kuva tariki ya 24 Gashyantare ,Uburusiya bwashoza intambara ku gihugu cya Ukraine ,Ubuzima bwatangiye guhenda bikomeye ,ibiciro by’ibiribwa biriyongera ,ibiciro bya petero na gazi byikuba inshuro nyinshi muri rusange buri kantu kose muntu akenera mu mibereho ye ya buri munsi kazamutse mu biciro kandi ibi biba ku isi yose.
Ahanini ibi bikaba biterwa nuko ibi bihugu byombi ari ibihugu isi ikesha byinshi birimo,ibinyampeke by’ingano ,ibikomoka ku matungo ,gazi na peteroli ,ibikoresho bikoreshwa mu mirimo itandukanye mu nganda , mu bwubatsi mu buvuzi ,nanone impamvu ya kabiri nuko igihugu cy’uburusiya cyashyiriweho ibihano n’amahanga yose ku buryo nta bucuruzi gishobora gukorana n’ibindi bice by’isi.
Abahanga mu bukungu bakomeje kuvuga ko kuba igihugu cya UKraine kitabasha guhinga ngo kibyaze umusaruro ubutaka bwabo bwera cyane ,bizagira ingaruka ku isi yose y’ibura ry’ibiribwa ndetse mu bice byinshi byo ku isi abantu bazahitanwa n’inzara bakaba bashobora kuruta abazahitanwa n’intambara ubwayo.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi mu gihugu cya Ukraine Bwana Roman Slaston avuga ko nta yandi mahitamo ibihugu byinshi byo ku isi bifite ndetse ko nta na handi bakura ibinyampeke bihagije ,yongeraho ati ibi bizateza inzara n’amapfa hirya no hino ku isi ndetse abantu bazahitanwa n’inzara bazaba ari benshi.
Muri raporo yatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ivuga ko Uburusiya ari igihugu cya 6 mu bihugu bicuruza ingano zo mu bwoko bwa Barley ndetse kikaba cyihariye isoko rya 10% ku isi yose .
Imigati ibiri mu migati itatu iribwa mu bihugu bya Afurika no mu gice cya Aziya yo hagati ,iba ayarakozwe mu ngano zavuye mu gihugu cya Ukraine ,icyegerenyo cya Global hunger index kivuga ko mu mwaka wa 2021 ibihugu byari byugarijwe n’inzara byari 49 ariko iyi ntambara y’Uburusiya na Ukraine imaze ku bigeza ku bihugu mu 60 muri uyu mwaka wa 2022.
Ikinyamakuru cya Aljazeera cyatangaje ko mu duce twa Donetsk,Luhansky ,Zaporizka na Khersonska aritwo duce twa Ukraine twera cyane kandi intambara ikaba ariho yimukiye bityo ibi bikaba bikomeza kwenyeza ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isi kuko utwo duce tuzamara igihe kirekire tudahingwa.
Kuba uburusiya nabwo ku rundi ruhande ibyambu byarwo bifunze ndetse n’indege zo mu kirere zitmerewe kugira aho zijya nabyo biri mu bituma n’ibiribwa bikomoka mu burusiya bikomeza kubura ku isi ,bityo nibi bikaba byenyegeza umuriro w’inzara iterwa n’ibura ry’ibiribwa ku isi .
Muri raporo yatangajwe nuko amavuta akomoka ku bihwagari ku isi yose yagabanutse ku kigero kiri hagati ya 13 na 20 % kandi ibi bikaba bizakomeza kwiyongera ,Dore ko aya mavuta yakomoka amenshi muri Ukraine.
Umuhanga mu bukungu wa FAO (Agashami k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibiribwa) Madame Monika Tothova yabwiye Aljzeera ko mbere y’intambara ya Ukraine 90% y’ibiribwa byanyura mu nyanja y’irabura byerekezwa hirya no hino none kugeza ubu iyi nyanja irafunzwe.
Bikaba byemezwa n’uyu muhanga ko Ukraine nikomeza kwibasirwa n’intambara ibiribwa bizazamuka ku kigero kitigeze kibaho mu mteka ya muntu ,kmu kwezi kwa gatau intambara imaze ukezi kumwe gusa isoko ry’ibiribwa ryari rimaze kuzamuka ku kigero cya 12.6% muri rusange nk’amavuta yo guteka yo yari yazamutse ku kigero cya 23.2%.
Uburusiya niburamuka bufashe agace ka Donbass kose bukakayobora ,ubwo nako kazahita gashyirwa mu bihano by’uburusiya ,ibi bikaba byemezwa na Tothova ko bizateza inzara aho ibiribwa bikomoka muri UKraine bizagabanukaho 8.
Si ku biribwa gusa ,ifumbire ikoreshwa mu buhinzi nayo yarazamutse kubera ko Ibihugu by’uburusiya na Ukraine nabyo biri mu byohereza hanze ingano nini y’ifumbire ndetse n’ibinyabutabire ikorwamo nibi nabyo bikaba bizazamura igiciro cy’ibiribwabikabije.
Uko iminsi ikomeza kwicuma niko ubuzima buzarushaho guhenda kubera ko bigaragara ko isi nta yindi alternative ifite mu gihe gito nkiki ,bityo ingqamba zitandukanye zijyanye no gukoresha neza ibiribwa bihari ndetse no gushgaka ubundi buryo bwose bwakoreshwa ngo ibiribwa biboneke bwakoreshwa.
Ibikomoka kuri Peteroli na gazi byo bikomeje kuba ingume hirya no hino ndetse nabyo bikaba biri mu biteza ikibazio gikomeye mu gutuma ubuzima buhenda ndetse ba rubanda rugufi bakaba bashobora no kubura amafunguro burundu.
Izindi nkuru Wasoma
Kuberiki abagabo babyuka buri gitondo igitsina cyabo cyafashe umurego?