Japan : Habonetse indwara y'amayobera irimo gufata abana ikangiza umwijima wabo

Japan : Habonetse indwara y'amayobera irimo gufata abana ikangiza umwijima wabo
Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’Ubuyapani kuri uyu wa gatatu yatangaje babonye umurwayi wa mbere w’indwara ikomeje kuba amayobera iri mu gufata abana ,ikaba ifata umwijima ikawutera kwangirika n’imikorere mibi bikaba bikekwa ko ifitanye isano ya hafi na Covid-19 nubwo ubushakashatsi bwimbitse bugikorwa ngo byemezwe bodasubirwaho.

nkuko tubikesha ikinyamakuru cya CNBS kivuga ko Tariki ya 23 Mata 2022 byatangajwe ko hari abana bagera 163 babonyweho ubu burwayi harimo 114 baboneyse mu bwongereza ,13 baboneyse muri Esipanye ,12 babonetse muri Isiraheli,9 babonetse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Umwana umwe muri aba yitabye Imana naho abana 17 bahabwa umwijima usimbura uwangiritse .

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko iyi ndwara izakomeza kwiyongera cyane no kugaragara henshi mbere yuko bamenya impamvu ya nyayo iyitera.

Iyi ndwara y’amayobera yibasira abana bafite imyaka itanu ndetse n’abafite munsi yayo ,ni umwana umwe Gusa w’imyaka 16 wagaragweho n’ubu burwayi.

Iyo umwana yafashwe n’ubu burwayi agaragaza ibimenyetso birimo guhitwa , iseseme no kuruka ndetse bigakurikirwa nuko Amaso ahinduka umuhondo aribyo bita Jaundice mu ndimi z’amahanga ,byinshi kuri iyi ndwara kanda hano Impamvu zitandukanye zitera umuhondo ku bana bakivuka.

Mu bwongereza ,umwana wa Mbere wagaragaweho nubu burwayi yabonetse bwa mbere muri Mutarama 2022 ,kuva icyo gihe inzego z’ubuzima zakoze ubushakashatsi kuri ubwo burwayi Aho basanze nta sano ya hafi bufitanye na Covid-19 ariko mu bana bashya barwaye byagaragaye ko hari isano ya hafi na Covid-19.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko mu nyigo yakozwe byagaragaye Virusi zo mu bwoko bwa Adenovirus ,ahanini arizo nyirabayazana by’uju kwangirika ku mwijima muri aba bana bagaragaweho n’ubu burwayi ,bikaba bikekwa ko bazanduye mu gihe cy’amabwiriza akaze yo kwirinda Covid-19 cg no mu gihe bari barwaye Covid-19 ariko byose biracyari amayobera ntibiremezwa neza.

Abahanga mu kigo cy’ubuvuzi m mu bwongereza cya UK health security agency bavuga ko nta sano iyi ndwara ifitanye n’inkingo za Covid-19.

Nanone aba bahamga muri iki kigo cya UK health security agency batangaje ko mu bana bagaragaweho n’ubu burwayi mu gihugu cy’ubwongereza abenshi babutewe nizi virusi zo mu bwoko bwa Adenovirus cyane cyane iyahawe izina rya F41.

Virusi zo mu bwoko bwa Adenovirus mu bwongereza ziri ku bana 40 ubwo ni ku ijanisha rya 75% ku bana Bose barwaye naho ku isi yose ni 74 .

ubwandu bwa Covid SARS-cov2 nabwo byagaragaye ko bwabaye nyirabayazana kuri ubu burwayi ku bana bagera kuri 20 naho abana bagaragaweho ubu burwayi buri kumwe na Covid-19 byose babirwariye rimwe ni abana 19.

Iyo umuntu afite ubu burwayi bukomoka kuri virusi za Adenovirus agaragaza ibimenyetso bimeze nk’ibyibicurane ashobora no kugira umuriro biherekejwe no kubabara mu muhogo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS ndetse n’ikigo cya Amerika gishinzwe indwara z’ibyorezo cya CDC kigura ababyeyi Inama zo kurushaho kurinda abana babo babatoza umuco wo gukaraba intoki no kugira isuku muri rusange ndetse n’umwana ufite ibimenyetso byo kubabara mu nda ,iseseme ,kuruka no guhitwa ntiyoherezwe ku ishuri ataravuzwa.

Izindi nkuru Wasoma

Dore impamvu udakwiye kugaburira umwana wawe amata y’inka ,urimo uramwangiza bikomeye

Ni gute wakangura ubwonko bw’umwana?

ubushakashatsi:Kudasinzira bihagije byongera ibyago by’indwara z’umutima

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post