000 muri iyi minsi hari ubufatanye mu bya gisirikari n’ubutasi hagati yibi bihugu byombi,

Ubutasi bwa Amerika bwemeza ko muri iki gihe hari umubano udasanzwe hagati y’ibi bihugu byombi ,utarigeze ubaho mu myaka 60 ishize,

Gusangira imyitozo mu bya gisirikari ,indege za gisirikari myinshi z’abshinwa zikozwe hagendewe kuri model z’abarusiya,

Intambara ya Ukraine byemezwa ko yahaye isomo ibi bihugu byombi mu gusohanukirwa intwaro z’abanyamerika n’abanyaburayi ndetse bakamenya n’imikorere yazo bityo bikazafasha ibi bihugu byombi Mu kuvugurura intwaro zabo ndetse no kuba batsinda mu gihe bibaye ngombwa abanyaburayi basakirana na kimwe muri ibi bihugu.

Intambara ya Ukraine n’uburusiya

Perezida w’ubushinwa Bwana Xi JinPing arimo kwigira ku makosa yagiye akorwa na Abarusiya arimo kunanirwa kw’ingabo z’abarusiya ,ibi bikaba bizubakirwa mu kuvugurura no kunoza igisirikari cyabo.

Gusa mu gihugu cya Ukraine nubwo bwose Uburusiya butigeze bwitwara neza muri iyi ntambara ariko hari ibitwaro bikomeye butigeze bukoresha muri iyi ntambara .

Dusoza

mu busesenguzi bw’abaganga bemeza ko kugerageza missile ku bashinwa n’ abarusiya mu gihe kimwe ari isomo ku byanyaburayi n’abanyamerika babereka ko bahagaze neza mu bijyanye n’igisirikari no mu gutunga intwaro zitagamburuzwa

Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi wa ONU arifuza kuganira na Putin ndetse na perezida wa Ukraine bwana Zelenskyy ,ni iki kitezweho muri ibi biganiro?

Phoenix Ghost ,Utudege duto tutagira abapiloti twitezweho kurimbura abarusiya muri iyi ntambara yo muri Ukraine

Isi mu kaga k’inzara n’ubukene bikabije mu bihe bya vuba

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post